Hi, How Can We Help You?

Blog

June 13, 2019

Ukwezi k’Urukundo n’Impuhwe: Umwanya mwiza wo kwitagatifuza binyuze mu bikorwa by’urukundo

Ukwezi k’Urukundo n’Impuhwe: Umwanya mwiza wo kwitagatifuza binyuze mu bikorwa by’urukundo 

‘’Ufite ijisho rirebana impuhwe azahabwa umugisha, kuko agabanya ku mugati we, agaha umukene’’ (Imigani 22,9). Ukwezi k’Urukundo n’Impuhwe ni igihe Kiliziya Gatolika mu Rwanda yashyiriyeho umukirisitu Gatolika by’umwihariko, ndetse n’undi muntu wese w’umutima mwiza, kugira  ngo yitagatifuze binyuze mu bikorwa by’urukundo.

Kiliziya Gatolika mu Rwanda yifuje ko ukwezi kw’Impuhwe n’Urukundo kwaba mu kwa munani buri mwaka kuko aribwo abakirisitu baba babonye umusaruro bityo bakabasha gusangira ibyo bafite n’abakene. Ni muri uku kwezi kandi turushaho kwiyubakira Caritas Nyarwanda ishingiye mbere na mbere ku bushobozi bw’abakirisitu bayo.

Ukwezi k’urukundo n’impuhwe kwashyizweho mu nama y’Inteko rusange ya Caritas Rwanda yateranye mu kwezi kwa 12/1997, kimenyeshwa amaparuwasi yose mu kwezi kwa Nyakanga 1998 ko muri uku kwezi hagomba kubaho ibikorwa byo gufasha ababaye kugirango hirindwe umuco wo gusabiriza. Ibyo bikaba bihuje n’itegeko rya Nyagasani Yezu aho agira  ati:“Nimubahe ibyo kurya mwebwe ubwanyu” (Mt 14, 16).

Bimaze kwinjira mu muco w’abakristu Gatolika mu Rwanda ko muri uku  kwezi buri wese akora iyo bwabaga kugira ngo agire icyo yigomwa abigirira gutabara abari mu kaga haba mu  Rwanda cyangwa mu mahanga.

Muri uku kwezi k’urukundo n’impuhwe kandi, abakirisitu gatolika ndetse n’abandi b’umutima mwiza basabwa kwamamaza Ivanjili y’urukundo ya Yezu Kirisitu.Ubu butumwa bukorwa mu buryo butandukanye ariko ubw’ingenzi ubu ni ugushishishikariza abandi kugira umutima wo gufasha abakene n’abatishoboye, kugira icyo utanga nawe ubwawe, ndetse no kwifatanya n’abandi gukora ibikorwa by’urukundo nko kubakira abatishoye, gusura abarwayi n’imfungwa, gutega amatwi no kugira inama ababaye n’abihebye, n’ibindi bikorwa byo gufasha abari mu kaga.

Mu gukusanya inkunga igenewe abakene n’abatishobye, si amafaranga gusa akenerwa, hakenerwa n’ibikoresho bitandukanye birimo imyenda, ibikoresho byo mu rugo, ibikoresho by’isuku, n’ikindi cyose umuntu yabona kandi cyagirira akamaro ugihawe.

Mu by’ukuri, Nyagasani Yezu asaba abantu kumusanga  mu bababaye n’abari mu kaga ku isi, nk’uko mu ivanjiri ya Yezu ibitubwira muri Mt 25, 31-40 hagira hati« Nari nshonje muramfungurira, mfite inyota mumpa icyo kunywa, nambaye ubusa muranyambika, ndwaye muransura, ndi imbohe muza kundeba,…”). Ibi byose umuntu ushaka kwitagatifuza imbere y’Imana iri jambo niryo rizamuherekeza igihe azaba avuye mu buzima bwa hano kw’isi.

Ivanjiri kandi ikomeza kudushishikariza kwitanga dufasha abababaye aho igira iti “ Mube abanyampuhwe nk’uko so wo mu ijuru ari umunyampuhwe”LK6,36. “Utanga arahirwa kuruta uhabwa”. (Ibyakozwe n’Intumwa 20,35).

Muri uko kwezi rero, aba ari umwanya mwiza wo kugaragaza ukwemera kwacu mu bikorwa by’urukundo. Umusaruro wose uturutse mu nzego zose za Paruwasi, Caritas ya Paruwasi isigarana kimwe cya kane cyawo (1/4) kigafasha abakene n’abatishoboye bo muri paruwasi, naho bitatu bya kane (3/4) bisaranganywa ku rwego rwa Caritas ya Diyosezi na Caritas Rwanda ku buryo bungana kugira ngo hafashwe n’abahandi batari ab’iwacu gusa.

Kuri izo nzego zose za Kiliziya, ibyabonetse bifasha abanyeshuri batishoboye mu myigire yabo, abahuye n’ibiza bitandukanye, abatagira icumbi, abadafite ifunguro rya buri munsi, abatabasha kwivuza, kubakira bamwe mu batishoboye n’ibindi kandi bigakorwa mu nzego zose.

Usibye rero inkunga y’ibikoresho n’amafaranga, muri uku kwezi dushobora no gufasha abakene n’abatishoboye ku bundi buryo  nko kubaha umubyizi mu buhinzi bwabo, kubasura tukabafasha kuva mu bwigunge, gusura abarwayi kwa muganga, gusura imfungwa, n’ibindi.

Mubikorwa byo gufasha abakene n’abatishoboye, nta kurobanura kugomba kubamo, buri wese ukeneye ubufasha agomba gufashwa hatitawe ku idini, ururimi, ibara ry’igihugu cyangwa aho akomoka.

Aha ni naho umuntu ahera ashishikariza abantu bafite umutima mwiza wuzuye impuhwe n’urukundo ndetse n’abakirisitu gatorika kwitanga kuko aribyo bizabaha umugisha mu mirimo y’amaboko yabo nka wa mupfakazi wasangiye agafu gake asigaranye n’Umuhanuzi w’Uhoraho, niwo kandi watumye wa mugore atanga ituro ry’igiceri yari afite cyakamutunze.

Ni ngombwa kwigiramo umutima ufasha abandi umuntu ahereye kubo aturanye nabo ariko ntibigarukire aho ahubwo umuntu agafasha n’abandi ahereye kuri abo babaye, abashonje, abarwayi badafite kirwaza, n’abandi bose badafite shinge na rugero. ‘’Ibyo mwagiriye umwe muri abo bavandimwe banjye baciye bugufi, ni njye mwabaga mubigiriye’’ (MT 25,40).

.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

This field is required.

You may use these <abbr title="HyperText Markup Language">html</abbr> tags and attributes: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <s> <strike> <strong>

*This field is required.