Mu rwego rwo gutegura raporo y’ibikorwa bya 2025 no gutegura ibizakorwa muri 2026, kuva kuri 29 kugeza kuri 30 Mutarama 2026, kuri Centre d’Accueil Bonne Espérance Kicukiro habereye inama yahuje Caritas Rwanda na Caritas 10 za diyosezi. Ibi kandi byari biri mu rwego rwo gushimangira imikoranire mu muryango mugari wa Caritas.
Iyi nama ihuza abayobozi n’abakozi mu mashami 4 ari yo (i) Ishmai ry’Ubuyobozi n’Imari, (ii) Ishami rishinzwe Kwita ku Batishoboye, (iii) Ishami ry’Ubuzima (iv) n’Ishami ry’Iterambere muri Caritas Rwanda na Caritas 10 za diyosezi kugira ngo bahuze ibikorwa by’ingenzi byakozwe, bateganye ibiri imbere, ndetse no banashimangire ubufatanye mu muryango wa Caritas.
Mu ijambo yavuze, uwari uhagarariye Umunyamabanga Mukuru wa Caritas Rwanda, ubwo yafunguraga iyi nama ku mugaragaro, Padiri Emmanuel Bamporineza, Umunyamabanga Mukuru wungirije wa Caritas Rwanda yavuze ko ari byiza ko umuryango mugari wa Caritas Rwanda utahiriza umugozi umwe kuko intego n’intumbero ya buri Caritas iba ari imwe. Ati: “Iki rero ni igikorwa cy’ingirakamaro kidufasha kugira ngo dukomeze twuzuzanye tubashe kugera ku ntego tuba twariyemeje cyangwa twarahawe n’Abepiskopi. Ndetse biranadufasha kugira ngo dutegure Inteko Rusange ya Caritas Rwanda iteganyijwe muri Werurwe uyu mwaka”.
Padiri Emmanuel Bamporineza, Umunyamabanga Mukuru wa Caritas Rwanda Wungirije, ubwo yafunguraga ku mugaragaro iyi nama.
Padiri Emmanuel yasoje aha ikaze abitabiriye inama, avuga ko mu rwego rwo kugira ngo igikorwa cyabazanye kigende neza, buri wese asabwa gutanga umusanzu we, imbaraga ze, n’ igihe cye uko bishoboka.
Mu gukora raporo y’ibikorwa bya 2025 no guteganya ibizakorwa muri 2026, abitabiriye iyi nama bakoreye mu matsinda bakurikije amashami 4 ya Caritas, basuzuma ibyari biteganijwe mu ntego 7 Caritas Rwanda yihaye mu cyerecyezo 2025 – 2030[1].
Nk’uko byagaragaye mu kwerekana ibyagezweho byakusanyijwe mu matsinda, ibikorwa byari biteganijwe muri 2025 ibyinshi byagezweho, keretse aho imishinga yagiye ihagarara idasojwe bitewe no guhagarika inkunga ziva hanze byabayeho muri 2025.
Abitabiriye inama bakoreye mu matsinda hakurikijwe amashami 4 ya Caritas. Iri ni itsinda ryo mu Ishami ry’Ubuzima.
Abari mu nama bibukijwe ko hari Ububiko bw’amakuru (Base de donnée / Data base) ya Caritas yateguwe, Caritas zose za Diyosezi na Caritas Rwanda zikaba zigomba kujya zuzuzamo amakuru, binyuze mu mashami 4 yavuzwe hejuru.
Mu gusoza iyi nama y’iminsi ibiri, Padiri Oscar Kagimbura, Umunyamabanga wa Caritas Rwanda yibukije ko Caritas Internationalis ari umuryango mugari wa Kiliziya Gatolika ku isi hose uhuriyemo za Caritas 162 zo mu bihugu. Caritas Rwanda nk’ihagarariye Caritas za diyosezi kumanuka kugera kuri Caritas z’imiryango remezo mu Rwanda, itanga imisanzu muri Caritas Internationalis. Ibi bituma ifatwa nk’ikitegerezo, haba uko gutanga imisanzu uko bikwiriye, kwitabira ibikorwa bitandukanye muri za komite n’amatsinda yo gukoreramo ya Caritas Internationalis.
Padiri Oscar Kagimbura, Umunyamabanga Mukuru wa Caritas Rwanda, ubwo yasozaga iyi nama ku mugaragaro.
Padiri Oscar Kagimbura yabishimangiye agira ati: “Mu nama zitandukanye Caritas Rwanda yitabira, baba bashaka ko itanga ubuhamya abandi bakayigiraho. Iyo turimo guhuriza hamwe gutya rero biduha imbaraga, bikaduha n’isura nziza mu bandi, bituma tubasha gukorana n’abafatanyabikorwa batandukanye”.
Abari muri iyi nama bemeranije ko bagiye kunoza raporo y’ibyo bakoze, bitarenze 16 Werurwe 2026 ikaba yamaze gutunganywa neza.
Gahunda ya ‘Papa Rumuri’ mu ngo mbonezamikurire zifashwa na Caritas Rwanda binyuze mu mushinga wa ECD uterwa inkunga na Plan International Rwanda yatumye zirushaho gukora neza, birenga kuba mu rugo mboneza mikurire gusa, kuko uruhare rw’umugabo mu kwita ku mwana rwarushijeho kugaragara mu miryango.
N’ubwo bikunze kuvugwa no kwigishwa kenshi n’inzego zitandukanye ko uruhare rw’umugabo ari ingenzi mu burere n’imikurire y’umwana, ariko usanga ahenshi abagabo babiharira abagore.
Ibi rimwe na rimwe biviramo umwana kuvutswa uburenganzira bwe, burimo ubwo kujyanwa kwiga mu ngo mbonezamikurire y’abana bato (ECD), kutabona indyo yuzuye n’ibindi bishobora gutuma imikurire y’umwana itagenda neza.
Mu 2022, Umuryango Caritas Rwanda wa Kiliziya Gatolika, ubitewemo inkunga na Plan International Rwanda, watangije gahunda ya ‘Papa Rumuri’ mu ngo mbonezamikurire bakorana nazo, hagamijwe gukemura ibibazo byahagaragaraga birimo kutabonera igihe bimwe mu by’ibanze byifashishwa hategurwa amafunguro y’abana, birimo inkwi n’amazi, ariko no kugira ngo abana barusheho kubona uburere bw’ababyeyi bombi.
Aho iyi gahunda yatangiye gukorwa, muri buri kagali harimo ba Papa Rumuri 10 bahagarariye abandi, kandi buri rugo mbonezamikurire rukaba rufite Papa Rumuri uruhagarariye. Aba bose bahabwa amahugurwa agamije kubigisha uruhare n’umusanzu by’umugabo mu burere n’imikurire y’umwana by’umwihariko mu rugo mbonezamikurire, ku buryo nabo bagenda babyigisha abandi.
Bamwe mu babyeyi b’abagabo n’abagore bo mu Karere ka Gatsibo baganiriye na Kigali Today, bayitangarije ko gahunda ya ‘Papa Rumuri’ yatumye abana barushaho kwibona mu muryango wuzuye, birenga mu rugo mbonezamikurire bigera no mu miryango yabo, kuko ibyo ba ‘Papa Rumuri’, bigishwa banabishyira mu ngiro mu ngo zabo, bigatuma ubwuzuzanye bw’umugabo n’umugore burushaho gutuma bagera ku iterambere.
Jean Bosco Ndagiwenimana wo mu Murenge wa Kabarore, ni umubyeyi w’abana bane. Avuga ko kuva yatangira kwitwa ‘Papa Rumuri’, hari byinshi byahindutse, kuko mbere yumvaga ko kuba umugabo yahashye nta kindi kimureba.
Ati “Hari igihe njya nko mu mu rugo mbonezamikurire nkaganiriza abana, ngakina nabo, ukabona barishimye ndetse barabikunze cyane kubona umuntu w’umugabo arimo gukina nabo, ababwira ati nawe uzaba umugabo. Barabikunda cyane, kandi usanga ari n’ingenzi, kuko bitanga umusaruro, kuko uburezi bw’umwana budakwiye guharirwa umugore gusa. Iyo umubyeyi w’umugore ari mu masuku nanjye mba ngomba kuba mufasha mu mirimo yo mu rugo, no gutanga uburere ku bana, bigatuma hari aho tugera tutageraga mbere.”
Antoinette Yankurije, umubyeyi w’abana babiri wo mu Murenge wa Rwimbogo, avuga ko uruhare rw’ababyeyi b’abagabo rukenewe ku irerero, kuko bibafasha kuzuzanya mu mikorere n’imikoranire.
Ati “Ku irerero haba hari imirimo myinshi itandukanye, uruhare rw’umugabo iyo yabonetse wenda ni nko kwasa inkwi, kuvoma amazi, kuzana umwana ku Irerero no kumucyura. Iyo ahabonetse kandi ziriya nyigisho zihatangirwa, iyo azibonye bidufasha kubaka umuryango iwacu mu rugo.”
Umuhuzabikorwa w’umushinga ECD wa Caritas Rwanda, Christine Kayitesi, avuga ko kuva gahunda ya ‘Papa Rumuri’, yatangira imaze gutanga umusaruro.
Ati “Bifite umusaruro ugaragara cyane, kubera ko iyo uganiriye n’abagore, bakubwira ko no mu rugo habayeho impinduka, ntabwo umugore ari we ucyita ku mwana wenyine, kuko iyo afite ibyo arimo gukora, usanga umugabo yita ku mwana, kandi mbere byarebaga umugore gusa. Mbere umugore iyo yaburaga umwanya wo kuzana umwana mu irerero, umwana yarasibaga kandi ise ari mu rugo. Ariko uyu munsi icyo kintu ntabwo tukikibona, kubera ko iyo mama we atabonetse ngo amuzane, papa we aramuzana, akaza no kumucyura.”
Ikindi ni uko abagabo basigaye bafasha muri gahunda zo gushyiraho imirima y’igikoni mu ngo mbonezamikurire, bakita ku bijyanye no gushaka inkwi, amazi n’ibindi byose umugabo ashobora gutangamo umusanzu we.
Umuyobozi ushinzwe Ubuzima mu Karere ka Gatsibo, Jean Claude Habiyaremye, avuga ko uruhare rwa ba ‘Papa Rumuri’ mu ngo mbonezamikuriee rwagaragaje impinduka aho bari, kuko abagabo nabo bakenera inyigisho zo kumenya ukuntu bita ku bana.
Mu Karere ka Gatsibo by’umwihariko, Caritas Rwanda ikorana n’ingo mbonezamikurire 59 zirimo abana bato 1239, hamwe na ba ‘Papa Rumuri’ barenga 130, bakorera mu Tugari 10. Iyi gahunda iri no mu Turere twa Bugesera na Nyaruguru, aho Caritas Rwanda ishyira mu bikorwa Umushinga wa ECD ibitewemo inkunga na Plan International Rwanda.
Ubuhamya butangwa n’ababyeyi bo mu karere ka Bugesera barerera mu ngo mbonezamikurire zifashwa na Caritas Rwanda binyuze mu mushinga wa ECD, ku nkunga ya Plan International Rwanda, bugaragaza ko ibimina bivuguruye byabongereye ubushobozi bwo kurushaho kwiteza imbere no kwita ku ngo mbonezamikurire y’abana bato.
Icyo aba babyeyi bahuriraho iyo babajijwe ku kamaro k’itsinda ryo kwizigama no kugurizanya, bavuga ko mbere na mbere ribafasha kubona ibyo kwita ku ngo mbonezamikurire abana babo barererwamo, bagatanga ingero ko babashije kubagurira impuzankano, kubabonera ifu y’igikoma igihe iyo bahawe na Caritas Rwanda ifatanyije na Plan Rwanda yashize, kubabonera ibikomoka ku matungo, n’ibindi bikenerwa.
Uretse kwita ku bana, ababyeyi bavuga ko aya matsinda yanabafashije kwiteza imbere mu muryango, ku buryo wa mwana wavuye mu rugo mbonezamikurire akomeza kubona indyo yuzuye n’ibindi akenera ari no mu muryango we.
Penina Musabyimana, ni umuyobozi w’urugo mbonezamikurire “Kura ujye Ejuru” rwo mu mudugudu wa Cyogamuyaga, akagari ka Tunda, umurenge wa Kamabuye. Kimwe n’ahandi hari ingo mbonezamikurire zifashwa na Caritas Rwanda ifatanije na Plan International Rwanda, ababyeyi bazirereramo bibumbiye mu matsinda yo kwizigama no kugurizanya. Itsinda Penina arimo ryitwa Duharanire Isuku, rikaba rigizwe n’abanyamuryango 30, bizigama kuva ku Frw 200 kugeza kuri Frw 650 buri cyumweru.
Ati “Ni ukuvuga ko umugabane shingiro ari 200 ku buryo buri munyamuryango ashobora kwizigama imigabane itatu mu cyumweru, akongeraho Frw 50 y’ingoboka”.
Aya mafaranga yabafashije kwiteza imbere ku buryo uyu mubyeyi yabashije kubaka icyumba cyo kubikamo ibikoresho cyiyongera ku nzu yari asanzwe afite ndetse abasha kuyikorera amasuku ashyiramo sima akoresheje inguzanyo ya Frw 60.000 yatse mu byiciro bibiri bingana. Ababyeyi babana mu itsinda bamuhaye umuganda wo kubumba amatafari.
Gahunga Emmanuel ni umwe mu bibumbiye mu itsinda “Twite ku Bibondo” riherereye mu mudugudu wa Tunda, akagari ka Tunda, umurenge wa Kamabuye, rikaba ryaratangiye mu 2014 bizigama Frw 200, batangira bakorana na Plan International Rwanda naho mu 2022 batangira gukorana na Caritas Rwanda ku ‘bimina bivuguruye’.
Gahunga avuga ko muri ibi bimina bivuguruye bafitemo gahunda bise ‘kurasa ku ntego’ ibafasha kudapfusha ubusa inguzanyo ikabafasha kuyikoresha icyo bayisabiye. Iyi gahunda igamije gufasha umunyamuryango kugurizwa amafaranga babanje kureba icyo agiye kuyakoresha ndetse nabo bagasuzuma koko ko icyo yayasabiye ko aricyo yakoze.
Ati “Bituma ya nguzanyo idapfira ubusa umunyamuryango kuko yirinda gukora ikosa ngo abe yakoresha amafaranga icyo atayasabiye”.
Ku gite cye avuga ko iryo tsinda ryamufashije kurihirira abana be amashuri yisumbuye ndetse ubu akaba afite n’uri muri kaminuza. Avuga kandi ko ibimina bivuguruye babitangiye nyuma yo guhabwa amahugurwa na Caritas Rwanda ubu bakaba babikora neza ndetse buri munyamuryango akaba afite agatabo ko kubitsa.
Gahunga yongeraho ko afite gahunda yo kurangiza kwishyura Frw 100.000 aheruka kuguza mu itsinda akongera kuguza andi azakoresha ateza imbere ubuhinzi n’ubworozi bwe.
Nyirankundiye Josée nawe uri mu itsinda ryo kubitsa no kugurizanya ‘Twite ku bibondo’ yishimira ko ikimina cyamufashije gutera imbere kuko kuva yakijyamo yagujije Frw 60.000 aguramo ihene arazorora bimuha kubona amafaranga y’ishuri ry’abana.
Ati “Nize n’umushinga wo kurangura ibitoki nkenga umutobe nkawugurisha nkabasha kwikenura ndetse ubu nindangiza kwishyura ayo nagujije nzaka indi nguzanyo nkomeze nkore niteze imbere kuko nabonye binyungura Frw 40.000 mu kwezi.
Uretse intego ya buri munyamuryango yo kwiteza imbere, hari n’intego bahuriraho
‘Abadahigwa’, ni irindi tsinda ryo kuzigama no kugurizanya rifashwa na Caritas Rwanda ifatanije na Plan International Rwanda, ryasuwe na Kigali Today. Rikorera mu murenge wa Ngeruka, mu kagari ka Ngeruka.
Itsinda ryo kuzigama no kugurizanya Abadahigwa ryashyize imbaraga mu kugurira abanyamuryango amatungo.
Nk’uko umuyobozi waryo, Habineza Emmanuel abisobanura, mu byo ryagejeje ku banyamuryango harimo kugura amatungo magufi arimo ihene n’inkoko. Umwaka ushize ubwo barasaga ku ntego (kugabana ayo bizigamye n’ayo bungutse nyuma y’icyiciro cy’ubwizigame) itsinda ryaguriye buri munyamuryango inkoko 3 zimuha amagi yo kugaburira abana mu rwego rwo kurwanya igwingira. Ihene zo umunyamuryango yaraguzaga, akagura izo ashaka ,akazishyura.
Mu mwaka ushize kandi iri tsinda ryari rifite indi ntego yitwa ‘Duce Nyakatsi mu buriri’, aho abanyamuryango batararaga ku mifariso bakanguriwe gufata inguzanyo bakayigura, none kuri ubu bose barara heza.
Umwaka wo kuzigama iri tsinda ryatangiye muri Nyakanga 2025 rikazawusoza muri Kamena 2026, rifite intego yo kurushaho kunoza isuku mu ngo, aho abanyamuryango bakangurirwa gufata inguzanyo zo kugura ibidomoro byo kubikamo amazi meza, kugira ngo urugo rubone amazi meza yo kunywa.
Umushinga wa ECD ukorera mu turere twa Bugesera, Nyaruguru na Gatsibo. Mu karere ka Bugesera ingo mbonezamikurire zikurikiranwa na Caritas Rwanda ku bufatanye na Plan International Rwanda ni 29, muri zo 13 ziri mu murenge wa Kamabuye naho 16 zikaba mu murenge wa Ngeruka. Ababyeyi barerera muri buri rugo mbonezamikurire baba bibumbiye mu itsinda ryo kubitsa no kugurizanya.
Ababyeyi bo mu Karere ka Nyaruguru mu Ntara y’Amajyepfo, bafite abana mu ngo mbonezamikurire (ECD) zifashwa na Caritas Rwanda ku nkunga ya Plan International Rwanda, bahamya ko ubufasha iyi miryango igenera izi ngo mbonezamikurire ari ingenzi cyane, kuko butuma ziba intangarugero.
Mu Karere ka Nyaruguru, Caritas Rwanda ku bufatanye na Plan International Rwanda, igeza ubufasha butandukanye kuri izi ngo mbonezamikurire ikorana na zo, harimo gutunganya aho abana bigira, gutanga imfashanyigisho ku bana no ku barezi, ibikoresho bifasha abana kwimenyereza kwandika no gusoma n’iby’isuku.
Hari kandi guhugura abarezi ku kwigisha abo bana, uburyo bwo kubitaho no kubakorera ibikinisho bifashishije ibikoresho biboneka hafi yabo, guhugura ababyeyi bafasha abo barezi buri munsi kwita ku bana, mu gutunganya indyo yuzuye igenewe abana ndetse no gukora isuku.
Si ibyo gusa kuko Caritas Rwanda igenera izo ngo mbonezamikurire ifu y’igikoma yujuje intungamubiri, ibikoresho byifashishwa mu guteka no kugaburira abana, birimo amasafuriya, ibikombe, amasahani n’ibindi. Zahawe kandi ibigega bifata amazi ndetse na ‘filtres’ ziyungurura ayo kunywa, matela abana baryamaho, imisambi bicaraho, hanyuma abarezi n’ababyeyi bita ku bana buri munsi bakagenerwa agahimbazamusyi.
Izi ni ingo mbonezamikurire zo mu ngo z’abaturage (HBECDs) baba baremeye kwakira abo bana, ubwo bufasha rero bugatuma ziba intangarugero zikishimirwa n’ababyeyi bazirereramo, nk’uko Mukahigiro Beatha uri no mu bita ku bana mu rugo mbonezamikurire rwitwa Kurujyejuru B, rwo mu Mudugudu wa Gacumu, Akagari ka Giheta mu Murenge wa Munini abivuga.
Agira ati “Caritas ku bufatanye na Plan yaduhaye amahugurwa yo kwita ku bana, ku buryo umwana uje hano akura neza mu gihagararo no mu bwenge kuko tubaha indyo yuzuye, cyane ko tuzi ko mu ifunguro ry’umwana ritagomba kuburamo imboga, nta gwingira rirangwa hano. Twigishijwe kandi gukorera ibikinisho abana, bifasha gukangura ubwonko bwabo. Turashimira cyane Caritas na Plan, kuko badufasha bityo Kurujyejuru B yacu ikaba bandebereho”.
Yungamo ko ibyo kugaburira aba abana ababyeyi babikusanya bakabizana, ariko kandi ngo baba mu matsinda y’amarerero, bakagira amafaranga bizigamira buri cyumweru, harimo ayabafasha kugura ibyo badahinga nk’amavuta, indagara n’ibidi (ingoboka).
Muhimpundu Marthe, umurezi muri Kurujyejuru B, avuga ko amahugurwa yahawe atuma akurikirana abana ku buryo bukwiwe.
Ati “Amahugurwa Caritas ifatanyije na Plan yaduhaye, atuma nita ku bana uko bikwiye. Mu munsi ya mbere hari ubwo bagorana, bakarira, ariko kubera nize kubitaho, hari ibikinisho twikorera bidufasha bagakina, bagasabana, nyuma y’ukwezi bose baba baramenyereye”.
Yungamo ati “Umwana uza hano mu irerero atandukanye n’abandi bataricamo, kuko usanga akangutse ubwonko, imitekerereze, bakura neza mbese baba batandukanye cyane n’abandi. Umwana ava hano azi kubara kugeza ku 10, gutandukanya ibishushanyo, akagera mu ishuri ry’incuke yigaragaza aho aturutse. Ndashishikariza ababyeyi kuzana abana mu ngo mbonezamikurire kuko bibafasha kubana n’abandi, umwana ntabone umuntu ngo yiruke cyangwa arire”.
Umwe mu bagabo wahuguriwe kwita ku bana, Ndatsikira Innocent, ukorera mu rugo mbonezamikurire rwa Inyange ruri mu Mudugudu wa Ndago, Akagali ka Ngeli mu Murenge wa Munini, avuga ko adaterwa ipfunwe n’uwo murimo, ahubwo yabyungukiyemo.
Ati “Mbere yo guhugurwa numvaga ko iby’abana bato bireba umugore gusa, kuko ari ko nakuze mbibona. Ariko nyuma yo guhugurwa na Caritas ku bufatanye na Plan, nahinduye imyumvire. Ubu mu rugo iwanjye umugore adahari, ntibimbuza kwita ku mwana, nkamugaburira, yaba anitumye nkamutunganya, urumva ko nungutse. No mu rugo mbonezamikurire ni uko, mu ugitondo abana baza bahansanga, nzi kubategurira igikoma n’ifunguro ryuzuye, isaha yagera nkabagaburira, ufite ibitotsi nkamuryamisha, uwiyanduje nkamukorera isuku, mbese nta pfunwe bintera. Ndakangurira abagabo bagenzi banjye kumva ko umwana atari uw’umugore gusa, ko na bo kumwitaho bibareba kandi ari ingenzi”.
Akimana Angelique ukora akazi ko kudoda, avuga ko abona umwanya uhagije wo kwikorera, kuko umwana aba yamusize ahantu hizewe.
Ati “Ndazinduka ngategura umwana nkamusiga mu rugo mbonezamikurire, nkajya mu kazi kanjye. Nk’ubu iyo ndi ku mashini ndoda, iyo nari kuba ndi kumwe n’umwana yabaga arimo kundushya, nkamuterura, nkajya kumugaburira, ugasanga sinkoze uko nabiteganyaga, nkaba natenguha abakiriya banjye. Ariko kubera ko umwana mba namusize ahantu nizeye umutekano we, mu maboko y’ababyeyi, nkora ntuje kandi byinshi. Ndashimira cyane Caritas na Plan, badutera inkunga ituma abana bacu babaho neza”.
Buri rugo mbonezamikurire ruba rufite akarima k’igikoni gahinze mu buryo bwa kijyambere, kateguwe n’ababyeyi bafatanyije n’abakozi b’umushinga wa ECD. Aka karima gafasha ingo mbonezamikurire kubonera abana imboga, ariko ababyeyi bakanakigiraho, na bo bakajya guhinga imboga mu ngo zabo.
Umukozi w’Umurenge wa Munini ushinzwe gukurikirana amarerero, kurwanya imirire mibi n’igwingira, Ntakirutimana Donatha, avuga ko ingo mbonezamikurire zifashwa na Caritas Rwanda ku bufatanya na Plan, zifite umwihariko.
Ati “Bitewe n’ukuntu abita ku bana muri izi ngo baba barahuguwe, ubona bafite ubunyamwuga bwihariye, bakita ku bana ku buryo bwose, ari na yo mpamvu zitabirwa cyane. Ikindi ni uko ingo mbonezamikurire zikurikiranwa na Caritas iterwa inkunga na Plan, zifite ibikoresho bihagije bifasha abarezi kwita ku bana, kandi bakazisura kenshi, haba hari igikenewe kikaboneka bidatinze. Ubona hari umwihariko”.
Ntakirutimana akomeza asaba ababyeyi kwitabira kujyana abana babo mu ngo mbonezamikurire, kuko aho ziri haba hizewe, hari umutekano, ndetse abana bakahakura ubumenyi, ikinyabupfura, bakazajya mu mashuri y’incuke nta kibagora.
Mu Karere ka Nyaruguru, Umushinga wa ECD wa Caritas Rwanda uterwa inkunga na Plan International Rwanda, ukurikirana ingo mbonezamikurire 26, zirimo abahungu 290 n’abakobwa 311.
Padiri Oscar Kagimbura, Umunyamabanga Mukuru wa Caritas Rwanda, avuga ko ubushobozi bubonetse ibi bikorwa byakwagurirwa n’ahandi mu gihugu.
Agira ati “Ni byo koko ku bufatanye na Plan International Rwanda, Caritas Rwanda ikurikirana ibikorwa byita ku ngo mbonezamikurire y’abana bato mu turere twa Nyaruguru, Bugesera na Gatsibo, ariko uko ubushobozi bugenda buboneka hateganywa ko umushinga na wo wakwaguka ukagera no mu Turere twose. Ikindi ni uko ibikorwa nk’ibi bitagarukira kuri uyu mushinga gusa, kuko Caritas Rwanda isanzwe ifitanye imikoranire n’Ikigo cy’Igihugu cyita ku bana (NCDA), mu kwita ku bana bikanyuzwa muri Caritas za Diyosezi zikorera mu gihugu hose”.
Padiri Kagimbura akomeza avuga ko ibi byatumye mu myaka icumi ishize (2014-2024), ibikorwa bya Caritas byo kwita ku ngo mbonezamikurire y’abana bato mu bice bitandukanye by’Igihugu kandi bigikomeza, bitanga umusaruro ukurikira:
Ibigo n’ingo mbonezamikurire 45,122 byaratangijwe, bihabwa ibikoresho n’ubufasha ngombwa ku byerekeranye n’imirire, hitabwa cyane cyane ku bana bari hagati y’imyaka itatu n’itandatu.
Abana 1,794,595 bitabiriye kujya muri ibyo bigo. Muri bo, abagera ku 49,570 bari bafite imirire mibi bahabwa indyo yuzuye ikungahaye ku ntungamubiri, maze ubuzima bwabo burushaho kuba bwiza.
Ku wa 24/12/2025, abakozi ba Caritas Rwanda bahuriye kuri Centre Saint Vincent Pallotti i Gikondo mu mwiherero w’umunsi umwe, usoza umwaka wa 2025, bagira umwanya wo gusangira ijambo ry’Imana, no gutamba igitambo cy’Ukarisitiya.
Mu nyigisho yatanze ifite umutwe ugira uti: “Hamwe ba Bikira Mariya na Yozefu imbere y’ikirugu, dutangarire umukiza”, Padiri Emmanuel Mugiraneza yavuze ko mu bisanzwe abantu benshi bizihiza Noheli bakora ibirori ariko ntibite ku gaciro kuvuka kwa Yezu kwazanye mu buzima bwabo. Ati: “Mu kwigira umuntu kw’Imana, umuntu wese yahawe agaciro, umuntu wese yabaye nyakubahwa”.
Agendeye ku Ivanjiri Ntagatifu uko yanditswe na Luka 2:1-17, Padiri Emmanuel yasobanuye ko Yezu yavutse mu gihe hariho umwami Augustus (bivuze umuntu ukwiriye kuramywa mu rurimi rw’Ikigereki) ari we wategetse ko habaho ibarura mu gihugu cyose. Yezu rero yavutse muri icyo gihe kugira ngo agaragaze ko hari uwundi mwami ukwiriye gusemywa.
Ubwo Bikiramariya na Yozefu bageraga mu mujyi wa Betelehemu babuze ahantu bacumbika kandi igihe cyo kubyara kigeze, biba ngombwa ko Yezu avukira mu kiraro, ibi bikaba bigaragaza guca bugufi. Uku guca bugufi ni yo soko ya Caritas kuko Yezu yigize uwa nyuma mu bakene kuko n’abakene bavukira mu ngo zabo.
Betelehemu bivuga inzu y’umugati, ibi bikaba bisobanuye ko Yezu ari umugati: yigize umugati kugira ngo azaribwe, abakene babone icyo kurya. Yaryamye mu kavure (aho amatungo yariraga), bikaba byari bisobanuye ko ari umugati ugomba kuribwa.
Padiri Emmanuel yagize ati: “Muri iyi shusho ya Noheli ni ho tubonera Caritas: rwa rukundo rw’Imana imanuka mu ijuru, ikigira umuntu. Abantu badafite aho barara bangana gute? Si benshi? Muri Noheli tubonamo abo bantu bose, bakeneye kugirirwa neza”.
Padiri Emmanuel yibukije abakozi ba Caritas ko bakwiye kwibaza ingano y’agaciro baha abantu, haba mu kazi, aho batuye cyangwa mu ngo zabo. Yongeyeho ko Noheli ari umunsi ukwiriye kwibutsa umuntu wese ko afite agaciro gakomeye nk’umuntu. Ati: “Kuri Noheli ugasanga umuntu yasinze aragenda atukana, yitwaye nabi. Menya ko uri uw’agaciro”.
Padiri Emmanuel yasoje avuga ko Caritas y’ukuri atari serivisi, ahubwo ko Caritas ari umuntu, ni Yezu Kristu. Ubutumwa bwa Caritas ni ugukomeza ubutumwa bwa Kristu muri iyi si. Caritas ni ururimi rwa Kiristu, igomba kuvuga, ikibutsa isi ko umuntu afite agaciro gakomeye. Iti n’ubwo muryamye hari ahantu bafite ubukene, hari abantu Kristu yapfiriye babayeho nabi.
Ku nkunga ya Plan International Rwanda, Caritas Rwanda, Bamporeze Association, n’Imbaraga Farmers Organisation, bakoze ubukangurambaga buhamagarira ababyeyi kwita ku mbonezamikurire y’abana bato, kurengera umwana, no guteza imbere umuryango binyuze mu buhinzi bwa kijyambere. Ubu bungangurambaga bwabereye mu turere twa Nyaruguru (19/11/2025), Bugesera (20/11/2025), na Gatsibo (21/11/2025), bwitabirwa n’ababyeyi, abarezi, n’abayobozi b’inzego z’ibanze muri buri karere.
Mu nsanganyamatsiko igira iti “Dufatanye kurera, kurinda no guteza imbere imibereho myiza y’umwana n’umuryango,” ubu bukangurambaga bwakozwe binyuze mu mikino y’umupira w’amaguru, ikinamico, imivugo, ibiganiro, hakazamo n’umwanya w’ibibazo n’ibisubizo, abatsinze bagahembwa imipira yo kwambara.
Mu Karere ka Nyaruguru, ikipe y’ababyeyi y’umupira w’amaguru ya Mumporeze yegukanye intsinzi itsinze iya Papa Rumuri igitego 1 kuri 0, mu Karere ka Bugesera ikipe y’umurenge wa Kamabuye itsinda iy’uwa Ngeruka penaliti 4 kuri 3. Muri Gatsibo, ikipe ya Kiziguro yatsinze iya Murambi igitego 1 ku busa.
Caritas Rwanda yashimangiye akamaro ko gukura neza k’umwana binyuze mu nkingi esheshatu z’imbonezamikurire y’abana bato inashishikariza ababyeyi kwitabira kujyana abana mu ngo mbonezamikurire kuko bahungukira byinshi.
Umuryango Bamporeze wagaragaje ko ari ngombwa kurera neza, guharanira uburenganzira bw’umwana, no guhuza imbaraga kw’inzego mu gukumira ihohoterwa rikorerwa abana.
Ku nkunga y’Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’Uburayi binyujijwe muri World Vision Rwanda, Caritas Rwanda yatangije umushinga Dukore Twigire mu Karere ka Karongi ku itariki 15 Ukwakira 2025, kuri Centre d’Accueil Sainte Marie Karongi. Ibirori byo kuwutangiza byahuje abayobozi b’akarere ka Karongi n’abandi bafatanyabikorwa b’ingenzi mu ishyirwa mu bikorwa ryawo. Ku munsi wakurikiyeho (tariki 16 Ukwakira 2025) habayeho n’igikorwa cyo gutangiza uyu mushinga mu nkambi ya Kiziba, ari naho uyu mushinga uzakorera.
Umushinga Dukore Twigire (2025–2028) ugamije guteza imbere ubudaheranwa kwihangana no kwigira kw’impunzi ziba mu nkambi ya Kiziba ndetse n’abaturage bayituriye. Uyu mushinga uzafasha ingo 598, zirimo ingo 419 z’impunzi na 179 z’abaturage baturiye inkambi, hibandwa cyane cyane ku bagore, urubyiruko, n’abafite ubumuga.
Inama y’abafatanyabikorwa ba Karongi yo ku wa 15 Ukwakira 2025 yatanze urubuga ku bayobozi b’inzego z’ibanze, abafatanyabikorwa banyuranye, n’abagize komite y’impunzi kugira ngo baganire ku ntego z’umushinga, ingamba zo kuwushyira mu bikorwa, ubufatanye, n’umusaruro witezwe.
Bamwe mu bafatanyabikorwa bari bitabiriye umuhango wo gutangiza umushinga Dukore Twigire mu Karere ka Karongi.
Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye iyi nama, Padiri Emmanuel Bamporineza, Umunyamabanga Mukuru Wungirije wa Caritas Rwanda yavuze ko iyi nama ari umwanya mwiza wo kungurana ibitekerezo no gukomeza ubufatanye kugira ngo ibikorwa bizagire akamaro kandi birambe biteza imbere imibereho y’abaturage bigenewe. Padiri Emmanuel yagize ati: “Duhamya ko mu gushyira hamwe kwacu dushobora guhindura ubuzima bw’imiryango, kuyongerera icyizere no gufasha abantu kwigira”.
Nyuma yo kugaragaza intego n’ibikorwa by’umushinga Dukore Twigire, byakozwe n’umuhuzabikorwa wawo Jerôme Sebaganwa, abari bitabiriye uyu muhango babajije ibibazo byinshi birimo ikirebana no kumenya niba inkunga ya Frw 1.000.000 izajya ihabwa buri muryango ngo witeze imbere ari yo izajya ikurwamo awutunga ku kwezi. Aha basubijwe ko hari ubufasha buzahabwa imiryango mu gihe cy’amezi 6, bungana n’ayo imiryango itishoboye isanzwe ihabwa mu nkambi, ariko butari muri ayo Frw 1.000.000.
Binyuze muri Porogaramu ya Igire-Gimbuka, ku nkunga ya BK Foundation, ku itariki ya 1 Ukwakira 2025, Caritas Rwanda yashyikirije ibikoresho abana b’imfubyi n’abandi bugarijwe n’ibibazo (OVC) 40 bo mu Karere ka Nyamasheke, basoje amahugurwa y’ubumenyingiro (TVET), kugira ngo babashe kwihangira umurimo biteze imbere.
Uyu muhango witabiriwe n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze, abakozi ba Caritas Rwanda, abanyeshuri n’ababyeyi babo ndetse n’abahagarariye BK Foundation. Ibi bikoresho byatanzwe hakurikijwe imyuga abanyeshuri bize, ari yo ubudozi, gutunganya imisatsi, ubukanishi bw’ibinyabiziga n’ubwubatsi.
Mukeshimana Grâce, umwe muri aba basoje imyuga kuri Rays of Hope TVET School, yashimiye Caritas Rwanda ibinyujije mu mushinga wayo wa Igire-Gimbuka na BK Foundation ndetse n’abayobozi b’ibigo aba banyeshuri bizeho kuko babafashije kwiga imyuga. Yongeyeho ko mu gihe cy’imenyerezamwuga amafaranga bamuhaga yayazigamaga kugira ngo azamugirire akamaro we n’umwana we.
Mugenzi we Nsabayesu Claude wize ubukanishi bw’imodoka kuri Samuduha Integrated College, yavuze ko amafaranga yasaguraga ku yo bamuhaye mu imenyerezamwuga yaguzemo ingurube. Yagize ati: “N’ubu umpaye Frw 200.000 ntabwo nayiguha”.
Nyirangirinshuti Judith wavuze mu izina ry’abandi babyeyi, yashimiye abafashije abana babo kuva mu burara bakiga imyuga none bakaba banabahaye ibikoresho bibafasha gutangira gukora. Nawe yavuze ko mu gihe cyo kwimenyereza umwuga umwana we yizigamye akabasha kugura inkoko 20.
Uwari uhagarariye umuyobozi wa BK Foundation, Uwayo Joel, yavuze ko imwe mu nkingi za BK Foundation ari ugushyigikira uburezi, ati: “Rwose mudufashe, izi mbaraga zashyizwe muri ubu bufatanye ntizizapfe ubusa”.
Ntakirutimana Jean, Umuyobozi wungirije wa Igire-Gimbuka ubwo yahaga ibikoresho umwe mu barangije kwiga imyuga.
Ntakirutimana Jean, umuyobozi wungirije wa porogaramu ya Igire-Gimbuka ya Caritas Rwanda, yabwiye aba barangije imyuga ko kwiga gushakisha amasoko ari ikintu kimwe no kuyabona ukayabyaza inyungu ari ikindi, abasaba kugira ubunyamwuga n’ubunyangamugayo mu byo bakora kugira ngo batere imbere.
Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye uyu muhango, Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Madamu Mukankusi Athanasie, yabwiye abanyeshuri ko badategetswe gukorera muri Nyamasheke gusa ahubwo bakazagura imbago bakagera n’ahandi. Uyu muyobozi yagize ati: “Uko mubona ako kantu kari ku ngofero zanyu kizunguza kakajya hose, ni ko namwe mukwiriye kugera hose mukora ibyo mwize kandi mukorera amafaranga”.
Madamu Mukankusi Athanasie, Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, ubwo yatangaga impanuro ku barangije kwiga n’ababyeyi babo.
Madame Athanasie kandi yabwiye ababyeyi ko aba bana babakeneye cyane kurusha mbere, bakaba bakwiye gukomeza kubaba hafi babagira inama kugira ngo biteze imbere.
Uyu ni umusaruro w’ubufatanye burambye
Iki gikorwa kibaye nyuma y’amasezerano y’ubufatanye hagati y’abafatanyabikorwa 5 bashyiraga mu bikorwa Porogaramu ya Igire-Gimbuka (kuko babiri ntibakiyikora) na BK Foundation yashyizweho umukono muri Kanama 2024, aho BK Foundation yiyemeje gufasha urubyiruko 200 ruturuka mu mirenge y’uturere twatoranyijwe (Muhanga, Kayonza, Kicukiro, Rwamagana na Nyamasheke) kwiga imyuga (TVET) binyuze muri Igire-Gimbuka.
Ibirambuye kuri aya masezerano y’ubufatanye wabireba ku rubuga rwacu:
Mu rwego rwo guteza imbere imikoranire hagamijwe impinduka nziza zirambye, Caritas Rwanda yagiranye inama n’abapadiri ba Diyosezi ya Nyundo, muri zone ya Nyundo/Kibuye ku itariki 11/09/2025 n’abo muri zone ya Gisenyi ku itariki 12/09/2025. Izi nama zitabiriwe n’abantu basaga 60 barimo abapadiri, abakozi ba Caritas Nyundo, zone ya Kibuye na Caritas Nyundo, zone ya Gisenyi, n’aba Caritas Rwanda.
Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye inama (kuri 11 na 12 Nzeri), Padiri Oscar KAGIMBURA, Umunyamabanga wa Caritas Rwanda yasobanuye ko ubutumwa bwa Caritas bushingiye ku rukundo, ku ivanjiri. Iyi nama ikaba yari igamije kurebera hamwe uburyo hanozwa imikorere n’imikoranire hagati ya Caritas n’inzego za Kiliziya (kuva kuri paruwasi kugera mu miryango remezo), ibi bigatuma ibikorwa bakora birushaho kubyara umusaruro.
Padiri Oscar KAGIMBURA, yibukije abitabiriye inama, mu ncamake ibikubiye muri Gahunda y’ibikorwa bya Caritas Internationalis[1] mu magambo akurikira: “Tugendeye ku Ivanjiri n’ubuhamya bw’abantu bari mu bukene, turi mu butumwa rusange bwa Kiliziya Gatolika bwo:
Guteza imbere ubuzima bw’abantu na kominote z’abantu binyuze mu kuzamura iterambere ryuzuye rya muntu, kubaka no kuzahura amahoro ndetse n’ubutabera (Amajyambere, amahoro n’ubutabera);
Guhamagarira abantu guhindura isi ikaba nziza binyuze mu kuzamura ijwi ry’abo twakira no guhuriza hamwe abantu kugira ngo baharanire ibyabo no gufata ingamba (Ubuvugizi)”.
Umunyamabanga Mukuru wa Caritas Rwanda kandi yibukije inkingi ebyiri Caritas ishingiyeho ari zo “gutegura ubunyamwuga” no “gutegura umutima” nk’uko bigaragara mu nyandiko ya Papa Benedigito wa XVI Deus Caritas Est (Imana ni urukundo)[2], yatangajwe kuri 25 Ukuboza 2005 (urupapuro rwa 31). Padiri Oscar KAGIMBURA yaboneyeho gusaba abakozi ba Caritas bose kugira umutima wa Caritas, urangwa no kugirira impuhwe abo bashinzwe kugezaho ubutumwa.
Padiri Oscar Kagimbura, Umunyamabanga Mukuru wa Caritas Rwanda ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye inama muri zone ya Nyundo/Gisenyi. Iruhande rwe hari Padiri Jean Paul Rutakisha, Umuyobozi wa Caritas Nyundo/Gisenyi.Iyi nama yanabaye umwanya mwiza wo gutanga ibisobanuro byimbitse kuri Caritas Nyarwanda, imisanzu ijya mu kigega cyayo ikaba igamije gutabara mu buryo bwihuse abakene n’abahuye n’ibiza bitabaye ngombwa gutegereza inkunga zivuye hanze.
Habayeho umwanya wo kwisuzuma mu matsinda
Abitabiriye iyi nama haba muri diyosezi ya Nyundo, zone ya Kibuye niya Gisenyi,bakoreye mu matsinda mu rwego rwo gusuzuma imikorere isanzweho bakurikiza ibintu bine ari byo: imbaraga, intege nke, amahirwe n’imbogamizi bihari. Nyuma yaho barebeye hamwe ibikwiriye guhagarikwa gukorwa, ibyo kongeramo imbaraga n’ibikwiye gutangira gukorwa mu birebana no gusangizanya amakuru, ubuvugizi, imikorere n’imikoranire.
Isuzuma mu matsinda (Nyundo/Gisenyi).
Imwe mu myanzuro yavuye mu matsinda harimo (1) kunoza urutonde na gahunda ya Garukushime ku bafashijwe na Caritas, (2) gukangurira abafatanyabikorwa kugira umutima wa Caritas, (3) no gukora ubukangurambaga bw’Ukwezi kw’Urukundo n’Impuhwe mu buryo buhoraho hagamijwe gukemura imbogamizi zo kugera ku banyeshuri mu gihe cy’ibiruhuko n’igihe cy’isarura ku bahinzi.
Harimo kandi (4) kongera imbaraga mu gutanga raporo y’imikoreshereze y’umusanzu w’Ukwezi kw’Urukundo n’Impuhwe ku nzego zose za Caritas, (5) kongera imikoranire hagati y’inzego za Caritas, (6) gutunganya imirimo ku bafite inshingano muri Caritas, mu nzego zayo aho kwitwara nk’abakorera imishinga yayo, (7) no kongera imenyekanishabikorwa bya Caritas mu mashami y’amajyambere n’ubuzima.
Isuzuma mu matsinda (Nyundo/Kibuye).
Abitabiriye iyi nama kandi basabye ko (8) abakozi b’imishinga ya Caritas barushaho kugaragaza isura nyayo yayo no gufatanya n’inzego za Caritas mu gushyira mu bikorwa imishinga bakorera, no (9) kongerera imbaraga n’ubushobozi abakangurambaga b’amajyambere n’ubuzima binyuze mu mishinga ikorwa, kugira ngo bazakomeze gukorana n’abafatanyabikorwa na nyuma y’imishinga.
Ku wa 22 Kanama 2025, Caritas Rwanda yakoranye inama na Caritas za Diyosezi mu rwego rwo gusuzuma ibikorwa by’umwaka wa 2025, ari wo wa mbere wa Gahunda y’imyaka 6 ya Caritas Rwanda (2025-2030). Iyi nama yabereye kuri Centre Bonne Espérance ku Kicukiro.
Mu ijambo rifungura iyi nama ku mugaragaro, Padiri Oscar Kagimbura, Umunyamabanga Mukuru wa Caritas Rwanda yavuze ko iyi nama igamije gusuzuma aho ibikorwa Caritas yateganije mu mwaka wa 2025 bigeze bishyirwa mu bikorwa no kureba ibyihutirwa kugira ngo bishyirwemo imbaraga.
Gahunda y’ibikorwa yasuzumwe kandi ivugururwa binyuze mu mashami ya Caritas ari yo: Ishami ry’Ubuyobozi n’Imari, Ishami ry’Ubuzima, Ishami ryo Gufasha abatishoboye n’Ubutabazi, n’Ishami ry’Amajyambere.
Isuzuma ry’ibikorwa bya Caritas biteganijwe muri 2025 ryerekanye ko birimo gushyirwa mu bikorwa uko bikwiriye keretse aho inkunga zahagaze bitararangira. Iri suzuma ryagaragaje ko hari bike byahindurwa. Urugero ni ibikorwa birebana n’ingo mbonezamikurire y’abana bato (ECD) hamwe biba mu Ishami ry’Ubuzima, ahandi bikaba mu Ishami ry’Amajyambere. Abari mu nama bavuze ko byashyirwa mu Ishami ry’Ubuzima.
Gahunda ya Caritas Rwanda y’imyaka 6 (2025-2030) ifite intego rusange ikurikira: “Guteza imbere imibereho y’abatishoboye mu buryo burambye, no kubageza ku iterambere ryuzuye, twese dufatanije.”