Amatsinda yo kwizigama no kugurizanya ateza imbere abanyamuryango n’imirire myiza mu ngo mbonezamikurire
Caritas Rwanda → Testimonials → Amatsinda yo kwizigama no kugurizanya ateza imbere abanyamuryango n’imirire myiza mu ngo mbonezamikurire
Nyuma y’amahugurwa ku mikorere y’amatsinda yo kuzigama (SILC), yatanzwe n’umushinga wa ECD uterwa inkunga na Plan International Rwanda ugashyirwa mu bikorwa na Caritas Rwanda mu turere twa Gatsibo, Nyuguru, na Bugesera, ababyeyi 30 b’abana biga mu rugo mbonezamikurire rwa “Tuganire” bashinze itsinda ryitwa “Ubumwe” batangira kwizigamira maze bashora ubwizigame bwabo mu bworozi bw’inkoko. Ibi byabafashije kwiteza imbere mu bukungu, kandi babasha kugaburira abana babo indyo zuzuye intungamubiri.