Kuri 15, 16, na 18 Nzeri 2026, umushinga wa Igire-Gimbuka wa Caritas Rwanda wahuje abafatanyabikorwa bawo mu turere twa Rubavu, Nyamasheke, Karongi na Rutsiro, bishimira ibyagezweho, ariko banarebera hamwe uko ibyo uyu mushinga wagezeho bitasubira inyuma, cyane ko ugiye gusozwa muri uku kwezi. Iki gikorwa cyari gifite insanganyamatsiko igira iti: “Gukomeza umusaruro mu kurwanya SIDA binyuze mu buyobozi bw’inzego z’ibanze.”
Igikorwa cya mbere cyabereye mu Karere ka Rubavu ku wa 15 Nzeri 2026, gikurikirwa n’igikorwa cyabereye mu Karere ka Nyamasheke ku wa 16 Nzeri, ndetse n’ibyabereye mu Turere twa Karongi na Rutsiro ku wa 18 Nzeri.
Umushinga wa Igire-Gimbuka washyizwe mu bikorwa kuva mu Ukwakira 2022 kugeza muri Nzeri 2026, igera ku bana n’ababyeyi cyangwa ababarera 68.299, ibaha serivisi zitandukanye zigamije gukemura ibibazo bijyanye n’ubuzima, uburezi, kwiteza imbere mu bukungu no kurengera umwana.
Ibyagezweho mu rwego rwo kwita ku buzima
Mu rwego rw’ubuzima, abantu 14.775 bahawe ubumenyi ku bijyanye n’agakoko gatera SIDA ndetse bahuzwa na serivisi zo kuyirinda, zirimo no kwipimisha.
Igire-Gimbuka kandi yafashije abantu 11.912 babana n’ubwandu bw’agakoko gatera SIDA, barimo abana n’ingimbi n’abangavu 1.206 bafite imyaka kuva kuri 0 kugeza kuri 20, binyuze mu nama zibafasha gufata imiti neza, kubakurikirana buri gihe no kubaha serivisi zo kwita ku buzima bwo mu mutwe n’imibanire n’abandi.
Igire-Gimbuka kandi yatanze kandi serivisi zo kwita ku buzima bwo mu mutwe n’imibanire n’abandi ku bahuye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina. Hanashinzwe kandi amatsinda 25 y’urungano afasha abantu gukomeza gufata imiti neza.
Kimwe mu byagezweho by’ingenzi mu rwego rw’ubuzima ni uko 98.5% by’abakurikiranywe bageze ku rwego rwo kudasigarana virusi nyinshi mu maraso (viral load suppression), bigaragaza akamaro ko gukomeza gufasha abantu babana na virusi itera SIDA gukurikiza imiti no kubakurikirana.
Gufasha abana gukomeza amashuri
Uburezi nabwo bwari mu byibandwagaho na Igire-Gimbuka. Abana 6.550 b’imfubyi n’abatishoboye bari mu kigero cyo kwiga bafashijwe kwiga no gukurikirana imitsindire yabo, aho 100% bagaragaje ubwitabire busanzwe ku ishuri.
Uyu mushinga wishyuriye amafaranga y’ishuri abanyeshuri 1.121, mu gihe abanyeshuri bose bafashijwe bahawe ibikoresho by’ingenzi by’ishuri birimo amakayi, amakaramu n’ibikapu by’ishuri. Abakobwa kandi bahawe ibikoresho by’isuku bibafasha mu gihe cy’imihango.
Izi serivisi zagize uruhare mu kugabanya zimwe mu mbogamizi zishobora gutuma abana batitabira neza ishuri cyangwa batajya ku ishuri uko bikwiye.
Kongera ubushobozi bw’imiryango mu bijyanye n’ubukungu
Hagamijwe guteza imbere imibereho myiza y’umuryango, Igire-Gimbuka yahaye inkunga ingo 899 kugira ngo zongere ubushobozi bwo gukora imishinga ibyara inyungu.
Abantu 260 bahawe ubufasha bwo kwiga imyuga n’ubumenyingiro (TVET), burimo kwishyurirwa aya mahugurwa mu gihe cy’amezi atandatu, kwimenyereza umwuga mu gihe cy’amezi atatu ndetse no guhabwa ibikoresho byo gutangiza umurimo.
Byongeye kandi, amatsinda 218 yo kwizigama no kugurizanya, agizwe n’abanyamuryango barenga 6.275, bahawe ubumenyi ku micungire y’imari kandi bahuzwa n’ibigo by’imari birimo amabanki n’ibigo by’imari iciriritse.
Mu rubyiruko rwari rwugarijwe n’ibibazo, harimo abangavu babyaye, 327 bahawe amatungo magufi afite agaciro ka Frw 50.000 kuri buri muntu, mu rwego rwo kubafasha kwiteza imbere mu bukungu.
Kubaka imiryango itekanye
Igire-Gimbuka kandi yashyize imbaraga mu guteza imbere umutekano w’abana, ingimbi n’abangavu ndetse n’imiryango.
Abantu 890 bahuye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina (GBV) bahawe serivisi yo kwita ku buzima bwo mu mutwe n’imibanire n’abandi, mu gihe abangavu babyaye 153 n’ababyeyi babo bitabiriye serivisi zitangirwa muri GBV mobile clinics (ubuvuzi bukomatanije buhabwa abahuye n’ihohoterwa n’imiryango yabo).
Uyu mushinga kandi wagejeje ku babana n’abana 1.453 ubutumwa ku burere buboneye, bugamije kunoza imibanire no kuganira hagati y’abana n’ababyeyi cyangwa ababakurikirana. Muri bo, 100 bagezweho binyuze muri gahunda y’Umuryango ni Ingenzi (Family Matters! Program).
Hagati aho, abana 6.385 bafite imyaka 10-17 bitabiriye gahunda zo gukumira ibibazo zitandukanye, zirimo izerekeye ubuzima bw’imyororokere n’imibonano mpuzabitsina (SRHR), CBIM na FMP.
Gusigasire ibyagezweho
Abayobozi b’Uturere bitabiriye ibi bikorwa bashimiye Caritas Rwanda ku byo Igire-Gimbuka yagezeho, banasaba ko mu gutegura imishinga mishya, Caritas Rwanda yakomeza kuzirikana abaturage bo mu Turere bakoreramo.
Mu gihe Igire-Gimbuka igeze ku musozo, inama nk’izi zishimangira akamaro k’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze, ubufatanye n’ibikorwa biyobowe kandi bigashyirwa mu bikorwa n’abari hafi y’abaturage, mu rwego rwo gukomeza umusaruro umaze kugerwaho mu kurwanya SIDA.
Izi nama zabaye umwanya wo kwishimira imyaka ine y’intambwe imaze guterwa, ndetse no gutegura inzira yo gukomeza kubungabunga ibyagezweho mu gufasha abana, ingimbi n’abangavu, abantu babana n’agakoko gatera SIDA n’imiryango yabo.


