Hi, How Can We Help You?

Blog

October 12, 2023

Uruzinduko rw’Umunyamabanga Mukuru wa Caritas yasuye inkambi ya Mahama

Kuri wa gatatu tariki 11 Ukwakira 2023, Umunyamabanga Mukuru wa Caritas Rwanda yasuye ibikorwa by’umushinga wa Graduation uterwa inkunga n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi, biri mu nkambi ya Mahama ndetse no mu nkengero zaho. Uru rugendo rwari rugamije kureba uko ibi bikorwa bihagaze.

Mu gutangira uru rugendo, Padiri Oscar Kagimbura yasuye Madamu Farhat Jabeen Khan, ukuriye ibiro bya UNHCR mu Karere ka Kirehe. Ibiganiro bagiranye byibanze ku kurushaho guhugura abagenerwabikorwa b’umushinga wa Graduation ku myuga cg ubumenyi bukenewe ku isoko, ku buryo nyuma y’amahugurwa no guhabwa inkunga y’amafaranga bose babona icyo bakora kibateza imbere.

Uhereye ibumoso ugana iburyo: Aimable Wilson Mbarimombazi (Umuyobozi w’umushinga wa Graduation ushinzwe inkambi ya Mahama), Jean d’Amour Nsabiyaremye (Umuhuzabikorwa w’umushinga wa Graduation), Farhat Jabeen Khan (umuyobozi w’ibiro bya UNHCR mu karere ka Kirehe), na Padiri Oscar Kagimbura (Umunyamabanga Mukuru wa Caritas Rwanda).

Padiri Oscar Kagimbura yasuye kandi ibiro bya Ministeri ishinzwe Ibiza biri mu nkambi ya Mahama. Umuyobozi w’iyi nkambi, Vuganeza André, yashimiye Caritas Rwanda uburyo imaze guteza imbere ubuzima bw’impunzi n’abaturage batuye mu nkengero ifasha, aboneraho no gusaba ko umubare w’abaturage baturiye inkambi bafashwa kwikura mu bukene wakongerwa. kugira ngo imibereho y’impunzi n’abaturiye inkambi izamukire rimwe.

Mu bagenerwabikorwa 1.500 b’umushinga wa Graduation, 70% bagomba kuba ari impunzi (ziva mu nkambi za Mahama na Kiziba), naho 30% bagaturuka mu nkengero z’izi nkambi. Vuganeza André yasobanuye ko kongera umubare w’abagenerwabikorwa baturutse mu nkengero z’inkambi bizazamura imibereho yabo ikazamukira rimwe n’iy’impunzi.

Nyuma yo kumva ubuhamya bw’abagize itsinda ryo kubitsa no kugurizanya ryo mu Nkambi ya Mahama ryitwa Mu nama yagiranye n’itsinda ryo kubitsa no kugurizanya rifashwa n’umushinga wa Graduation ritwa Abadahigwa mu iterambere rya Mahama, Padiri Oscar Kagimbura yabasabye gukomeza gushyira hamwe, bakagirirana icyizere, kandi bakagana ibigo by’imari kugira ngo barusheho gutera imbere. Yagize ati: “Uko kwizera hagati yanyu kuzatuma na cya kigo gitera imbere”.  Abagize iri tsinda basabye ko n’izindi mpunzi zitaragerwaho na gahunda ya Graduation zatekerezwaho, kugira ngo zibone icyo gukora zikure mu bukene, cyane ko inkunga zigenda zikendera.

Inama n’itsinda ryo kubitsa no kugurizanya ryo mu nkambi ya Mahama ryitwa “Abadahigwa mu iterambere rya Mahama”.

Muri uru ruzinduko kandi, Umunyamabanga wa Caritas wari uherekejwe na Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Rusumo, Padiri Buregeya Felicien,  basuye abagenerwabikorwa b’umushinga wa Graduation bacururiza mu isoko riri mu nkambi ya Mahama, ndetse n’abakora ubworozi bw’ingurube hanze gato y’inkambi. Nyuma yo kuganira nabo, kureba uburyo bandika mu bitabo ibijyanye n’ubucuruzi bwabo bwa buri munsi, aba bashyitsi bishimiye ibikorwa aba bagenerwabikorwa bamaze kugeraho, babasaba gukomeza kwiteza imbere kugira ngo intego yo kwigira (Graduation) igerweho.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

This field is required.

You may use these <abbr title="HyperText Markup Language">html</abbr> tags and attributes: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <s> <strike> <strong>

*This field is required.