Hi, How Can We Help You?

Uwahingiraga abandi bakamwishyura yabaye umucuruzi uranguza umusaruro

Ethan Jean Bosco, ni umurundi w’impunzi uba mu nkambi y’impunzi ya Mahama. Acuruza imbuto, imboga, ubuki, ifu zitandukanye, ibinyampeke n’ubundi bwoko bw’ibiribwa mu isoko rya Mahama ya II. Ethan avuga ko kunguka mu bucuruzi bwe abukesha amahugurwa atandukanye n’inkunga ya Frw 800.000 yahawe n’umushinga wa Graduation, watewe inkunga na ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi HCR ugashyirwa mu bikorwa na Caritas Rwanda kuva mu 2020 kugeza mu 2024.

Ethan yagize ati: “Ubundi nabanje kujya mpinga imirima y’abandi bakanyishyura amafaranga macye kugira ngo mbone icyo kurya. Nyuma yo kubona inkunga y’amafaranga muri Kamena 2023, natangiye kugura no kugurisha umusaruro w’abo nahingiraga, kandi kandi kuri ubu nkoresha abakozi babiri muri ubu bucuruzi bwanje. Ku kwezi ninjiza Frw 150.000 nyuma yo gukuramo ibindi biba binsaba amafaranga”. Ubuzima bwa Ethan bwarahindutse bwiza, yishyura neza inguzayo aba yafashe mu itsinda ryo kwizigama no kugurizanya kandi ageze ku gishoro cya Frw 3.000.000.

162A8389 (3)

Ibikorwa byacu