Hagamijwe kurushaho kunoza akazi bakora, abakozi ba Caritas Rwanda muri Gahunda ya Igire-Gimbuka bakoze inama nyunguranabitekerezo y’iminsi 3, kuva tariki 08/10/2024 kugeza ku 10/10/2024. Iyi nama yabereye kuri Hotel Cenetra i Kabuga.
Mu gufungura ku mugaragaro iyi nama, Umunyamabanga Mukuru wa Caritas Rwanda Padiri Oscar Kagimbura yasabye abakozi gukora akazi bazirikana intego ya Caritas Rwanda yo guharanira ko muntu asubizwa agaciro Imana yamuremanye rimwe na rimwe yamburwa n’ibibazo ahura nabyo ku isi.
Abari mu nama bagize umwanya wo kwikorera isuzuma mu byo bakora bari mu matsinda, barebera hamwe imbaraga bafite, intege nke, amahirwe n’imbogamizi mu kazi ka buri munsi. Ibi bizabafasha kurushaho kunoza akazi bakora, bagendeye ku ngamba bafatiye muri iyi nama bari mu matsinda.
Imwe mu myanzuro yatanzwe nyuma yo kwisuzuma mu matsinda, irimo gutangira amakuru ku gihe, kurushaho kubaka ubushobozi bw’abakozi, kurushaho gukorana n’abapadiri mu bikorwa bya gahunda ya Igire-Gimbuka binyuze mu gukorana inama nabo no kunoza ingamba z’ubufatanye n’abaforomo bakurikirana abafite ubwandu bw’agakoko gatera Sida ku bigo nderabuzima, hagamijwe kugera ku ntego z’iyi gahunda.
Abitabiriye iyi nama kandi bagize umwanya wo gukora gahunda y’ishyirwa mu bikorwa ry’ibikorwa biteganijwe mu gihembwe cya mbere cy’umwaka wa 3 wa Igire-Gimbuka (Ukwakira – Ukuboza 2024).
Mu ijambo risoza iyi nama, Padiri Oscar Kagimbura yongeye gusaba abakozi bo muri Gahunda ya Igire-Gimbuka gukorera hamwe, bagakora nk’abikorera, batangira amakuru ku gihe kandi bafite imikoranire myiza. Ati: “Ibi turamutse tubyitayeho byadufasha kugera ku ntego twihaye”.
Igire-Gimbuka ni gahunda y’imyaka 5, iterwa inkunga na Gahunda ya Perezida wa Amerika yo kurwanya SIDA “PEPFAR”, binyuze mu kigega cy’Abanyamerika gitsura amajyambere USAID. Iyi nama ni iya mbere mu mwaka wa 3 wa Igire-Gimbuka, watangiye mu Ukwakira 2023.
Mu myaka 5, Igire-Gimbuka ifite intego yo gufasha abana b’imfubyi n’abandi bo mu miryango yugarijwe n’ibibazo 80,000, ibaha serivisi zitandukanye ziteza imbere ubuzima bwabo, ibafasha kubona uburezi, irwanya ihohoterwa ryose, ndetse ikanateza imbere imiryango yabo. Mu gihe cy’imyaka 2, Igire-Gimbuka yageze ku bafatanyabikorwa 51,427, bingana na 60% by’intego yihaye. yo.