Hi, How Can We Help You?

Blog

July 14, 2025

Urugendoshuri rwo kungurana ubumenyi ku ngamba zo kwegeranya umusanzu w’Ukwezi k’Urukundo n’Impuhwe muri Diyosezi ya Ruhengeri

Mu rwego rwo kungurana ubumenyi ku ngamba zo kwegeranya umusanzu w’Ukwezi k’Urukundo n’Impuhwe no kwigira kuri Caritas ya Diyosezi ya Ruhengeri, Caritas Rwanda ifatanije na Caritas za Diyosezi yateguye urugendoshuri rwakorewe mu Karere ka Musanze kuva tariki 8 kugeza ku ya 9/7/2025. Muri uru rugendoshuri, Caritas ya Diyosezi yahawe ishimwe kuko yaje ku mwanya wa mbere mu kwegeranya umusanzu w’Ukwezi k’Urukundo n’Impuhwe mu 2023 na 2024.

Asobanura impamvu y’iki gikorwa, Padiri Oscar Kagimbura, Umunyamabanga Mukuru wa Caritas Rwanda yibukije ko Abepiskopi bashyizeho Ukwezi k’Urukundo n’Impuhwe, ariko kwa Kanama, kugira ngo hubakwe Caritas Nyarwanda, idashingiye gusa ku nkunga z’amahanga, ahubwo ikishakamo ubushobozi n’ibisubizo. Umusaruro rero uvuye muri uku kwezi ufasha abakene Caritas isanzwe yitaho muri za Paruwasi na Diyosezi. Umusaruro ugejejwe kuri Caritas Rwanda ushyirwa mu kigega kizajya kigoboka byihuse abahuye n’ibiza cyangwa ibyorezo. Padiri Oscar yagize ati: “Nko mu 2023 ubwo mu Ntara y’Iburengerazuba n’iy’Amajyaruguru habaga ibiza, Caritas yashoboye kugira icyo ikora mu buryo bwihuse mu gihe yari irimo gushaka abandi bafatanyabikorwa”.

Padiri Oscar Kagimbura, Umunyamabanga Mukuru wa Caritas Rwanda.

¼ cy’umusaruro wabonetse gisigara muri Caritas ya paruwasi, ¾ bisigaye bikoherezwa muri Caritas ya Diyosezi, nayo igasigarana ½ ikindi ikacyohereza muri Caritas Rwanda.

Zimwe mu ngamba zo kwegeranya umusaruro w’Ukwezi k’Urukundo n’Impuhwe zikoreshwa muri Diyosezi ya Ruhengeri

Padiri Narcisse Ngirimana, umuyobozi wa Caritas ya Diyosezi ya Ruhengeri yavuze ko mu gutegura iki gikorwa kugira ngo kigende neza icya mbere bategura abagomba kukigiramo uruhare, bakarebera hamwe ibikorwa bingomba gukorwa, abazabigiramo uruhare bakaba babifitemo ubushake bakanamenya impamvu bagomba kubikora. Ikindi ni uko imisanzu ikomoka kuri uwo musaruro igera aho igomba kugera. Padiri Narcisse yongeyeho ko ikindi cyabafashije kuzamura umusaruro w’Ukwezi k’Urukundo n’Impuhwe harimo ko Umwepiskopi agira uruhare rugaragara muri iki gikorwa: “Abigira ibye, mu nama zinyuranye akongera kubyibutsa natwe tukabyibukiranya bitewe n’inzego duhagarariye”.

Padiri Narcisse Ngirimana, Umuyobozi wa Caritas Ruhengeri.

Agaragaza uko umusaruro w’Ukwezi k’Urukundo n’Impuhwe wagiye uzamuka, Bazasekabaruhe Jean Damascène ukuriye ishami ryo Kwita ku batishoboye n’Ubutabazi muri Caritas Ruhengeri yavuze ko igikorwa cy’Ukwezi k’Urukundo n’Impuhwe batangira kugitegura mu Nteko Rusange ya Caritas Ruhengeri (iba mu Ugushyingo). Buri bucye iyi nteko iba, bagaragariza Umwepiskopi umusaruro wabonetse kugira ngo abafashe gutekereza ku ngamba zafatwa mu mwaka ukurikira. Mu nNteko Rusange naho uyu musaruro uragaragazwa kugira ngo paruwasi zirebe uko zatanze, hagafatwa ingamba nshya, nyuma yaho buri paruwasi ikagenda ikora umuhigo.

Bazasekabaruhe Jean Damascène, ukuriye Ishami ryita ku batishoboye n’ubutabazi muri Caritas Ruhengeri, ubwo yagezaga ku bitabiriye uru rugendoshuri uko umusaruro w’Ukwezi k’Urukundo n’Impuhwe wagiye uzamuka muri Diyosezi ya Ruhengeri.

Muri iyi nama kandi abagira uruhare mu bukangurambaga bw’Ukwezi k’Urukundo n’Impuhwe muri Diyosezi ya Ruhengeri batanze ubuhamya ku ngamba bakoresha zirimo kwegera abakristu n’abandi bantu b’umutima mwiza bakabasobanurira iki gikorwa bakakigira icyabo bihereye mu miryango remezo, bakagenda urugo ku rugo bakangurira abantu bose gutanga umusanzu w’Ukwezi k’Urukundo n’Impuhwe. Hari kandi aho za paruwasi zigena ko hazabaho ituro ry’Ukwezi k’Urukundo n’Impuhwe mu Misa, abakristu bagahabwa amabahasha bakazagaruka bashyizemo rya turo, ubundi abakangurambaga bakagana ibigo by’ubucuruzi n’ahakorera abakozi, mu isoko n’ahandi bagakangurira abantu kwitabira iki gikorwa.

Umwe mu batanze ubuhamya, Padiri Eugène Twizeyeyezu, padiri mukuru akaba na omoniye wa Caritas muri Paruwasi ya Bumara yagize ati: “Hari n’igihe unyura ku murima w’umukristu wabona inyoni zirimo kona ugatora akabuye ukazamurura. Hanyuma ukamubwira uti nibyera nawe uzibuke witabire Ukwezi k’Urukundo n’Impuhwe. Icyo kigatuma yitabira”.

Izi ngamba n’izindi yinshi bakomeje basobanura zatumye Diyosezi ya Ruhengeri yari ku mwanya wa 6 muri 2021 mu kwegeranya umusanzu w’Ukwezi k’Urukundo n’Impuhwe, iza ku mwanya wa mbere muri 2023 na 2024.

Impanuro z’Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri

Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye uru rugendo, Musenyeri Vincent Harolimana, uUmushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri yashimiye abarwitabiriye kuko bahisemo kuza kwigira muri iyi diyosezi, yongeraho ko bitewe n’uko sosiyete iteye ndetse n’umuvuduko w’iterambere ari byiza ko abasigara inyuma n’abandi batishoboye bafashwa, bagasubirana agaciro Imana yabaremanye. Musenyeri Vincent yagize ati: “Ibi bikorwa bisaba imbaraga nyinshi. Ni yo mpamvu tugomba gukoresha ubwenge Imana yaduhaye kugira ngo twuzuze neza izo nshingano, haboneke umusaruro ufatika udufasha kuzuza ubutumwa Imana yaduhaye nka Kiliziya. Ubu butumwa ntawabwifasha ni yo mpamvu bisaba ko dufatana urunana”.

Myr Vincent Harolimana, umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri, yitabiriye uru rugendoshuri.

Musenyeri Vincent yibukije ko umusingi wo kubakiraho ari ukwibutsa abakristu umurage w’urukundo twasigiwe n’Umwami wacu Yezu Kristu mbere y’uko asubira mu ijuru: “Muhamagarire abantu kugira umutima nk’uwa Yezu. Ni wo murage twahawe. Bivuze kwitanga utizigama cyane cyane witangira abaciye bugufi, abakene, abari mu kaga. Ibikorwa bindi biza bishingiye ku muntu wumvise ko nk’umukristu yahamagariwe kugira umutima nk’uwa Yezu”.

Mu uru rugendoshuri, Diyosezi ya Ruhengeri yashyikirijwe ishimwe kuko yaje ku mwanya wa mbere mu 2023 na 2024, mu kwegeranya umusanzu w’Ukwezi k’Urukundo n’Impuhwe.

Mu 2024, Caritas ya Diyosezi ya Ruhengeri yegeranije umusanzu w’Ukwezi k’Ukwezi k’Urukundo n’Impuhwe ungana na Frw 35.197.623, ikurikirwa na Caritas ya Diyosezi ya Cyangugu yegeranije Frw 21.313.555.

Imyanzuro yavuye muri uru rugendoshuri

Nyuma yo gukora uru rugendoshuri, abitabiriye biyemeje ko bagiye (1) kuzamuraho umusaruro w’Ukwezi k’Urukundo n’Impuhwe wa 2025 byibura 20%, usibye Diyosezi ya Ruhengeri. Ikindi ni uko hagomba kubaho (2) imikoranire hagari y’Umushumba wa Diyosezi, abapadiri bakuriye paruwasi, abapadiri bashinzwe Caritas n’abayobozi b’ibigo by’amashuri, mu bukangurambaga bw’Ukwezi k’urukundo n’impuhwe.

Mu zindi ngamba harimo (3) kurushaho gukora ubukangurambaga bw’Ukwezi k’Urukundo n’Impuhwe mu mashuri ya Leta yn’ayigenga; (4) korohereza uburyo bwo gukora ingendo ku bakorerabushake b’Ukwezi k’Urukundo n’Impuhwe, kubaha icyo gufungura no kubashakira impuzankano; no (5) guha raporo abakristu n’abandi bantu b’umutima ku musaruro w’Ukwezi k’Urukundo n’Impuhwe n’uburyo ukoreshwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

This field is required.

You may use these <abbr title="HyperText Markup Language">html</abbr> tags and attributes: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <s> <strike> <strong>

*This field is required.