Hi, How Can We Help You?

Blog

August 23, 2022

IGITEKEREZO: Urugendo rwa Caritas Rwanda mu guha ibyiringiro abatuye mu karere ka Karongi

Kimwe na wa mupfakazi w’umukene utanga ibiceri bibiri bito by’umuringa nkuko Ivanjili ibitubwira (Mk 12,41), Caritas Rwanda, nubwo ifite ubushobozi budahagije, ikomeje kunganira no gutanga umusanzu wayo mu kworohereza abababaye n’abatishoboye kurusha abandi. Ibi ni ko bimeze ku karere ka Karongi ahakorerwa umushinga witwa Tube Aheza, Amazi Hafi uterwa inkunga na Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Siloveniya ndetse na Caritas Siloveniya. Umushinga wa Tube Aheza, Amazi Hafi watangiye muri 2019 ari nk’umusanzu wa Caritas Rwanda mugufasha abagizweho ingaruka n’icyorezo cya COVID-19.

Umushinga Tube Aheza, Amazi Hafi wa Caritas Rwanda ufite abagenerwabikorwa 1450 kandi urimo gushyirwa mu bikorwa na Caritas Nyundo / Kibuye, ukaba ugira uruhare runini mu kubaka ibikorwa remezo by’amazi ndetse no kwegereza ubushobozi burambye bwo kubona amazi abaturage bo mu mirenge ya Gashari, Mutuntu, Rugabano, na Rwankuba. Amagaburo abiri y’amazi arimo gusanwa mu rwego rwo gufasha abaturage kubona amazi meza, ndetse na sitasiyo 20 zo gukaraba intoki na kiosque 4 z’amazi zarubatswe ahantu hose hateganijwe ibikorwa by’uyu mushinga.

Caritas Rwanda kandi ntigarukira aho gusa.  Muri gahunda yayo yo gufasha  urubyiruko rutishoboye ndetse n’abantu bakuru, Caritas Rwanda ifasha urubyiruko rwo imirenge ya Gashari, Mutuntu, Rugabano, na Rwankuba kwibeshaho no kwiteza imbere. Uyu mushinga washyizeho amatsinda yo kuzigama no kugurizanya (SILC) ahuriramo  abagenerwabikorwa, aho, binyuze muri ayo matsinda, bizigamira ariko bakanasaba inguzanyo nto zo gutangiza imishinga mito mito cyangwa ibindi bikorwa bibyara inyungu nyuma yo guhugurwa ku bijyanye n’ubucuruzi. Si ibyo gusa, abagenerwabikorwa b’uyu mushinga banafashwa gutangiza bucuruzi buciriritse burimo: kugurisha serivisi nka Irembo, korora amatungo, gucuruza ibiribwa n’ibinyobwa n’ibindi. Ibi byose bituma abagenerwabikorwa b’umushing babasha kubona ibyo bakeneye mu buzima bwabo bwa buri munsi, harimo mitiweli (mutuelle de Santé), amafaranga y’ishuri ndetse n’ibindi by’ibanze bikenerwa. 

 Mu karere ka Karongi, kimwe no mu bindi bice by’igihugu, Caritas Rwanda yifatanya n’abadafite ibibatunga bihagije kugira ngo babone ibyo bagire ubuzima bwiza kandi bagire n’icyo bigezaho. Abahinzi bari basanzwe bahinga ibitunga imiryango yabo kuri ubu bahuguriwe no gusagurira amasoko binyuza mu mahugurwa ya Good Agricultural Practices (GAP) hagamijwe kwihaza mu biribwa mu buryo burambye. Binyuze mu Ishuri Ryigisha Abahinzi-borozi (FFLS) abagenerwabikorwa b’umushinga bahuguwe ku buryo bwiza bwo guhinga kandi bahabwa amatungo magufi yo kubafasha kubona ifumbire, imbuto nziza, n’ibiti by’imbuto. Usibye ifumbire, amatungo magufi bahawe yababyariye nizindi nyungu nyinshi.

Umushinga nkuyu utwibutsa ko nta musanzu uba muto mu gufasha no guha ibyiringiro benshi. Indangagaciro za Caritas Rwanda z’urukundo, umurava n’ubufatanye mu gufasha abatishoboye nibyo byongerera imbaraga uyu mushinga. Gutanga ubufasha ku bakene ntibisobanura kubatsindira urugamba cyangwa ingorane zabo, ahubwo ni ukubafasha kuzamuka urwego rugana ku kwigira. 

Leave a Reply

Your email address will not be published.

This field is required.

You may use these <abbr title="HyperText Markup Language">html</abbr> tags and attributes: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <s> <strike> <strong>

*This field is required.