Hi, How Can We Help You?

Blog

June 30, 2022

USAID Gimbuka yateguye amahugurwa yo kongerera ubushobozi ‘Inshuti z’Umuryango’ mu turere twa Karongi, Rubavu, Nyamasheke, Rusizi na Rutsiro

USAID Gimbuka yateguye amahugurwa yo kongerera ubushobozi ‘Inshuti z’Umuryango’ mu turere twa Karongi, Rubavu, Nyamasheke, Rusizi na Rutsiro

Mu rwego rwo kongerera ubushobozi abanyamuryango ba IZU mu turere umushinga wa USAID Gimbuka ukoreramo ndetse no kunoza ubufatanye na umushinga mu gukumira ihohoterwa ndetse no gutera inkunga abagizweho ingaruka n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, Umushinga USAID Gimbuka yateguye  amahugurwa y’iminsi 4 ku bufatanye n’abayobozi b’uturere twa Karongi, Rubavu, Nyamasheke, Rusizi na Rutsiro kuva mu kwezi kwa Gicurasi kugeza mu kwezi kwa Kamena 2022.

Aya mahurgurwa akubiyemo ingingo zikurikira: ” Amategeko n’amabwiriza yo Kurengera abana;GBV (kurimenyekanisha, kuyobora abarigiriwe no n’ubutabazi bw’ibanze); Kwirinda virusi itera SIDA no kworoshya itangwa rya serivisi z’ubuzima; Kumenyesha ibiteganywa n’amategeko; uburyo bwo kworohereza abahuyeGBV kugera kubashinzwe kubafasha ndetse no gutanga ubufasha kubabana n’ubumuga ”. Aya mahugurwa yakorewe ahantu hatandukanye hagaragajwe n’abakozi b’umushinga ku bufatanye n’abayobozi b’imirenge itandukanye, abahuzabikorwa ba IZU ku rwego rw’imirenge iherereye mu turere umushinga ukoreramo, ASSOC, RIB / MAJ, ibigo nderabuzima (abaforomo ba ARV), n’abakozi b’umushinga ari nabo batanze aya mahugurwa.

Mu nama yahuje abahuzabikorwa b’umushinga wa USAID Gimbuka n’abafatanyabikorwa muri Werurwe 2022, barimo ibitaro, uturere n’abahagarariye RIB mu turere umushinga ukoreramo, abitabiriye amahugurwa bongeye gushimangira ko hakwiye gukomeza ubufatanye ku buryo ndetse no mu ihagarara ry’umushinga wa Gimbuka, abaturage bazakomeza gufatanya mu gukurikirana abohohotewe no kubashyigikira, ari nako bakaza ingamba zo kurwanyaGBV. Ni muri urwo rwego umushinga wa Gimbuka uteganya gufatanya n’abayobozi b’uturere ukoreramo kugira ngo bongere ubushobozi bw’inzego za IZU ndetse n’ubw’abakozi bo mu nzego z’ibanze bashinzwe kugenzura.

 USAID Gimbuka ni umushinga uterwa inkunga na USAID ugashyirwa mu bikorwa na Caritas Rwanda hashingiwe ku masezerano hagati ya USAID na Caritas Rwanda yo kuva mu 2012 kugeza ubu. Uyu mushinga ukaba ukorera mu turere 5 twavuzwe haruguru, hibandwa cyane cyane ku bana banduye virusi itera SIDA cyangwa se abakuze babana na virusi itera SIDA. Binyuze muri aya mahugurwa yo kongera ubushobozi, umushinga wa USAID Gimbuka wahuguye Inshuti z’Umuryango 3224 mu turere dutanu umushinga ukoreramo, mu buryo bukurikira: IZU 942 bo mu karere ka Rubavu, 552 bo mu karere ka Rutsiro, 536 ni abo mu karere ka Karongi,  578 bo mu karere ka Nyamasheke na 616 bakomoka mu karere ka Rusizi.

Ubufatanye hagati ya USAID Gimbuka na IZU bwatangiye mu 2020, butangirana n’amahugurwa y’abanyamuryango ba IZU mu turere umushinga ukoreramo, aho abanyamuryango ba IZU 47,774 bose hamwe bahawe amahugurwa ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina, kurwanya ihohoterwa, kuritangaza no gushyigikira abarigizweho ingaruka. 

1,083 bagizweho ingaruka n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina barabaruwe kandi begerezwa serivisi z’umushinga binyuze mu Nshuti z’Umuryango mu gihe abantu 4 boherejwe mu kigo cya Isange One Stop Centre kugira ngo bavurwe kandi bitabweho nyuma y’ihoterwa rishingiye ku gitsina bagiriwe. Nyuma yaho bafashijwe kugeza ibirego byabo muri RIB kugira ngo barenganurwe. Caritas Rwanda, ibinyujije mu mushinga USAID Gimbuka irashima ubwitange n’ubudacogora by’abanyamuryango ba IZU mu rugendo rwo gukomeza kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina. Caritas Rwanda kandi yemereye abitabiriye amahugurwa gukomeza gushyigikira ibikorwa bya IZU mu turere umushinga USAID Gimbuka ukoreramo.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

This field is required.

You may use these <abbr title="HyperText Markup Language">html</abbr> tags and attributes: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <s> <strike> <strong>

*This field is required.