Hi, How Can We Help You?

Blog

October 2, 2025

Nyuma yo kwiga imyuga urubyiruko 40 rwo mu Karere ka Nyamasheke rwahawe ibikoresho bibafasha gutangira gukora

Binyuze muri Porogaramu ya Igire-Gimbuka, ku nkunga ya BK Foundation, ku itariki ya 1 Ukwakira 2025, Caritas Rwanda yashyikirije ibikoresho abana b’imfubyi n’abandi bugarijwe n’ibibazo (OVC) 40 bo mu Karere ka Nyamasheke, basoje amahugurwa y’ubumenyingiro (TVET), kugira ngo babashe kwihangira umurimo biteze imbere.

Uyu muhango witabiriwe n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze, abakozi ba Caritas Rwanda, abanyeshuri n’ababyeyi babo ndetse n’abahagarariye BK Foundation. Ibi bikoresho byatanzwe hakurikijwe imyuga abanyeshuri bize, ari yo ubudozi, gutunganya imisatsi, ubukanishi bw’ibinyabiziga n’ubwubatsi.

Mukeshimana Grâce, umwe muri aba basoje imyuga kuri Rays of Hope TVET School, yashimiye Caritas Rwanda ibinyujije mu mushinga wayo wa Igire-Gimbuka na BK Foundation ndetse n’abayobozi b’ibigo aba banyeshuri bizeho kuko babafashije kwiga imyuga. Yongeyeho ko mu gihe cy’imenyerezamwuga amafaranga bamuhaga yayazigamaga kugira ngo azamugirire akamaro we n’umwana we.

Mugenzi we Nsabayesu Claude wize ubukanishi bw’imodoka kuri Samuduha Integrated College, yavuze ko amafaranga yasaguraga ku yo bamuhaye mu imenyerezamwuga yaguzemo ingurube. Yagize ati: “N’ubu umpaye Frw 200.000 ntabwo nayiguha”.

Nyirangirinshuti Judith wavuze mu izina ry’abandi babyeyi, yashimiye abafashije abana babo kuva mu burara bakiga imyuga none bakaba banabahaye ibikoresho bibafasha gutangira gukora. Nawe yavuze ko mu gihe cyo kwimenyereza umwuga umwana we yizigamye akabasha kugura inkoko 20.

Uretse guhabwa ibikoresho, abanyeshuri banahawe impamyabushobozi.

Impanuro abanyeshuri n’ababyeyi babo bahawe

Uwari uhagarariye umuyobozi wa BK Foundation, Uwayo Joel, yavuze ko imwe mu nkingi za BK Foundation ari ugushyigikira uburezi, ati: “Rwose mudufashe, izi mbaraga zashyizwe muri ubu bufatanye ntizizapfe ubusa”.

Ntakirutimana Jean, Umuyobozi wungirije wa Igire-Gimbuka ubwo yahaga ibikoresho umwe mu barangije kwiga imyuga.

Ntakirutimana Jean, umuyobozi wungirije wa porogaramu ya Igire-Gimbuka ya Caritas Rwanda, yabwiye aba barangije imyuga ko kwiga gushakisha amasoko ari ikintu kimwe no kuyabona ukayabyaza inyungu ari ikindi, abasaba kugira ubunyamwuga n’ubunyangamugayo mu byo bakora kugira ngo batere imbere.

Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye uyu muhango, Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Madamu Mukankusi Athanasie, yabwiye abanyeshuri ko badategetswe gukorera muri Nyamasheke gusa ahubwo bakazagura imbago bakagera n’ahandi. Uyu muyobozi yagize ati: “Uko mubona ako kantu kari ku ngofero zanyu kizunguza kakajya hose, ni ko namwe mukwiriye kugera hose mukora ibyo mwize kandi mukorera amafaranga”.

Madamu Mukankusi Athanasie, Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, ubwo yatangaga impanuro ku barangije kwiga n’ababyeyi babo.

Madame Athanasie kandi yabwiye ababyeyi ko aba bana babakeneye cyane kurusha mbere, bakaba bakwiye gukomeza kubaba hafi babagira inama kugira ngo biteze imbere.

Uyu ni umusaruro w’ubufatanye burambye

Iki gikorwa kibaye nyuma y’amasezerano y’ubufatanye hagati y’abafatanyabikorwa 5 bashyiraga mu bikorwa Porogaramu ya Igire-Gimbuka (kuko babiri ntibakiyikora) na BK Foundation yashyizweho umukono muri Kanama 2024, aho BK Foundation yiyemeje gufasha urubyiruko 200 ruturuka mu mirenge y’uturere twatoranyijwe  (Muhanga, Kayonza, Kicukiro, Rwamagana na Nyamasheke) kwiga imyuga (TVET) binyuze muri Igire-Gimbuka.

Ibirambuye kuri aya masezerano y’ubufatanye wabireba ku rubuga rwacu:

https://caritasrwanda.org/kiny/fondasiyo-ya-bk-igiye-gufasha-urubyiruko-200-kwiga-imyuga-binyuze-muri-gahunda-ya-igire-bitarenze-2027/

Kureba video y’iki gikorwa, kanda aha hakurikira:

https://www.youtube.com/watch?v=LtCAla_yeoE&t=376s

Leave a Reply

Your email address will not be published.

This field is required.

You may use these <abbr title="HyperText Markup Language">html</abbr> tags and attributes: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <s> <strike> <strong>

*This field is required.