Ku wa gatatu tariki 28 Gicurasi 2025, bamwe mu bakozi ba Caritas Rwanda basuye Seminari Nkuru ya Nyakibanda baganira n’abafaratiri ndetse n’Abayobozi babo ku butumwa bwa Caritas bugamije gufasha muntu mu buryo bwuzuye.
Mu kiganiro cyatanzwe na Soeur Gaudiose Nyiraneza ushinzwe ubukangurambaga mu Ishami ryo kwita ku batishoboye muri Caritas Rwanda, yagaragaje ishusho ya Caritas n’ibikorwa ikora binyuze mu mashami atatu ari yo Kwita ku batishoboye, Ubuzima n’Amajyambere, asobanura ko byose bikorwa hagamijwe kugarurira agaciro umukene n’undi ubabaye.
Soeur Gaudiose kandi yasobanuye ibijyanye n’ukwezi k’urukundo n’impuhwe (ukwezi kwa 8) aho abakirisitu n’abandi bantu b’umutima mwiza bakusanya inkunga yo gufasha abakene, abakangurira kurushaho kwitabira icyo gikorwa no kubikangurira abo bagezaho ubutumwa. Soeur Gaudiose yanavuze ku munsi mpuzamahanga w’abakene aho usanga nk’umuyobozi wa Caritas n’abandi basangira n’abakene, ibi bikaba ari byo Papa Fransisiko yifuzaga ashyiraho uyu munsi: gusubiza agaciro umukene mu bikorwa 3 by’ingezi: Gusangira igitambo cya Misa, Gusangira ifunguro n’Abakene no kubaremera.

Nyuma y’iki kiganiro, abafaratiri babajije ibibazo byinshi byibanze ku gufasha umukene hagamijwe kwigira, ndetse n’ibijyanye kugabanuka no guhagarara kw’inkunga zituruka hanze.
Mu ijambo yagejeje ku bari bitabiriye ubu bukangurambaga, Padiri Michel Nsengumuremyi umurezi mu Iseminari Nkuru ya Nyakibanda akaba ashinzwe ibya roho yashimiye Caritas Rwanda kuba ibazirikana ikaza gukora ubukangurambaga nk’ubu mu rugo rwa Nyakibanda, kuko bibafasha gukomeza mu murongo mwiza wo gufasha abatishoboye no kuzabikomeza mu butumwa bwa gisaserdoti.

Abafaratiri bari mu Iseminari Nkuru ya Nyakibanda basanzwe bakora ibikorwa by’urukundo
Mpayimana Fabien, umufaratiri wa Diyosezi ya Gikongoro akaba anashinzwe guhuriza hamwe ibikorwa by’imuryango y’Agisiyo Gatorika Actions Catholiques muri Seminari Nkuru ya Nyakibanda yasobanuye ko abafaratiri bafatanije n’inzego z’ibanze basanzwe bakora ibikorwa by’urukundo birimo kubakira abatishoboye binyuze muri bikorwa bya “apostolat” bakora buri wa mbere ikigoroba, gukusanya inkunga y’amafaranga bakishyurira abana bo mu miryango itishoboye ibikoresho by’ishuri no gukusanya inkunga bagafasha abari mu magororero (imyenda, ibikoresho,…)
Mu bijyanye no kubakira abakene, abafaratiri bakora umuganda bakubaka ariko nk’uko babisobanura, bitewe n’amikoro macye bagira imbogamizi yo gukora amasuku kugira ngo inzu ise neza nko gushyiramo sima. Jean Damascène Uwiringiyimana, umudiyakoni wa Diyosezi ya Nyundo yagize ati: “Ubushobozi buba bucye. Iyo batwitabaje dutanga ubutabazi butubangukiye dukoresheje amaboko yacu, tukagira imbogamizi yo kubona amikoro ahagije ngo inzu tuyikore neza uko bikwiye. Twabonye bibaye byiza habonetse ubushobozi bwo kugura sima abubakiwe bagatura ahantu hasa neza ntibagire iryo pfunwe byaba ari byiza kurushaho”.
Aba bafaratiri n’abayobozi babo bakangurira buri muntu wese gukora ibikorwa by’urukundo kuko Nyagasani Yezu abihamagarira buri wese ati: “Kuko nashonje mukamfungurira; nagize inyota mumpa icyo kunywa; naje ndi umugenzi murancumbikira; nari nambaye ubusa muranyambika; nari ndwaye muransura; nari imbohe muza kundeba”. (Matayo 25:35-36).

Ubukangurambaga nk’ubu Caritas Rwanda ibukora muri Seminari Nkuru,no muri za Kaminuza. Bukorwa kandi binyuze no mu bitangazamakuru binyuranye bya Kiriziya. Caritas Rwanda irateganya no kwagura ibi bikorwa igakangurira abantu bose kugira umutima wo kwitangira abakene n’abandi bababaye, binyuze ku bitangazamakuru binyuranye, ibasanze aho bakorera n’ahandi hahurira abantu benshi.