Kuva tariki 27/02 kugeza kuri 15/03/2024, Caritas Rwanda ifatanije na Caritas za Diyosezi uko ari 10, yateguye inama zo kungurana ibitekerezo ku byagezweho muri gahunda yo guteganya imbyaro hakoreshejwe uburyo bwa Kamere (PFN) muri 2022/2023 n’imbogamizi ku ishyirwa mu bikorwa ryayo.
Izi nama zabereye muri buri Diyosezi ku minsi itandukanye, zateguwe mu rwego rwo kungurana ibitekerezo ku byagezweho muri gahunda yo guteganya imbyaro hakoreshejwe uburyo bwa kamere (PFN) mu mwaka wa 2022/2023, imbagamizi ku ishyirwa mu bikorwa ry’iyi gahunda no kuganira ku ngamba z’igihe kirambye, zikaba zarabaye n’umwanya mwiza wo kuganira ku bikorwa biteganyijwe gukorwa mu mwaka wa 2023/2024.
Izi nama zateguwe ku nkunga ya Ministeri y’ubuzima n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima RBC, binyuze mu kigo cy’Ababiligi gishinzwe iterambere Enabel.
Izi nama ni ngaruka mwaka, iya buri kuri buri Diyosezi ikaba ihuza Padiri Umuyobozi wa Caritas ya Diyosezi, Padiri Umuyobozi wa Komisiyo y’umuryango ku rwego rwa Diyosezi, Padiri mukuru wa paruwasi (bose), abayobozi b’ibitaro n’ibigo nderabuzima bya Kiliziya Gatolika, ndetse n’abakozi bakora muri serivisi yo guteganya imbyaro ku buryo bwa kamere mu bitaro n’ibigo nderabuzima bya Kiliziya Gatolika.