Mu ruzinduko barimo mu Rwanda rugamije gusobanukirwa neza ibikorwa bya CRS mu Rwanda no guhura n’abafatanyabikorwa bayo b’ingenzi, abagize inama y’ubutegetsi ya CRS n’abaterankunga bahuye n’ubuyobozi bwa Caritas Rwanda kuri uyu wa gatanu tariki ya 26 Mutarama 2024. Ibiganiro byabo byibanze ku bufatanye buri hagati y’ibigo byombi, ingamba zo gukusanya inkunga, ndetse no gusangira ubumenyi mu gihe kiri imbere.
Ku munsi wa mbere w’uru ruzinduko (rwatangiye ku wa 22 Mutarama 2024), aba bashyitsi, abakozi ba CRS Rwanda n’aba Caritas Rwanda bitabiriye igitambo cyabereye kuri Katedrali ya Saint Michel. Abashyitsi kandi banabonanye na Nyiricyubahiro Antoine Cardinal Kambanda, baganira ku bufatanye buri hagati ya CRS na Kiliziya Gatolika mu Rwanda.
Izi ntumwa kandi zasuye abagenerwabikorwa b’umushinga Youth For Youth (Ushyirwa mu bikorwa na Caritas za Diyosezi 3 ndetse na Vision Jeunesse Nouvelle, ku bufatanye bwa Caritas Rwanda, ku nkunga ya USAID binyuze muri CRS Rwanda) bo mu Karere ka Rubavu ku ya 23 Mutarama 2024. Abagenerwabikorwa basuye ni Tubanambazi Jean D’Amour, uhinga ibihumyo akaba arwanya imirire mibi mu gace atuyemo, na Irakoze Obed ufite farumasi y’ubuvuzi bw’amatungo.
Nyuma yo guhura n’aba ba rwiyemezamirimo b’urubyiruko, abashyitsi basuye Diyosezi ya Nyundo bagirana ibiganiro na Musenyeri Mwumvaneza Anaclet, ibiganiro byibanze ku bufatanye buri hagati ya CRS na Diyosezi ya Nyundo. Musenyeri Anaclet yashimye inkunga yatanzwe na CRS nk’igisubizo cyihuse mu kugoboka abagizweho ingaruka n’imyuzure yo muri Gicurasi 2023.
Ku wa 25 Mutarama 2024, abakozi ba Gikuriro Kuri Bose bakiriye aba bayobozi bakuru ba CRS muri rimwe mu marerero yaryo riri ahitwa Nyirabashenyi mu Karere ka Nyabihu. Ni muri gahunda yo kwigira ku gutanga indyo yuzuye, kwihaza mu biribwa, guteza imbere mu bukungu ndetse na gahunda ECD. ingamba zo kunoza uburyo bwiza bwo kurera mumiryango ifite abana bari munsi yimyaka itanu. Caritas Rwanda yari ihagarariwe na Padiri Jean Paul, umuyobozi wa Caritas Nyundo / Gisenyi.
Abayobozi b’akarere ka Nyabihu bashimye ibyagezweho muri gahunda ya Gikuriro Kuri Bose (2015-2020), uruhare runini mu kugabanya kuva kuri 59% muri 2015 kugera kuri 46% muri 2020. Bashimye kandi CRS na Caritas Rwanda ku bufatanye bwiza muri Nyabihu.