
Mukashema Patricie ni umubyeyi utuye mu karere ka Rusizi witeje imbere abikesha inguzanyo z’itsinda ryo kwizigama no kugurizanya nyuma yo guhugurwa na Caritas Cyangugu binyuze muri gahunda ya PEES ishyirwa mu bikorwa na Diyosezi ya Gikongoro n’iya Cyangugu ku bufatanye n’ihuzabikorwa bya Caritas Rwanda.
Patricie yagize ati: “Mbere nakundaga gupfusha amafaranga ubusa ariko nyuma yo guhugurwa no kujya mu itsinda ryo kwizigama no kugurizanya ryitwa Abisunze Mariya nyuma y’amahugurwa, nagujije Frw 25.000 nguramo ingurube, imaze gukura ndayigurisha, ndongera ngura indi”. Uku ni ko Patricie yatangiye ubworozi n’ubucuruzi bw’ingurube.
Patricie kandi yatse inguzanyo mu itsinda agura umurima w’icyayi anakodesha uw’ibisheke akajya agurisha umusaruro akuyemo. Uyu mubyeyi yanaguze imashini idoda, yihugura mu budozi none ubu abikora nk’umwuga umwinjiriza amafararanga. Ibi byose bimwinjiriza Frw 150.000 ku kwezi.
Reba inkuru y’amashusho:
