Hi, How Can We Help You?

Blog

August 24, 2023

Caritas Rwanda ifatanije n’Akarere ka Burera yahembye ababyeyi 200 bitabiriye gahunda yo kwisuzumisha neza batwite

Hagamijwe gukangurira ababyeyi kubyarira kwa muganga, kugabanya ibyago byo kuzahara ndetse n’urupfu biturutse ku kuba umubyeyi atarakurikiranywe neza mugihe atwite, kuri uyu wa kabiri tariki 22 Kanama 2023 Caritas Rwanda ibinyujije muri Gahunda ya Gikuriro Kuri Bose, ku bufatanye n’Akarere ka Burera, yashimiye ababyeyi bafite abana bari munsi y’imyaka 2 bipimishije inshuro 4 mu gihe batwite nk’uko bisabwa na Minisiteri y’ubuzima,

Ministeri y’ubuzima, ishishikariza umugore utwite kubahiriza gahunda y’isuzumwa ahabwa na muganga umukurikirana kandi akubahiriza inama amuha, kugira ngo amenye amakuru arebana n’ubuzima bwe n’ubw’umwana atwite. Agomba kwisuzumisha byibura inshuro 4.

Igikorwa cyo guhemba ababyeyi bakurikije neza iyi gahunda, cyabereye mu murenge wa Kinoni wo mu Karere ka Burera, kikaba cyitabiriwe n’umuyobozi w’aka Karere Nshimiyimana Jean Baptiste, umujyanama wa Gahunda ya Gikuriro Kuri Bose ku rwego rw’igihugu, abayobozi b’ibigonderabuzima, abajyanama b’ubuzima, ndetse n’abaturage bahaturiye.

Ababyeyi 200 babaye indashyikirwa bipimisha inshuro 4 mu gihe batwite, bahembwe inkoko imwe buri wese, izajya imufasha kubona igi ry’umwana. Ni mu gihe abajyanama bane bashimiwe uburyo bakanguriye ababyeyi kwipimisha uko bikwiriye, bahabwa ibikoresho byo mu gikoni.

Abajyanama b’ubuzima 4 bahembwe ibikoresho byo mu gikoni.

Ibigo nderabuzima bya Kirambo, Ndongozi na Kivuye byabaye indashyikirwa mu guteza imbere iyi gahunda, byashyikirijwe ibihembo by’ishimwe.

Abayobozi b’ibigo nderabuzima bya Kirambo, Ndongozi na Kivuye, ubwo bakiraga ibihembo by’ishimwe.

Gahunda yo gutanga inkoko no gushimira abajyanama b’ubuzima izakomeza mu mirenge yose y’Akarere ka Burera, aho biteganyijwe ko ababyeyi 3490 bazahabwa inkoko.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

This field is required.

You may use these <abbr title="HyperText Markup Language">html</abbr> tags and attributes: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <s> <strike> <strong>

*This field is required.