August 23, 2024

Muri gahunda Caritas Rwanda imaze iminsi ikora yo gusura Caritas za Diyosezi, hagasuzumwa ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro y’Inteko Rusange ya Caritas Rwanda ya 2023 irebana n’ishami ryo kwita ku batishoboye n’ubutabazi, ndetse no gusangira ibitekerezo binyuranye, bamwe mu bakozi ba Caritas Rwanda bakoranye inama n’abakozi ba Caritas Kabgayi kuri uyu wa kane tariki 22/08/2024.

Afungura inama ku mugaragaro, Padiri Gasasira Jean Berchmans yibukije ko kimwe n’izindi Caritas za Diyosezi, Caritas Kabgayi iri mu muryango mugari wa Caritas Rwanda, ashima uburyo Caritas Rwanda ihuza ibikorwa bya Caritas za Diyosezi ndetse n’inama nziza itanga kugira ngo imirimo irusheho kugenda neza.

Abari mu nama baganiriye ku buryo ibikorwa bya Caritas byarushaho gutangazwa binyuze mu bitangazamakuru bya Kiliziya Gatorika n’akanyamakuru ka Caritas Rwanda kitwa Caritas Contact/Ihuriro rya Caritas. Aha baboneyeho umwanya wo kwigira hamwe uburyo bwiza bwo gukora inkuru yanditse.

Kwizihiza umunsi wa Caritas n’umunsi mpuzamahanga w’umukene

Muri zone ya Caritas Kabgayi, mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umukene hatangwa ubutumwa hirya no hino muri za paruwasi, paruwasi zigafasha bamwe mu bakene bazirimo. Buri paruwasi igena uko izabikora bitewe n’ubushobozi ariko kugeza ubu si zose zirabasha guhimbaza uwo munsi mu buryo buteguye.

Ku birebana no kwizihiza umunsi wa Caritas, Caritas Kabgayi itegura icyumweru cyo gufasha abatishoboye kibabo ibikorwa binyuranye nko kubaha umubyizi, kubaha ibyo kurya, kububakira n’ibindi, bigakorwa ku rwego rwa paruwasi.  Gusoza iki cyumweru bihuzwa no kwizihiza umunsi wa Caritas, bagashimira abakoreye Caritas batakibirimo kubera iza bukuru, abitabye Imana bagasabirwa Misa. Ibi biba uburyo bwo kwisuzuma no gufata ingamba zo mu gihe kiri imbere. Abakozi ba Caritas Kabgayi bavuze ko bagiye gushyira imbaraga mu kwizihiza uyu munsi wa Caritas.

Gukangurira urubyiruko kwitabira ubukorerabushake bwa Caritas

Mu rwego rwo gukangurira urubyiruko kwitabira kuba abakorerabushake ba Caritas, Caritas Kabgayi ishishikariza abagize komite za Caritas muri za paruwasi gusura ibigo by’amashuri bagakora ubukangurambaga, byibura buri kigo kigasurwa rimwe mu mwaka. Jean Népomuscène Hakizimana, ukuriye ishami ryo kwita ku batishoboye muri Caritas Kabgayi yagize ati: “Twifuza ko bazajya babishyira mu iteganyabikorwa, bakabafasha gushyiraho komite”.

Abakozi ba Caritas Kabgayi n’aba Caritas Rwanda ubwo bari mu nama.

Ukwezi k’urukundo n’impuhwe

Mu gukora ubukangurambaga bw’ukwezi k’urukundo n’impuhwe, abakozi ba Caritas Kabgayi bageze muri za paruwasi zose batanga ubutumwa, ubu bukangurambaga bukaba bwarahawe izina rya “Twese Tujyanemo”.

Uretse ubukangurambaga muri paruwasi, ubutumwa bushishikariza buri wese gutanga umusanzu mu kwezi k’urukundo n’impuhwe bucishwa no kuri radiyo “Ijwi rya gare” na radiyo yo mu isoko.

Abakozi ba Caritas Kabgayi kandi bakoze urugendoshuri muri Diyosezi ya Ruhengeri, kugira ngo bige uko Caritas ya Ruhengeri yakoze ubukangurambaga mu kwezi k’urukundo n’impuhwe umwaka ushize, ahakusanyijwe Frw 25.198.908.

Mu gusoza iyi nama, Padiri Gasasira Jean Berchmans yavuze ko Diyosezi ya Kabgayi yashyizeho Komisiyo yo kwita ku bantu bafite ubumuga, hagamijwe kubasubiza agaciro, kuko hari igihe imishinga ibitaho irangira, ariko kuba iyi komisiyo yaragiyeho, kubitaho bizoroha.  Padiri Jean Berchmans yanagarutse ku ntego ya Caritas agira ati: “Twifuza ko umukene yagira ubuzima nk’ubw’abandi akagira icyubahiro nk’icy’abandi, akaba ari yo mpamvu Caritas iriho. Ni urwo rugamba tugomba kurwana dufatanije twese”.

Abari mu nama banasuye abakuze bitabwaho mu kigo cya Home Saint Joseph Kabgayi.

Nyuma y’iyi nama, abakozi ba Caritas Kabgayi na Caritas Rwanda basuye Home Saint Joseph Kabagayi y’Abizeramariya, yita ku bakuze batishoboye. Aba batanze ubuhamya bukora ku mutima, bavuga uko bahageze bameze nabi, bakitabwaho bagakira indwara zo ku mubiri n’ibikomere byo ku mutima.

Muri iki gikorwa, Caritas Kabgayi yashyikirije inkunga y’ibiribwa Home Saint Jean Kabgayi, igenewe abafashirizwa muri iki kigo.

August 20, 2024

Ku itariki 12 na 13 Kanama 2024, abakuriye ishami ry’imiyoborere n’icungamutungo n’iryo gufasha abatishoboye n’ubutabazi muri Caritas za Diyosezi na Caritas Rwanda bakoranye inama isuzuma ishyirwa mu bikorwa ry’ibyari biteganijwe kuva muri Mutarama kugeza muri Kamena 2024.

Nyuma yo gusuzuma ibyakozwe abari mu nama basanze ibyinshi byarashyizwe mu bikorwa, ibitarakozwe bikazashyirwamo imbaraga mu mezi asigaye ngo umwaka urangire.

Iyi nama yinjira muri gahunda yo gusuzuma ishyirwa mu bikorwa rya Gahunda y’ibikorwa ya Caritas Rwanda 2020-2025, ndetse no gutangira gutekereza ku bizashyirwa muri gahunda ikurikira ya 2025-2030.

Muri iyi nama kandi abayobozi bakuriye za Caritas za Diyosezi na Caritas Rwanda bagize umwanya wo kuganira, basaba ko hajya hakorwa raporo zitanga amakuru ahagije ku bafata ibyemezo mu ishami ry’imiyoborere n’icungamutungo, gushyira imbaraga mu guhanahana amakuru ku gihe, kongerera ubushobozi abakozi no kubashishikariza kurushaho kugira umutima w’urukundo n’impuhwe.

Umunyamabanga Mukuru wa Caritas Rwanda n’abapadiri bakuriye Caritas za Diyoseze ubwo bari mu nama.
August 20, 2024

Hagamijwe gufasha urubyiruko rugera kuri 200 kwiga amashuri y’imyuga, ku wa 6 Kanama 2024 Fondasiyo ya BK (BKF) n’abafatanyabikorwa bashyira mu bikorwa gahunda ya Igire bashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye, iki gikorwa kikaba cyarabereye mu Ubumwe Grande Hotel i Kigali.

Urubyiruko 200 ruzafashwa ni urwitabwaho na gahunda za OVC (imfubyi n’abana bo mu miryango yugarijwe n’ibibazo na DREAMS (abangavu n’urubyiruko rw’abakobwa).

Iyi gahunda izashyirwa mu bikorwa mu turere dutanu ari two Muhanga, Kayonza, Kicukiro, Rwamagana na Nyamasheke. Utu turere twatoranijwe kuko dufite umubare munini w’urubyiruko rukeneye kwiga imyuga (TVET), kandi benshi ni abangavu n’urubyiruko rw’abakobwa.

Guhitamo abaziga imyuga bizakorwa na Fondasiyo ya BK ifatanije n’abayobozi b’inzego z’ibanze kugira ngo ababikwiriye abe ari bo bahabwa amahirwe kandi ntibahurirweho n’abafanyabikorwa benshi.

Igihe cyo kwiga imyuga kizaba kingana n’amezi 12 arimo 6 yo kwiga, 3 yo kwimenyereza umwuga n’andi 3 yo kugenzura ibyakozwe no gutanga raporo.

Igire ni gahunda y’imyaka 5 (2022-2027) iterwa inkunga na Gahunda ya Perezida wa Amerika yo kurwanya SIDA (PEPFAR), binyuze mu kigega cy’Abanyamerika gitsura amajyambere (USAID). Igire ishyirwa mu bikowa n’abafatanyabikorwa batanu ari bo FXB, Duhamic ADRI, YWCA, AEE na Caritas Rwanda.

August 20, 2024

Ku bufatanye n’Akarere ka Burera, ku ya 30 Nyakanga 2024, Gahunda ya USAID Gikuriro Kuri Bose yakiriye abashyitsi baturutse mu bunyamabanga bwa Gahunda y’Akarere yo kurandura imirire mibi hamwe n’itsinda rishinzwe imirire rya USAID Gikuriro Kuri Bose riturutse mu turere 9. Uru ruzinduko rwateguwe mu rwego rwo kungurana ibitekerezo ku dushya n’ibikorwa byiza byo kurwanya igwingira no guteza imbere uburezi budaheza mu bana bato byakozwe na gahunda ya USAID Gukuriro Kuri Bose mu Karere ka Burera.

Iri tsinda ryasuye ikigo cyita ku mirire cyo mu Murenge wa Rugarama, rinahabwa ibisobanuro ku mushinga wo gukurikirana imikurire y’abana, aho abana bahuye n’imirire mibi bitabwaho bigizwemo uruhare n’abaturage, Gahunda y’Umurenge yo Kurandura Imirire mibi n’imikurire y’abana (SPEM-CD) n’abafatanyabikorwa barimo USAID Gikuriro Kuri Bose. Ikigega cyo Kondora umwana ni cyo gitanga amafaranga yo kugura ibiribwa bikenewe mu kwita ku bana bagize imirire mibi.

Itsinda ryasuye ikigo cyita ku mirire cya Rugarama, aha abitabiriye barimo gukurikirana ikiganiro ku mushinga wo gukurikirana imikurire y’umwana.

Aba bashyitsi basuye kandi Umudugudu wa Kabindi w’intangarugero mu kugaburira abana indyo yuzuye intungamubiri mu ngo mbonezamikurire y’abana bato (ECD), iki gikorwa kikaba gikuriwe n’abajyanama b’ubuzima bafatanije n’ababyeyi b’urumuri. Abanyamuryango b’ishuri mbonezamikurire ry’uyu mudugudu bose uko ari 30 bafite inkoko zitera amagi, ibi bikaba bigamije ko abana bato babona intungamubiri z’ibikomoka ku matungo, zikenewe mu mikurire yabo n’imibereho myiza muri rusange.

Ku irerero rya Gatovu, abashyitsi baganira n’ababyeyi ku birebana na serivisi zihatangirwa, n’uruhare rw’ababyeyi mu kuzisigasira kugira ngo zizakomeze ubwo umushinga wa USAID Gikuriro Kuri Bose uzaba wararangiye.

Ubwo aba bashyitsi basuraga urugo mbonezamikurire rwa Gatovu, bagiranye ibiganiro n’ababyeyi kuri serivisi zihatangirwa ndetse n’umusanzu wabo mu gutuma zizakomeza gutangwa neza no mu gihe umushinga uzaba warasoje ibikorwa.

August 20, 2024

Ku itariki 26/07/2024, umushinga wa PRM/PAC wari umaze imyaka itatu ushyirwa mu bikorwa mu nkambi ya Kiziba wasojwe ku mugaragaro, nyuma yo gufasha abafatanyabikorwa 580 gukora imishinga ibabyarira inyungu kugira ngo bave mu bukene biteze imbere.

Uyu mushinga PAC watangiye gukorera mu nkambi ya Kiziba ku itariki ya 1 Kanama 2021, ibikorwa byawo bikaba byarasojwe kuri 31 Nyakanga 2024.

Ibikorwa by’umushinga byari biteganijwe kugera ku bafatanyabikorwa 700 harimo 500 b’impunzi na 200 b’Abanyarwanda baturiye inkambi. Bitewe na gahunda yo kwimurira impunzi mu gihugu cya 3, abagezweho n’ibikorwa ni 580 kuko harimo abagiye hanze.

Nyuma yo gutoranywa, abafatanyabikorwa bahawe amahugurwa atandukanye, bahabwa inkunga ya Frw 800.000 buri wese kugira ngo bakore imishinga mito ibabyarira inyungu, kandi bakangurirwa kwibumbira mu matsinda yo kubitsa no kugurizanya kugira ngo barusheho kwiteza imbere. Amatsinda agera kuri 24 (17 yo mu nkambi ya Kiziba na 7 yo hanze y’ inkambi) ni yo yashinzwe, agizwe n’abanyamuryango 580. Kugeza uyu munsi amafaranga angana na 113.661.003 Frw yanyuze mu ntoki z’aya matsinda.

Imishinga yashyizwe mu bikorwa n’abafatanyabikorwa b’umushinga irimo iy’ubuhinzi n’ubworozi 259, iy’ubucuruzi 329, ijyanye n’ubumenyingiro 35, ijyanye no gutwara abantu kuri moto 15, na 20 ijyanye no gutanga serivisi zinyuranye (mobile money, serivisi z’ irembo).

Mu kwiteza imbere abafatanyabikorwa b’umushinga wa PRM/PAC baguze amatungo arimo inka 130, ingurube 235, ihene 273, inkoko 256, abandi 57 biyubakira amazu mu rwego rwo kwibonera aho kuba hababereye.

Mu ijambo yagejeje ku bari bitabiriye umuhango wo gusoza ibikorwa by’umushinga PRM/PAC mu nkambi ya Kiziba, Umunyamabanga Mukuru wa Caritas Rwanda, Padiri Oscar Kagimbura, yashimiye Leta y’u Rwanda kuko yakoze ibishoboka byose impunzi zikabona umutekano, zikabasha no gukora ibiziteza imbere, anashima ubufatanye bw’inzego zose mu gufasha impunzi.

Umushinga PRM/PAC washyizwe mu bikorwa na Caritas Rwanda mu nkambi za Kiziba na Nyabiheke, ku bufatanye na World Vision Rwanda, ku nkunga y’ ikigo cy’Abanyamerika gishinzwe guteza imbere impunzi n’abimukira (BPRM). Intego y’uyu mushinga yari iyo gufasha impunzi n’Abanyarwanda baturiye inkambi kwivana mu bukene bukabije.

August 7, 2024

Ku itariki 29/07/2024, abakozi ba Caritas Rwanda n’aba Caritas Butare bakoranye inama y’umunsi umwe, igamije kuganira ku byakorwa ngo ibikorwa bya Caritas birusheho gutangazwa, ingamba zo kuzamura umusaruro w’ukwezi k’urukundo n’impuhwe, gusuzuma ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro y’Inteko Rusange ya Caritas Rwanda ya 2023 irebana n’Ishami ryo gufasha abatishoboye n’ubutabazi n’ibikorwa byari biteganijwe muri Mutarama-Kamena 2024.

Mu bijyanye no kugaragaza ibikorwa bya Caritas, abari mu nama bumvikanye ko inkuru zigomba kwandikwa ku bikorwa binyuranye by’amashami ya Caritas, kimwe no ku bindi bikorwa bya Kiliziya bijyanye no kwita ku batishoboye.

Padiri Boniface Kamulegeya, umuyobozi wa Caritas Butare wari uyoboye iyi nama yavuze ko hakwiriye ko abakozi ba Caritas Butare bakeneye amahugurwa ku gukora raporo nziza zaherwaho mu gukora inkuru zanditse. Aha yasabye abakozi ba Caritas Butare gutanga raporo zirimo amakuru yuzuye n’amafoto. Kuri iyi ngingo, abari mu nama bahise baganira ku bwiza bwo gukora inkuru yanditse.

Ku birebana umwanzuro w’inteko Rusange ya Caritas Rwanda, uvuga ku kwizihiza umunsi wa Caritas n’uw’umukene, abari mu nama basanze iyi minsi yizihizwa uko bikwiriye. Muri iyi nama kandi havuzwe ku gikorwa Caritas Butare imaze iminsi ikora cyo gusura Caritas za Paruwasi, komite zazo zikuzuzwa, kandi izisinziriye zikongera kubyutswa.

Uku gusura Caritas za Paruwasi bizajya bikorwa kabiri mu mwaka bikazafasha kuzamura umusaruro w’ukwezi k’urukundo n’impuhwe. Kuri ubu Caritas ya Butare imaze gusura 21 kuri 26, abakozi bayo bakaba barabwiwe n’abakristu ko ibihe byahindutse, umusaruro mwinshi basigaye bawubona mu kwezi kwa 2.

Mu bijyanye n’ubukangurambaga burebana n’iterambere ryuzuye rya muntu, Caritas Butare yahaye inkunga y’amafaranga bamwe mu bakene yafashaga kugira ngo bakore udushinga duto tubabyarira inyungu, inabafasha kwibumbira mu matsinda yo kubitsa no kugurizanya. 20 kuri 48 by’ababonye inkunga y’amafaranga barimo gukora neza biteza imbere. Abahawe inkunga kandi bahabwa n’inyigisho zigamije guhindura imyumvire, kugira ngo bave mu bukene. Buri wese yahawe inkunga iri hagati ya Frw 26.000 na Frw 20.000.

Mu bikorwa byari biteganijwe muri Mutarama-Kamena 2024, abakozi ba Caritas Butare bavuze ko ubukangurambaga kuri Caritas mu mashuri ari bwo butakozwe, ariko ko bizakorwa abana nibatangira ishuri.

Kuganira ku bikorwa bizajya muri gahunda ya Caritas Rwanda ya 2025-2030, abari mu nama banzuye ko bizaganirwaho mu nama izabahuza kuri 12 na 13 Kanama 2024 ku rwego rw’igihugu.

Nyuma y’inama, abari mu nama basuye Home Saint Raphaël iherereye mu Karere ka Gisagara, yita ku bageze mu za bukuru n’abafite ubumuga batishoboye.
August 7, 2024
August 7, 2024

Hagamijwe gusangira ibitekerezo ku gutangaza ibikorwa bya Caritas, gusuzuma ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro y’Inteko Rusange ya Caritas Rwanda (ku birebana n’Ishami ry’imibereho myiza n’ubutabazi) n’ibikorwa byari biteganijwe muri Mutarama-Kamena 2024, abakozi ba Caritas Rwanda na Caritas Ruhengeri bakoze inama kuri 25/07/2024.

Iyi nama yari igamije no kwibutsa gutangira gutekereza ku bikorwa bizashyirwa muri gahunda ya Caritas Rwanda ya 2025-2030.

Nyuma y’isengesho ryayobowe na Padiri Narcisse Ngirimana, umuyobozi wa Caritas Ruhengeri, Caritas Ruhengeri yatanze ishusho y’ibikorwa ikora binyuze mu mashami 4 ari yo Ubuyobozi n’icungamutungo, Ishami ryita ku batishoboye, iry’ubuzima n’iry’amajyambere.

Soeur Gaudiose Nyiraneza umuyobozi w’agateganyo w’ishami ryo gufasha abatishoboye n’ubutabazi muri Caritas Rwanda, mu ijambo rye yavuze ko ubuyobozi bwa Caritas Rwanda bushimira Caritas Ruhengeli, kubera ibikorwa byiza ikora birimo kuba iya mbere mu gukusanya inkunga y’ukwezi k’urukundo n’impuhwe 2023, gutangira amaraporo ku gihe n’ibindi.

Muri iyi nama, Caritas Ruhengeri yashimiwe na none gutanga inkuru n’ibiganiro bivuga ku bikorwa ikora uko bikwiriye (binyura kuri Radio Maria Rwanda, n’inkuzu za Caritas Contact). Aha, abari mu nama bahise baganira mu ncamake uburyo bwiza bwo gukora inkuru yanditse, kugira ngo amashami yose ajye aturukamo inkuru zijya muri Kinyamateka no mu kanyamakuru ka Caritas Rwanda kitwa Caritas Contact.

Ikipe ya Caritas Rwanda na Caritas Ruhengeri ubwo bari mu nama le 25/07/2024.

Mu birebana no gukomeza kongera umusaruro w’Ukwezi k’urukundo n’impuhwe, abari mu nama basanze ari ngombwa gukomeza gukora ubukangurambaga hirya no hino.

Iyi nama yanaganiriye ku kwizihiza umunsi wa Caritas n’uw’umukene, aho yasanze iyi minsi yizihizwa muri Diyoseze ya Ruhengeri.

Abari mu nama banaganiriye ku mwanzuro w’Inteko Rusange ya Caritas Rwanda ya 2023, uvuga ku gushyira imbaraga mu bukangurambaga burebana n’iterambere ryuzuye rya muntu, hibandwa cyane cyane ku rubyiruko, aho Caritas ya Ruhengeri ijya mu mashuri gukora ubukangurambaga. Inama yanzuye ko ibi bikorwa bigomba gukomeza gushyirwamo imbaraga.

Mu birebana n’ibikorwa byari biteganijwe muri Mutarama-Kamena 2024, ibitarakozwe ni ingendoshuri hagati ya Caritas z’amaparuwasi, ariko Caritas Ruhengeri irateganya kuzazikora.

Kureba ibikorwa bizajya muri gahunda ya Caritas Rwanda ya 2025-2030, abari mu nama banzuye ko bizigwaho mu nama ya 12 na 13/07/2024.

Mu tuntu n’utundi, inama yanenze umuco utari mwiza w’abafashwa mu bikorwa runaka ntibabigire ibyabo bagakomeza kuvuga ko ari ibya Caritas, hagira icyo bakenera bakumva ko ari yo igomba kukibaha. Aha abari mu nama bavuze ko hagomba gukorwa ubukangurambaga kugira ngo imyumvire nk’iyi ihinduke.

Mu ijambo yavuze asoza iyi nama, Padiri Narcisse Ngirimana, uyobora Caritas Ruhengeri, yavuze ko cyera umukene yabaga ari umuntu udafite icyo kurya, icyo kwambara se, n’ibindi bigaragara inyuma. Kuri ubu nk’uko yakomeje abisobanura, hari n’abakene batabigaragaza inyuma, bugarijwe n’ibindi bibazo bibaremereye, urubyiruko rwize rukabura akazi, n’ibindi bitagaragara inyuma.  Yongeyeho ko ibi bisaba gushishoza, umuntu agafashwa ku cyo akeneye, umubiri na roho bikamera neza.

Abakozi ba Caritas Ruhengeri na Caritas Rwanda basuye abana b’impfubyi bafite ubumuga, batabwaho muri Centre Saint Vincent Ruhengeri.

Nyuma y’inama, abari mu nama basuye Centre Saint Vincent Ruhengeri, yita ku bana b’imfubyi bafite ubumuga.