
Musoni Innocent, ni umwe mu baturiya inkambi ya Mahama iri mu Karere ka Kirehe, mu ntara y’i Burasirazuba bw’u Rwanda. Musoni ni umwe mu Banyarwanda baturiye inkambi bahuguwe bakanahabwa inkunga ya Frw 800.000 mu 2022 kugira ngo bikure mu bukene, binyuze mu mushinga wa Graduation uterwa inkunga n’ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi HCR. Iyi nkunga yayikoresheje mu mushinga w’ubuhinzi yari yize.
Innocent yagize ati: “Amahugurwa mu buhinzi n’inkunga y’amafaranga nahawe n’umushinga wa Graduation, byamfashije gutangiza ubuhinzi bwa kinyamwuga, nyuma y’imyaka ibiri mbutangiye nkaba naraguze ubutaka bufite agaciro ka Frw 1.500.000 kandi igishoro cyanjye kimaze kugera ku Frw 3.000.000. Kugeza ubu mfite abakozi bane bahembwa Frw 60.000 ku kwezi buri wese. Iyo nshoye Frw 3.000.000 ku gihembwe cy’ihinga; mbona inyungu ya Frw 2.000.000 kandi umuryango wanjye ukabona indyo yuzuye. Ubu sinkibarizwa mu bakene.”
