Hi, How Can We Help You?

Amatsinda yo kwizigama no kugurizanya ateza imbere abanyamuryango n’imirire myiza mu ngo mbonezamikurire

Nyuma y’amahugurwa ku mikorere y’amatsinda yo kuzigama (SILC), yatanzwe n’umushinga wa ECD uterwa inkunga na Plan International Rwanda ugashyirwa mu bikorwa na Caritas Rwanda mu turere twa Gatsibo, Nyuguru, na Bugesera, ababyeyi 30 b’abana biga mu rugo mbonezamikurire rwa “Tuganire” bashinze itsinda ryitwa “Ubumwe” batangira kwizigamira maze bashora ubwizigame bwabo mu bworozi bw’inkoko. Ibi byabafashije kwiteza imbere mu bukungu, kandi babasha kugaburira abana babo indyo zuzuye intungamubiri.

Mu ntangiriro, abanyamuryango b’itsinda Ubumwe riherereye mu Karere ka Gatsibo, bizigamaga Frw 200 buri cyumweru bagamije kugurira inkoko buri mubyeyi. Nyuma y’umwaka bizigamira ariko, bagize ikindi gitekerezo cyo kugura ihene, ababyeyi babiri bahabwa ihene imwe.

Nyuma yo kubona ko ubworozi bw’ihene nta nyungu bufite, batangiye korora inkoko, zifungurira umuryango w’ubucuruzi bw’inkoko kuri buri munyamuryango.

Ibikorwa byacu