‘’Ufite ijisho rirebana impuhwe azahabwa umugisha, kuko agabanya ku mugati we, agaha umukene’’ (Imigani 22,9). Ukwezi k’Urukundo n’Impuhwe ni igihe Kiliziya Gatolika mu Rwanda yashyiriyeho umukirisitu Gatolika by’umwihariko, ndetse n’undi muntu wese w’umutima mwiza, kugira ngo yitagatifuze binyuze mu bikorwa by’urukundo.
