March 20, 2024
March 20, 2024

Kuva tariki 11 kugeza kuri 12 Werurwe 2024, Inteko Rusange ya Caritas Rwanda yateraniye kuri Hotel Cenetra i Kabuga, ikaba yarigaga ku ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro y’Inteko Rusange ya 2023, kugaragaza raporo y’ibikorwa byo mu 2023, iteganyabikorwa ryo muri 2024 no gushyiraho imyanzuro izashyirwa mu bikorwa muri 2024.

Inteko Rusange ya Caritas Rwanda igizwe n’Abepiskopi bose ari nabo Bayobozi bayo, yitabiriwe kandi n’Intumwa ya Papa mu Rwanda, Myr Arnaldo Sanchez Catalan, Abayobozi ba Caritas za Diyosezi, abafatanyabikorwa ba Caritas Rwanda banyuranye, n’abakozi ba Caritas.

Ubwo yafunguraga iyi Nteko Rusange ku mugaragaro, Perezida wa Caritas Rwanda Mgr Anaclet Mwumvaneza yashimiye Caritas zose kuba zarizihije umunsi mpuzamahanga w’abakene (wabaye tariki 19 Ugushyingo 2023) mu busabane no gusangira n’abakene mu bitaro, mu mavuriro ya Kiliziya Gatolika (FOSA), muri za paruwasi, kimwe no mu miryango remezo.  Mgr Anaclet Mwumvaneza yanagarutse ku butumwa bwa Papa Fransisiko bujyanye n’uyu munsi bwibutsa ko abakene atari imibare, ahubwo ko ari abantu bifuza cyane cyane ko abandi bababa hafi ngo babagaragarize ubumuntu.

Musenyeri Mwumvaneza Anaclet, ubwo yafunguraga ku mugaragaro Inteko Rusange ya Caritas Rwanda ya 2024.

Perezida wa Caritas Rwanda yanasobanuye ko Caritas iri mu mwaka wa nyuma w’iteganyabikorwa rya 2020-2024, isuzuma ry’igihe ryo hagati rikaba ryarerekanye ko ishyirwa mu bikorwa riri mu nzira nziza. Ati: Uruhare rwanyu ruracyacyenewe kugira ngo iri teganyabikorwa risozwe neza. Umusanzu wanyu kandi uzakenerwa ubwo tuzaba tugiye gukora irindi teganyabikorwa ry’imyaka itanu rya 2025-2029”.

Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye Inteko Rusange ya Caritas Rwanda, intumwa ya Papa mu Rwanda Mgr Arnaldo Catalan yavuze ko Caritas idakora imishinga no gushakisha ibisubizo birebana no kwita ku batishoboye, ko ahubwo inagira uruhare mu nzira yo gukomeza ubusabane, y’urukundo, muri buri gihugu. Yagize ati : “ Caritas, irihariye, ifite itandukaniro n’indi miryango cyangwa ibigo byo ku isi. Ndabashimira ubwitange bwanyu kandi Imana ihe umugisha ibyo muzakora muri 2024. Ni ngombwa ko muhora musubira ku isoko y’umurimo mwahawe, ari rwo rukundo Imana idukunda n’umuhamagaro wo gukunda abandi. Inkomoko ya Caritas ishingiye ku butumwa yahawe muri uru rukundo rw’Imana n’urukundo rwa Kiliziya ku bantu bose”.

intumwa ya Papa mu Rwanda Mgr Arnaldo Catalan

Raporo y’ibikorwa byo muri 2023 yatanzwe binyuze mu mashami 4 ya Caritas Rwanda ari yo : irishinzwe Imiyoborere n’Imari, irishinzwe ibikorwa byo kwita ku batishoboye, irishinzwe ubuzima, n’ishinzwe iterambere. Muri rusange, ibikorwa byari biteganijwe gukorwa muri 2023 byagezweho ku kigereranyo kiri hejuru ya 90%.

Mu bindi byaganiriweho n’Inteko Rusange ya 2024, harimo kurushaho gukangurira abakristu n’abandi bantu b’umutima mwiza kwitabira gutanga inkunga yo gufasha abatishoboye mu kwezi k’urukundo n’impuhwe (ukwezi kwa 8 kwa buri mwaka) ndetse no kuyishyikiriza ku bo igenewe. Mu mwaka wa 2023, Caritas ya Diyosezi ya Ruhengeri yaje ku isonga mu gutanga raporo ku gihe kandi no kwegeranya inkunga itubutse ni yo yabashije gukusanya inkunga nyinshi mu kwezi k’urukundo n’impuhwe (25.198.908 Frw), ikurikirwa na Caritas ya Diyosezi ya Kigali (21.265.925 Frw).

Gahunda yo guteganya imbyaro hakoreshejwe uburyo bwa kamere (PFN) nayo iri mu byaganiriweho muri iyi Nteko Rusange ya Caritas Rwanda. Nk’uko byagaragajwe muri raporo y’ibikorwa birebana n’ubuzima bya 2023, imiryango 37.237 imaze guhabwa serivisi ya PFN, hakaba harimo imiryango 6.544 mishya yayihawe uyu mwaka. Inteko Rusange yavuze ko abakoresha ubu buryo batarahabwa amakarita yerekana ko ari bwo bakoresha bayahabwa, ku buryo n’iyo bajya ahandi kwa muganga bakabazwa uburyo bakoresha bayerekana.

Muri iyi Nteko Rusange ya Caritas Rwanda hafatiwemo imyanzuro inyuranye, harimo irebana n’imikoranire hagati ya Caritas n’inzego zinyuranye za Kiliziya, kongera imbaraga mu bikorwa bisanzweho, gushakisha ingamba zo kongera umutungo bwite wa Caritas kugirango ishobore kwigira idategereje inkunga z’amahanga, kwizihiza umunsi wa Caritas / Umunsi w’umukene ku nzego zose, gushyira imbaraga mu gukangurira abantu kwitabira ibikorwa by’iterambere hibandwa cyane cyane ku rubyiruko, n’ibindi.

March 18, 2024

Kuva tariki 27/02 kugeza kuri 15/03/2024, Caritas Rwanda ifatanije na Caritas za Diyosezi uko ari 10, yateguye inama zo kungurana ibitekerezo ku byagezweho muri gahunda yo guteganya imbyaro hakoreshejwe uburyo bwa Kamere (PFN) muri 2022/2023 n’imbogamizi ku ishyirwa mu bikorwa ryayo.

Izi nama zabereye muri buri Diyosezi ku minsi itandukanye, zateguwe mu rwego rwo kungurana ibitekerezo ku byagezweho muri gahunda yo guteganya imbyaro hakoreshejwe uburyo bwa kamere (PFN) mu mwaka wa 2022/2023, imbagamizi ku ishyirwa mu bikorwa ry’iyi gahunda no kuganira ku ngamba z’igihe kirambye, zikaba zarabaye n’umwanya mwiza wo kuganira ku bikorwa biteganyijwe gukorwa mu mwaka wa 2023/2024.

Izi nama zateguwe ku nkunga ya Ministeri y’ubuzima n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima RBC, binyuze mu kigo cy’Ababiligi gishinzwe iterambere Enabel.

Inama yiga ku ishyirwa mu bikorwa rya gahunda yo guteganya imbyaro mu buryo bwa kamere, yabereye muri Caritas ya Nyundo/Kibuye tariki 15/03/2024.

Izi nama ni ngaruka mwaka, iya buri kuri buri Diyosezi ikaba ihuza Padiri  Umuyobozi wa Caritas ya Diyosezi, Padiri  Umuyobozi wa Komisiyo y’umuryango ku rwego rwa Diyosezi, Padiri  mukuru wa paruwasi (bose), abayobozi b’ibitaro n’ibigo nderabuzima bya Kiliziya Gatolika, ndetse n’abakozi bakora muri serivisi yo guteganya imbyaro ku buryo bwa kamere mu bitaro n’ibigo nderabuzima bya Kiliziya Gatolika.

March 4, 2024

Ku nshuro ya kabiri, amatsinda yo kuzigama no kugurizanya yo mu nkambi ya Nyabiheke afashwa n’umushinga wa PRM/PAC yagabanye ubwizigame n’inyungu z’inguzanyo bingama na Frw 97.193.695 ku itariki 29/0 2/2024. Ni ibirori byabereye kuri stade ya Nyabiheke.

 

Amatsinda 27 (19 yo mu nkambi na 8 yo hanze y’inkambi), yarashe ku ntego agizwe n’abanyamuryango 583 akaba aterwa inkunga n’Umushinga PRM/PAC ushyirwa mu bikorwa na Caritas Rwanda.

 

Mu gihe cy’umwaka, amatsinda yose yizigamye Frw 67.198.000, guhera muri Werurwe 2023 kugeza kuri 29/02/2024. Kuko ari amatsinda yo kuzigama no kugurizanya barashe ku ntego bamaze kugeza ku Frw 97.193.695.

 

Itsinda ryo mu Nkambi ryagabanye amafaranga menshi ryagabanye Frw 10.800.000  (Dukundane Q7A) naho itsinda ryo hanze y’inkambi ryagabanye menshi ryabonye Frw 4.338.330 Rwf (Hindukawigire Mugera).

 

Umunyamuryango w’itsinda wagabanye menshi mu nkambi ni uwitwa Nyirangirimana Aline wo mu itsinda Korawigire Q3 yagabanye Frw 793.600 naho uwo hanze y’inkambi ni Ugirikirezi Claire wo mu itsinda Tuzamurane Agakomeye, wagabanye Frw 368.160.