Hi, How Can We Help You?

Monthly Archives: October 2024

October 29, 2024

Ku bufatanye na Strive Foundation Rwanda n’umuryango uharanira ubuzima bwiza bw’abaturage FASACO, ku ya 23 Ukwakira 2024 Caritas Rwanda ibinyujije muri gahunda ya Igire Gimbuka yakoze ubukangurambaga bugamije kubungabunga ubuzima bwo mu mutwe ku bitaro bya Bushenge, inakorana inama n’abayobozi b’inzego z’ibanze mu Karere ka Nyamasheke, abayobozi b’ibitaro, abayobozi b’ibigo nderabuzima, abikorera ku giti cyabo n’abahagarariye inzego z’umutekano mu Karere ka Nyamasheke.

Umunsi mpuzamahanga wo kwita ku buzima bwo mu mutwe wizihizwa ku itariki ya 10 Ukwakira buri mwaka. Uku kwezi k’Ukwakira 2024 kwahariwe ubuzima bwo mu mutwe, kukaba gufite insanganyamatsiko igira iti: “Twite ku buzima bwo mu mutwe aho dukorera”.

Mu bukangurambaga bwabereye ku bitaro bya Bushenge, abakozi bagaragaje ko bishimiye ibiganiro byatanzwe babaza ibibazo by’ibanze ku buryo bashobora kurwanya umujagararo (stress/sitiresi) mu kazi kabo ka buri munsi hakurikijwe imiterere yako.

Ndikumana John Steven, umukozi ushinzwe ubuzima bwo mu mutwe muri Caritas Rwanda, ubwo yasubizaga ibibazo mu biganiro n’abakozi b’ibitaro bya Bushenge.

Itsinda rigizwe na Strive Foundation u Rwanda, FASACO na Igire Gimbuka kandi yahuye n’abayobozi b’inzego z’ibanze mu karere ka Nyamasheke, abayobozi b’ibitaro, abayobozi b’ibigo nderabuzima, abikorera ku giti cyabo n’abahagarariye inzego z’umutekano mu Karere ka Nyamasheke. Iri tsinda ryakanguriye abantu gushyira imbere ubuzima bwo mu mutwe ku kazi binyuze mu biganiro binyuranye, ubuhamya, ibibazo n’ibisubizo n’ibindi. Ibibazo byibanze ku bimenyetso bigaragaza ko umuntu afite uburwayi bwo mu mutwe, uburyo umuntu yakwirinda umujagararo ku kazi, uburyo bwo gufasha umuntu urimo kunyura mu bihe bikomeye cyangwa ufite uburwayi bwo mu mutwe n’ibindi.

Abashinzwe ubuzima bwo mu mutwe mu bitaro no mu bigo nderabuzima nabo batanze ibiganiro.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Madamu Mukankusi Athanasie, yasabye abantu guhorana icyizere mu byo bakora no kugira inshuti nziza kugira ngo babashe guhangana n’umujagararo (sitiresi) ndetse babashe kuruhuka mu mutwe. Madamu Mukankusi kandi yashimye Caritas Rwanda kuko yateguye inama nk’iyi we asanga ari amahugurwa, anashishikariza abayobozi bayitabiriye kujya bagira umwanya wo gusangiza abo bahura nabo ubumenyi bavomyemo bujyanye no kwita ku buzima bwo mu mutwe, hagamijwe kugira ngo babimenye, na bo bagire uruhare mu kubungabunga ubuzima bwabo bwo mu mutwe n’ubwa bagenzi babo.

Madame Mukankusi yagize ati: “Tugire umuco wo kuganira n’abo tuyoboye, mbere yo gufata umuntu mu buryo runaka ubanze umenye impamvu hari ibyo adakora neza. Ibi bituma iyo umukozi agize ikibazo aza kukubwira, ariko iyo umubwira nabi nawe ntacyo akubwira araguhunga, bigatuma ubuzima bwe bwo mu mutwe bwangirika buhoro buhoro”.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Madamu Mukankusi Athanasie ati twige kuganiriza abo tuyobora.

Mu buhamya bwatanzwe n’umwangavu wasambanyijwe agaterwa inda, yavuze ko yari yarihebye akanga ubuzima, ariko Igire-Gimbuka yamuhaye ubufasha bujyanye n’isanamitima bumufasha kongera kwigirira icyizere. Uretse kumufasha kwivuza ubwo yari yakoze impanuka, uyu mwangavu avuga kandi ko Igire-Gimbuka yamufashije kwiga kudodesha imashini, iranayimugurira none ubu asigaye adoda. Yagize ati: “Ubu nafashe icyemezo ko ntawe uzongera kunshukisha amafaranga kuko nanjye ndayakorera”.

Ubu bukangurambaga buhamagarira buri wese kwita ku buzima bwo mu mutwe aho abantu bakorera, bwageze ku bantu 180 bo mu karere ka Nyamasheke.

October 4, 2024

Hagamijwe kurushaho kunoza akazi bakora, abakozi ba Caritas Rwanda muri Gahunda ya Igire-Gimbuka bakoze inama nyunguranabitekerezo y’iminsi 3, kuva tariki 08/10/2024 kugeza ku 10/10/2024. Iyi nama yabereye kuri Hotel Cenetra i Kabuga.

Mu gufungura ku mugaragaro iyi nama, Umunyamabanga Mukuru wa Caritas Rwanda Padiri Oscar Kagimbura yasabye abakozi gukora akazi bazirikana intego ya Caritas Rwanda yo guharanira ko muntu asubizwa agaciro Imana yamuremanye rimwe na rimwe yamburwa n’ibibazo ahura nabyo ku isi.

Abari mu nama bagize umwanya wo kwikorera isuzuma mu byo bakora bari mu matsinda, barebera hamwe imbaraga bafite, intege nke, amahirwe n’imbogamizi mu kazi ka buri munsi. Ibi bizabafasha kurushaho kunoza akazi bakora, bagendeye ku ngamba bafatiye muri iyi nama bari mu matsinda.

Imwe mu myanzuro yatanzwe nyuma yo kwisuzuma mu matsinda, irimo gutangira amakuru ku gihe, kurushaho kubaka ubushobozi bw’abakozi, kurushaho gukorana n’abapadiri mu bikorwa bya gahunda ya Igire-Gimbuka binyuze mu gukorana inama nabo no kunoza ingamba z’ubufatanye n’abaforomo bakurikirana abafite ubwandu bw’agakoko gatera Sida ku bigo nderabuzima, hagamijwe kugera ku ntego z’iyi gahunda.

Abakozi ba Caritas Rwanda muri Gahunda ya Igire-Gimbuka ubwo bari mu mwitozo wo kwisuzuma.

Abitabiriye iyi nama kandi bagize umwanya wo gukora gahunda y’ishyirwa mu bikorwa ry’ibikorwa biteganijwe mu gihembwe cya mbere cy’umwaka wa 3 wa Igire-Gimbuka (Ukwakira – Ukuboza 2024).

Mu ijambo risoza iyi nama, Padiri Oscar Kagimbura yongeye gusaba abakozi bo muri Gahunda ya Igire-Gimbuka gukorera hamwe, bagakora nk’abikorera, batangira amakuru ku gihe kandi bafite imikoranire myiza. Ati: “Ibi turamutse tubyitayeho byadufasha kugera ku ntego twihaye”.

Padiri Oscar Kagimbura yasabye abakozi bo muri Gahunda ya Igire-Gimbuka gukorera hamwe, bagakora nk’abikorera, batangira amakuru ku gihe kandi bafite imikoranire myiza.

Igire-Gimbuka ni gahunda y’imyaka 5, iterwa inkunga na Gahunda ya Perezida wa Amerika yo kurwanya SIDA “PEPFAR”, binyuze mu kigega cy’Abanyamerika gitsura amajyambere USAID. Iyi nama ni iya mbere mu mwaka wa 3 wa Igire-Gimbuka, watangiye mu Ukwakira 2023.

Mu myaka 5, Igire-Gimbuka ifite intego yo gufasha abana b’imfubyi n’abandi bo mu miryango yugarijwe n’ibibazo 80,000, ibaha serivisi zitandukanye ziteza imbere ubuzima bwabo, ibafasha kubona uburezi, irwanya ihohoterwa ryose, ndetse ikanateza imbere imiryango yabo. Mu gihe cy’imyaka 2, Igire-Gimbuka yageze ku bafatanyabikorwa 51,427, bingana na 60% by’intego yihaye. yo.

October 1, 2024

Ku itariki ya 26 na 27 Nzeri 2024, abayobozi ba Caritas za Diyosezi na Caritas Rwanda mu mashami atandukanye bakoze inama yo gusuzumira hamwe ishyirwa mu bikorwa rya Gahunda ya Caritas Rwanda ya 2020-2024 no kungurana ibitekerezo kuri gahunda ikurikira ya 2025-2030. Abahagarariye Caritas mpuzamahanga zikorera mu Rwanda nabo bitabiriye iyi nama.

Intego rusange ya gahunda ya Caritas Rwanda ya 2020-2024 ni: Uguharanira guteza imbere imibereho y’abatishoboye kugira ngo bagere ku iterambere risesuye binyuze mu bufatanye. Ibikorwa byashyizwe mu bikorwa binyuze mu ntego 8 zihariye zikurikira:

(i) Kongera ubushobozi bwo kongera ngo gucunga umutungo;

(ii) Kumenyekanisha ikirango n’ubutumwa bya Caritas;

(iii) Guteza imbere imibereho y’abatishoboye;

(iv) Gufasha abagezweho n’ibiza;

(v) Kongera serivisi z’ubuzima zigamije gukumira, iziteza imbere ubuzima, ubuvuzi, ubuvuzi, kwita ku barwayi no kuzahura ubuzima bw’abantu;

(vi) Kugira uruhare mu bikorwa by’igihugu bijyanye no kugabanya umuvuduko w’ubwiyongere bw’abaturage, binyuze mu kuringaniza imbyaro hakoreshejwe uburyo bwa kamere (NFP), bujyanye n’amahame y’inyigisho mbonezamubano ya Kiliziya Gatolika;

(vii) Kunoza imirire y’abagore batwite n’abonsa n’abana bari munsi yimyaka 6;

(viii) Kongerera ubushobozi abatishoboye mu by’ubukungu hagamijwe iterambere rirambye;

Paridi Oscar Kagimbura, Umunyamabanga Mukuru wa Caritas Rwanda yashimiye abitariye bose iki gikorwa.

Muri iyi nama, isuzuma ryerekanye ko ibikorwa byose byari biteganijwe byakozwe kandi bijyanye n’icyerekezo 2050, muri gahunda y’igihugu yo kwihutisha iterambere NST1 mu birebana no guhanga imirimo, kwihaza mu biribwa, kugabanya ubukene, ndetse n’ingamba zo kurwanya no kugabanya ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere.

Mu bikorwa by’ingenzi byagezweho muri gahunda ya Caritas Rwanda ya 2020-2024, inkunga ingana na Frw 3.658.470.625 yatanzwe ku miryango 5.582 itishoboye kugira ngo itangize imishinga iyibyarira inyungu, hashyizweho amatsinda yo kuzigama no kugurizanya agera ku 4.947, abayagize bakaba barazigamye Frw 2.232.879.536 mu myaka 5. Mu gihe cy’imyaka 5, hahanzwe imirimo igera ku 1620.

Mu bindi byagezweho, harimo kwishyurira amashuri abana b’impfubyi  n’abandi bo mu miryango yugarijwe n’ibibazo 31,289 OVC, harimo 21.917 bo mu mashuri abanza, 6.832 bo mu mashuri yisumbuye na 2540 bize amashuri y’imyuga (TVET). Kuva mu 2020 kugeza mu 2023, imisanzu y’ukwezi k’urukundo n’impuhwe yakusanyijwe ihwanye na Frw 364.868.744.

Ikindi, habayeho kuzamura imirire y’abana 1.029 bari munsi y’imyaka 5 binyuze mu mashuri mbonezamirire 1.894.

Gusuzuma ibyagezweho muri gahunda ya Caritas Rwanda ya 2020-2024 byakozwe hakurikijwe buri shami. Iri ni itsinda ryo mu Ishami ry’Ubuzima.

Caritas Rwanda ikora ibikorwa byayo hirya no hino mu gihugu, binyuze muri Caritas 10 ya diyosezi, Caritas za paruwasi 231, Caritas 882 za santarari, Caritas z’imiryango remezo 29.141 n’abakorerabushake barenga 56.345. Ibikorwa bya Caritas u Rwanda biri mu mashami ane ari yo: (i) Ishami ry’Ubuyobozi n’Imari, (ii) Ishami ry’Imibereho Myiza y’Abaturage, (iii) Ishami ry’Ubuzima; (iv) Ishami rishinzwe iterambere.