Hi, How Can We Help You?

Monthly Archives: January 2024

January 27, 2024

Mu ruzinduko barimo mu Rwanda rugamije gusobanukirwa neza ibikorwa bya CRS mu Rwanda no guhura n’abafatanyabikorwa bayo b’ingenzi, abagize inama y’ubutegetsi ya CRS n’abaterankunga bahuye n’ubuyobozi bwa Caritas Rwanda kuri uyu wa gatanu tariki ya 26 Mutarama 2024. Ibiganiro byabo byibanze ku bufatanye buri hagati y’ibigo byombi, ingamba zo gukusanya inkunga, ndetse no gusangira ubumenyi mu gihe kiri imbere.

Ku munsi wa mbere w’uru ruzinduko (rwatangiye ku wa 22 Mutarama 2024), aba bashyitsi, abakozi ba CRS Rwanda n’aba Caritas Rwanda bitabiriye igitambo cyabereye kuri Katedrali ya Saint Michel. Abashyitsi kandi banabonanye na Nyiricyubahiro Antoine Cardinal Kambanda, baganira ku bufatanye buri hagati ya CRS na Kiliziya Gatolika mu Rwanda.

Abayobozi ba CRS, abakozi ba CRS Rwanda n’aba Caritas Rwanda basangiye igitambo cya misa kuri Cathedral Saint Michel ku wa 22 Mutarama 2024.

Izi ntumwa kandi zasuye abagenerwabikorwa b’umushinga Youth For Youth (Ushyirwa mu bikorwa na Caritas za Diyosezi 3 ndetse na Vision Jeunesse Nouvelle, ku bufatanye bwa Caritas Rwanda, ku nkunga ya USAID binyuze muri CRS Rwanda) bo mu Karere ka Rubavu ku ya 23 Mutarama 2024. Abagenerwabikorwa basuye ni Tubanambazi Jean D’Amour, uhinga ibihumyo akaba arwanya imirire mibi mu gace atuyemo, na Irakoze Obed ufite farumasi y’ubuvuzi bw’amatungo.

Nyuma yo guhura n’aba ba rwiyemezamirimo b’urubyiruko, abashyitsi basuye Diyosezi ya Nyundo bagirana ibiganiro na Musenyeri Mwumvaneza Anaclet, ibiganiro byibanze ku bufatanye buri hagati ya CRS na Diyosezi ya Nyundo. Musenyeri Anaclet yashimye inkunga yatanzwe na CRS nk’igisubizo cyihuse mu kugoboka abagizweho ingaruka n’imyuzure yo muri Gicurasi 2023.

Ku wa 25 Mutarama 2024, abakozi ba Gikuriro Kuri Bose bakiriye aba bayobozi bakuru ba CRS muri rimwe mu marerero yaryo riri ahitwa Nyirabashenyi mu Karere ka Nyabihu. Ni muri gahunda yo kwigira ku gutanga indyo yuzuye, kwihaza mu biribwa, guteza imbere mu bukungu ndetse na gahunda ECD. ingamba zo kunoza uburyo bwiza bwo kurera mumiryango ifite abana bari munsi yimyaka itanu. Caritas Rwanda yari ihagarariwe na Padiri Jean Paul, umuyobozi wa Caritas Nyundo / Gisenyi.

Abayobozi n’abaterankunga ba CRS, ubwo basuraga irerero rya Nyirabashenyi rifashwa na Gikuriro kuri Bose.

Abayobozi b’akarere ka Nyabihu bashimye ibyagezweho muri gahunda ya Gikuriro Kuri Bose (2015-2020), uruhare runini mu kugabanya kuva kuri 59% muri 2015 kugera kuri 46% muri 2020. Bashimye kandi CRS na Caritas Rwanda ku bufatanye bwiza muri Nyabihu.

January 4, 2024

Bakristu namwe bavandimwe,

Ku itariki ya 04 Gicurasi 2023, twabagejejeho ubutumwa bubashishikariza kwegeranya inkunga yo gutabara abavandimwe bacu bahuye n’ibiza mu bice bitandukanye by’igihugu cyacu, cyane cyane abo mu Ntara y’amajyaruguru n’iy’uburengerazuba.

Tubashimiye tubikuye ku mutima  inkunga yabonetse iturutse mu bwitange no kwitabira iyo mpuruza, mushyira mu bikorwa icyo Ijambo ry’Imana ridusaba aho rigira riti: « nari nshonje muramfungurira, nambaye ubusa muranyambika, ntafite aho mba murancumbikira» (Mt 25,35-36).

Inkunga mwatanze yari itubutse igizwe no gucumbikira no kuba hafi abahuye n’akaga k’ibiza, Kubasura, no kubaganiriza. Mwatanze kandi  ibiribwa, amafaranga, imyambaro, ibikoresho by’isuku n’ibyo mu rugo, no gukora imiganda.

Turashimira Abasaseridoti n’abo bafatanya mu Miryangoremezo, muri Paruwasi no mu ngo z’Abihayimana, abakorerabushake n’abakozi ba Caritas mu nzego zose, bashishikarije icyo gikorwa kandi bakagikurikirana kugeza igihe cyo gushyikiriza inkunga  abo yari igenewe.

Turabifuriza gukomeza kurangwa n’uwo mutima ugira n’impuhwe kandi utabara.  Ineza n’Amahoro bikomoka ku Mwami wacu Yezu Kristu bihorane namwe iteka ryose. Tubasabiye umugisha ku Mana, kandi tubaragije Umubyeyi Bikira Mariya, Umubyeyi utabara abakiristu.

Kureba ubutumwa bwo gushimira inkunga yatanzwe mu kugoboka abahuye n’ibiza byo muri Gicurasi 2023, kanda hano: https://www.youtube.com/watch?v=fQsWnEHI-Lg