Icyiciro cya mushinga wa Graduation washgizwe mu bikorwa mu gihe cy’imyaka 5 mu nkambi za Mahama, Kiziba na Nyabiheke, mu nkengero zazo ndetse no muri Kigali wasojwe ku mugaragaro ku itariki 11 Ukuboza 2024. Iki gikorwa cyabereye kuri Hotel Nobleza Kicukiro.
Mu myaka 5 wari umaze ushyirwa mu bikorwa, umushinga wa Graduation wafashije ingo 3017, aho abazihagarariye bahawe ubumenyi binyuze mu mahugurwa anyuranye na Frw 800,000 kuri buri muryango kugira ngo ukore umushinga uwuteza imbere. Muri uru rwego, havutse imishinga mito 3,017 yatanze akazi ku bantu 4,987, havuka amakoperative 8 kugira ngo abayagize bahuze imbaraga batere imbere.
Mu ijambo yavuze rifungura iki gikorwa, Padiri Oscar Kagimbura, Umunyamabanga Mukuru wa Caritas Rwanda yashimiye abafatanyabikorwa batanze inkunga kugira ngo umushinga wa Graduation ugere ku ntego zayo, by’umwihariko guhindura ubuzima bw’impunzi n’abaturiye inkambi.

Muri uyu muhango, abafatanyabikorwa kamara b’umushinga wa Graduation batanze ubuhamya bagaragaza inzira banyuzemo kugira ngo bigire, babikesha inkunga y’uyu mushinga. Aba bafatanyabikorwa kandi bamuritse ibyo bakora, bagira n’umwanya wo kuganira n’abitabiriye iki gikorwa ku mishinga yabo ibabyarira inyungu.

Karangwa Viateur, wari uhagarariye Ambassade ya Danemark mu Rwanda muri ibi birori byo gusoza icyiciro cya mbere cy’umushinga wa Graduation, yavuze ko nyuma yo gusura ibikorwa by’umushinga byawo, basanze abakeneye ubufasha ari benshi, ku buryo umuterankunga umwe atakemura ibibazo byabo. Yagize ati: “Ndahamagarira buri wese kuza tukishyira hamwe kugira ngo dufashe umubare munini w’abakeneye kwitabwaho”.

Madamu Richelle Haines wari uhagarariye Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi HCR, yashimiye Leta y’u Rwanda ku bwo kwakira impunzi ndetse ikaziha amahirwe yo gukora ibiziteza imbere. Madamu Haines yongeyeho ko umushinga wa Graduation watanze amasomo meza ku buryo bwo gufasha impunzi kwiteza imbere, zikava mu bukene.

Uwari umushyitsi mukuru muri uyu muhango wari unahagarariye Ministeri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi MINEMA, Karabayinga Emmanuel, yashimiye Caritas Rwanda kuko yashyize mu bikorwa umushinga wa Graduation mu buryo buhuye n’imyanzuro y’inama y’abayobozi yabaye muri 2016, yareberaga hamwe uburyo impunzi zatezwa imbere. Nyuma y’iyi nama, MINEMA ifatanijye na HCR yashyizeho ingamba zizagenderwaho mu gufasha impunzi kwigira, ariko iyi gahunda ikahezwa no ku baturiye inkambi. Bwana Karabayinga yanashimiye abaterankunga ku bw’ubufasha batanze, anashimira abafatanyabikorwa kamara ku bw’urugendo rw’imyaka 5 bamaze mu baharanira kwiteza kwigira bakabigeraho.

Iki gikorwa cyo gusoza umushinga wa Graduation cyabaye umwanya wo gusangiza abitabiriye amasomo Caritas Rwanda n’abayifashije mu gushyira uyu mushinga mu bikorwa bize ndetse na gahunda izakurikiraho. Ibi byanyujijwe mu kiganiro cyatanzwe n’abayobozi b’inkambi, abayobozi b’uturere aho uyu mushinga washyizwe mu bikorwa, abahagarariye impunzi ndetse n’abakozi ba Caritas Rwanda muri uyu mushinga wa Graduation.
Umushinga wa Graduation uterwa inkunga na Guverinoma ya Danemark ibinyujije mu ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi HCR. Mu gihe cy’imyaka itanu watwaye $3,066,640 USD akababakaba mu Frw 4.250.000.000. Ugamije guteza imbere imibereho y’impunzi ndetse n’abaturage baturiye inkambi. Mu gusoza icyiciro cya mbere cy’uyu mushinga, hatangajwe ko Danemark yemeye gutanga inkunga y’icyiciro cyawo cya 2.