Binyuze mu mushinga wa Tubeho Neza Aheza, uterwa inkunga na Minisiteri y’ububanyi n’amahanga n’Uburayi ya Repubulika ya Siloveniya ifatanije na Caritas Siloveniya, ku ihuzabikorwa rya Caritas Rwanda, Caritas Nyundo-Kibuye yatanze ibigega 4 by’amazi mu mashuri 4 yo mu Karere ka Karongi, aribyo: GS Bigugu iherereye mu murenge wa Rwankuba, ES Mukungu yo mu Murenge wa Mutuntu, GS Gahengeri yo mu Murenge wa Rugabano, na TSS Birambo yo mu Murenge wa Gashari.
Iyi nkunga yari igamije gufasha amashuri ane gufata no kubika amazi mu gihe cy’imvura, kunoza isuku n’isukura, no kugira uruhare mu kubungabunga ibidukikije.
Uyu mushinga wubatse kandi umuyoboro w’amazi wiswe Rutoyi-Manji waturutse ku isoko ukagezwa kuri GS Manji, aho abanyeshuri 1.800 babonye amazi meza, n’abaturage bo muri santeri ya Manji bakabona amazi meza bavoma ku kazu k’amazi kashyirwe hafi yabo.
Ku itariki 24 Kamena 2025, Caritas Nyundo-Kibuye yateguye ihererekanyabubasha ry’agateganyo ry’uyu muyoboro w’amazi hagati y’Akarere ka Karongi na sosiyete yigenga ishinzwe kuwitaho
Uko amazi meza yahinduye ubuzima bw’abanyeshuri ba GS Manji
Abanyeshuri bo muri GS Manji mu Karere ka Karongi bavuga ko ubuzima bwabo bwa buri munsi n’imyigire byahindutse byiza nyuma yo kubona amazi meza. Athanase Sibonama, umwe mu banyeshuri bo muri GS Manji yagize ati: “Mbere, kuvoma amazi byadusabaga gukora urugendo rw’iminota 30 kugira ngo tugere ku isoko. Abanyeshuri, cyane cyane abakobwa, bagorwaga no kwita ku isuku yabo, abanda bakagera ku ishuri batinze bigatuma batiga neza kubera kubura amazi.”
Kureba ubuhamya bwuzuye, kanda kuri videwo ikurikira: