Hi, How Can We Help You?

Blog

November 3, 2023

“Umurimo w’abakozi ba Caritas, ni umurimo w’ifatanyabutumwa” – Musenyeri Visenti Harolimana

Kuva tariki 29 Ukwakira kugeza tariki 3 Ugushyingo 2023, abakozi 19 ba Caritas Rwanda bafite inshingano zinyuranye bahuriye hamwe mu Karere ka Musanze, basuzumira hamwe uko hanozwa kurushaho imirongo migari isanzwe igenderwaho ya Caritas Rwanda ndetse n’indi mishya yakongerwaho kugira ngo irusheho kugendana n’ibikorwa bitandukanye Caritas Rwanda, ifasha gushyira mu bikorwa ku bufatanye n’inzego zitandukanye zaba iza Kiliziya Gatolika, iza Leta ndetse n’iz’abandi bafatanyabikorwa bayo. Aba bakozi kandi banasuwe na Perezida wa Caritas Rwanda wungirije, Musenyeri Visenti Harolimana, wabasabye kurushaho kwita ku mukene.

Imirongo irenga makumyabiri irimo irebana n’imyitwarire y’abakozi, kubaka ubushobozi bw’abakozi, itangwa ry’amasoko, kurwanya ruswa, gukemura amakimbirane, ikoranabuhanga, gukusanya no gutangaza amakuru ya Caritas Rwanda ndetse n’indi yagiye yigwaho mu matsinda n’abakozi bitabiriye iki gikorwa.

Buri gitondo, aba bakozi bahuriraga hamwe bagasangizanya ibyo baganiriyeho mu matsinda.

Ku wa kuwa kane tariki 2 Ugushyingo, aba bakozi basuwe na Perezida wa Caritas Rwanda wungirije, Musenyeri wa Diyosezi Gatorika ya Ruhengeri Visenti Harolimana wabashimiye umurimo unoze bakora, ariko abibutsa ko ibyo bakora atari akazi gasanzwe ahubwo ari umurimo w’ifatanyabutumwa na Kiliziya Gatolika; bakaba bakwiye kuwukora neza kugira ngo abantu bakeneye urukundo bagerweho ari benshi kandi barusheho kubona isura y’urukundo rw’Imana biciye muri ibyo bikorwa bitandukanye bakora umunsi ku munsi.

Musenyeri Visenti Harolimana yagarutse ku myanzuro y’inama ya Sinodi y’uyu mwaka yabaye kuva tariki 4 kugeza kuri 29 Ukwakira 2023, aho yavuze ko “Umukene” akwiriye kuba ku isonga y’ubutumwa bwa Caritas. Yavuze ko ibikorwa bifasha kwita ku mukene bikeneye kwaguka kurushaho bikagera no ku bindi byiciro by’abantu nabo bakeneye kugaragarizwa urukundo kurushaho. Muri bo harimo: abahohotewe cyane cyane biganjemo abagore n’abakobwa, abakuze, abakorewe icuruzwa ry’abantu, abana bari mu nda n’abandi.

Musenyeri Visenti Harorimana yibukije abakozi ba Caritas Rwanda ko ubutumwa bahawe budasanzwe, ari ifatanyabutumwa.

Mu rwego rwo kuvugurura ku buryo bujyanye n’igihe, buri myaka itanu habaho igikorwa cyo kuvugurura imirongo migari ya politiki ya Caritas Rwanda iyari isanzwe iriho hakongeramo ingingo nshya iyo bibaye ngombwa. Muri aya matsinda, hasuzumwe imiyoboro 15 yari isanzweho, biga 2 mishya ndetse n’andi mabwiriza n’inyandiko bikoreshwa muri Caritas Rwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

This field is required.

You may use these <abbr title="HyperText Markup Language">html</abbr> tags and attributes: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <s> <strike> <strong>

*This field is required.