
Chantal Nyiramahirwe, ni umunyekongokazi uba mu nkambi y’impunzi ya Kiziba, yize amashuri abanza, akaba yubatse afite abana bane. N’ubwo yari yarize kudodesha imashini mu mu 2012, yagize ubumenyi buke mu gucunga iyo yinjiza mu mwuga bituma akomeza kuba mu bukene we n’umuryango we, ku buryo babonaga ifunguro rimwe ku munsi.
Mu 2022, Chantal yatoranijwe n’umushinga Poverty Alleviation Coalition (PAC) wa Caritas Rwanda, umuha ubumenyi yari akeneye binyuze mu mahugurwa anyuranye, ndetse n’inkunga ya Frw 800.000, ibyo bikaba byaratumye akora cyane, akagurisha ibitenge akanabidodamo imyenda acuruza mu nkambi ndetse akoherereza bagenzi be bagiye kuba muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
Chantal ahamya ko imibereho y’umuryango we yahindutse: babona indyo yuzuye, yizigama Frw 10.000 buri cyumweru mu itsinda ryo kuzigama no kugurizanya buri cyumweru, umushinga we wo kudoda umaze kugira agaciro ka Frw 2.600.000, kandi amaze kwizigama Frw 4.200.000 muri banki.