Hi, How Can We Help You?

Blog

July 30, 2024

Umushinga wa PRM/PAC wasojwe ku mugaragaro mu nkambi ya Nyabiheke

Nyuma y’imyaka itatu ushyirwa mu bikorwa na Caritas Rwanda ku bufatanye na World Vision Rwanda, umushinga wa PRM/PAC wasojwe ku mugaragaro mu kambi ya Nyabiheke ku itariki 23 Nyakanga 2024.

Uyu mushinga wa PRM/PAC wari ufite intego yo gufasha abafatanyabikorwa 800, barimo 550 b’impunzi na 250 baturiye inkambi, hakoreshejwe uburyo bwo kubafasha kwigira bakazacutswa buzwi ku izina rya “Graduation” mu rurimi rw’Icyongereza. Muri aba, 768 bibumbiye mu matsinda yo kubitsa no kugurizanya 27 ni bo bafashijwe, kuko abandi 32 babonye ibihugu bibakira umushinga utarasoza. 721 muri bo barahuguwe banahabwa inkunga ya Frw 800.000 buri wese, babasha gushyira mu bikorwa imishinga bize, abandi 47 bafashwa kwiga imyuga bahabwa n’ibikoresho.

Hari n’imiryango 65 irimo iy’impunzi 25 n’iy’abaturiye inkambi 40 yahabwaga amafaranga yo gutunga abayigize kugira ngo badakora ku gishoro bahawe. Mirongo cyenda na gatanu ku ijana (95 %) by’imishinga ibyara inyungu yatangijwe n’abafatanyabikorwa ikora neza.

Kuva muri Mata 2023 kugeza muri Werurwe 2024, amatsinda yo kubitsa no kugurizanya 27 yagabanye Frw 97.193.690 arimo inyungu za Frw 11.386.984 yaturutse mu nguzanyo abanyamuryango bagiye bafata. Buri tsinda ryahujwe n’ikigo cy’imari, rifunguza konti.

Ahadi Espérance, umufatanyabikorwa w’umushinga PRM/PAC watanze ubuhamya mu muhango wo gusoza uyu mushinga, yavuze ko nyuma yo guhugurwa agahabwa n’amafaranga ibihumbi magana inani yatangiye ubucuruzi bw’ibintu bitandukanye (alimentation) kuri ubu akaba afite igishoro cya Frw 3.500.000. Ati: “Twatangiye amatsinda twizigama Frw 200, ariko ubu twizigama nka Frw 6.000, Frw 10.000, gutyo gutyo”.

Nyuma yo guhabwa amahugurwa n’inkunga ya Frw 800.000, Espérance yafunguye iduka. Kuri ubu, afite igishoro cya Frw 3.500.000.

Undi mufatanyabikorwa witwa Habarukize Jean De Dieu wakoze umushinga w’ubuhinzi, yavuze ko yahinze urusenda yarusarura agakuramo Frw 4.000.000. Nyuma yaje no guhinga imboga imboga zinyuranye. Jean De Dieu avuga ko inkunga yahawe yahinduye ubuzima bwe: “Ubu nubatse inzu nziza mva mu manegeka, inzu ibereye umufatanyabikorwa wa PAC”.

Muri uyu muhango, abagiye bafata ijambo bagarutse kuri gahunda yo gucutsa yakoreshejwe muri uyu mushinga wa PRM/PAC, bibutsa abafatanyabikorwa bahawe amafararanga ko icyari kigamijwe ari ukubafasha kwigira, bakaba basabwa gukomeza mu murongo mwiza batangiye wo kwiteza imbere no gukorera mu matsinda yo kubitsa no kugurizanya.

Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye iki gikorwa, Umunyamabanga Mukuru wa Caritas Rwanda, Padiri Oscar Kagimbura, yashimiye abafatanyabikorwa batandukanye batanze umusanzu wabo kugira ngo umushinga wa PRM/PAC ushyirwe mu bikorwa. Padiri Oscar yasobanuriye abitabiriye iki gikorwa ko Caritas bivuga “urukundo” kandi ko n’ubwo uyu mushinga usojwe, Caritas izahoraho, ikaba ikorera hose kugera ku rwego rw’umuryango remezo.

Padiri Oscar Kagimbura, Umunyamabanga Mukuru wa Caritas Rwanda, yahamagariye abafatanyabikorwa b’umushinga wa PRM?PAC kwibumbira mu makoperative.

Umunyamabanga Mukuru wa Caritas Rwanda kandi yasabye abafatanyabikorwa bakora ibikorwa bisa kwibumbira mu makoperative no kugana ibigo by’imari, asaba buri wese gusigasira ibikorwa byagezweho. Yagize ati: “Inzego z’Akarere kugeza ku rwego rw’umudugudu, abayobozi b’inzego z’’umutekano, aba bantu mubabe hafi kugira ngo ibi bikorwa batangiye bitazasubira inyuma. Ubwo bafite amatsinda yo kubitsa no kugurizanya, muzabafashe kwibumbira mu makoperative”.

Nzayisenga Gilbert wari uhagarariye Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, yashimiye abafatanyabikorwa batangiye gutanga akazi, avuga ko ubuyobozi buzakomeza gukurikirana ibikorwa bagezeho kugira ngo bidasubira inyuma, cyane ko baba bafite urutonde rw’abahawe inkunga. Uyu muyobozi yahamagariye aba bafatanyabikorwa gusangiza abandi ibyiza bagezeho kugira ngo babigireho.

Nzayisenga Gilbert wari uhagarariye Umuyobozi w’akarere ka Gatsibo, muri uyu muhango.

Muri uyu muhango, abakorerabushake 27 bakoreraga muri uyu mushinga wa PRM/PAC beguriwe amagare yaborohereza gukora ingendo mu kazi. Ku musozo w’iki gikorwa, abitabiriye basuye imurikabikorwa ry’abafatanyabikorwa b’umushinga wa PRM/PAC.

Ibirambuye ku muhango wo gusoza umushinga wa PRM/PAC mu nkambi ya Nyabiheke, wabireba ukanze aha hakurikira:

https://youtu.be/KULS0-o4gLo?si=Vy2gJfKrB7Isyb3K

 

Leave a Reply

Your email address will not be published.

This field is required.

You may use these <abbr title="HyperText Markup Language">html</abbr> tags and attributes: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <s> <strike> <strong>

*This field is required.