Ku nshuro ya kabiri, amatsinda yo kuzigama no kugurizanya yo mu nkambi ya Nyabiheke afashwa n’umushinga wa PRM/PAC yagabanye ubwizigame n’inyungu z’inguzanyo bingama na Frw 97.193.695 ku itariki 29/0 2/2024. Ni ibirori byabereye kuri stade ya Nyabiheke.
Amatsinda 27 (19 yo mu nkambi na 8 yo hanze y’inkambi), yarashe ku ntego agizwe n’abanyamuryango 583 akaba aterwa inkunga n’Umushinga PRM/PAC ushyirwa mu bikorwa na Caritas Rwanda.
Mu gihe cy’umwaka, amatsinda yose yizigamye Frw 67.198.000, guhera muri Werurwe 2023 kugeza kuri 29/02/2024. Kuko ari amatsinda yo kuzigama no kugurizanya barashe ku ntego bamaze kugeza ku Frw 97.193.695.
Itsinda ryo mu Nkambi ryagabanye amafaranga menshi ryagabanye Frw 10.800.000 (Dukundane Q7A) naho itsinda ryo hanze y’inkambi ryagabanye menshi ryabonye Frw 4.338.330 Rwf (Hindukawigire Mugera).
Umunyamuryango w’itsinda wagabanye menshi mu nkambi ni uwitwa Nyirangirimana Aline wo mu itsinda Korawigire Q3 yagabanye Frw 793.600 naho uwo hanze y’inkambi ni Ugirikirezi Claire wo mu itsinda Tuzamurane Agakomeye, wagabanye Frw 368.160.