Hi, How Can We Help You?

Blog

March 11, 2022

Umunsi ngarukamwaka uhuza abakozi ba Caritas Rwanda, Werurwe 2022

Umunsi ngarukamwaka uhuza abakozi ba Caritas Rwanda, Werurwe 2022

Ku ya 11 Werurwe 2022, Caritas Rwanda yahurije abakozi bose mu nama ngarukamwaka y’abakozi bose ba Caritas, baba abakorera ku cyciaro gikuru ndetse n’abakorera mu mishinga inyuranye ya Caritas Rwanda mu gihugu hose. Iyi nama yabereye muri Centre Missionnaire d’Afrique (CMA) iherereye mu karere ka Nyarugenge ikaba yari igamije guha amahirwe abakozi bose ba Caritas Rwanda yo guhurira hamwe, gusangira ubunararibonye, ​​kwigira ku bandi no kwishimira ibyo bagezeho mu nshingano zabo zinyuranye.

Uyu munsi watangiye mu masaha y’igitondo kandi abitabiriye inama bose babanje gupimwa Covid-19 mbere yo kwinjira muri Chapelle, yari igiye kwakira umwiherero ndetse n’inyigisho yatanzwe na Padiri Jean Marie Vianney Twagirayezu, umunyamabanga mukuru wa Caritas Rwanda. Mu nyigisho ye, Padiri Twagirayezu yibukije abakozi indangagaciro ngenderwaho z’umukirisitu, zijyanye ndetse n’indangagaciro za Caritas Rwanda. Yagize ati:  ” Reka urukundo n’impuhwe bibakurikire kandi birange ubuzima bwanyu kuva igihe muvuye mu biro kugera mu ngo zanyu ndetse no mu miryango yanyu ”. Uyu mwiherero wakurikiwe n’igihe gito cy’umutuzo (meditation) muri Chappelle ndetse no hafi yayo.

Inama y’abakozi yatangiye ahagana mu ma saa tanu za mu gitondo ifungurwa na Madamu Bellancille Mukamusigali, Umuyobozi ushinzwe abakozi muri Caritas Rwanda, wakiriye abakozi bose kandi amenyesha gahunda y’umunsi abari aho. Madamu Mukamusigali yashimye abitabiriye amahugurwa, cyane cyane abakozi baturutse mu ntara ndetse n’inkengero z’umujyi w Kigali, ndetse aboneraho no gutumira Madamu Pauline Kayitare, umuyobozi mukuru ushinzwe imari n’ibikorwa by’ubuyobozi. Mu ijambo rye, madamu Kayitare yashimye ubufatanye bwiza buriho buri hagati amashami  ya Caritas Rwanda, imishinga yayo ndetse n’abakozi bose muri rusange .

Madamu Kayitare yibukije abakozi kandi amahame agenga imyitwarire, ndetse n’inshingano z’ingenzi n’igihe ntarengwa cyo kuzuza inshingano, bijyanye na gahunda zashyizweho muri Caritas Rwanda maze atumira Padiri Yves Sewadata, umunyamabanga mukuru wungirije wa Caritas Rwanda, akaba n’umuyobozi ushinzwe ibikorwa by’ubutabazi (OSC). Mu ijambo rye, Padiri Sewadata yibukije abari bateraniye aho ibyo ishami rya OSC rikora, anerekana itsinda ry’abakozi bakorera muri iryo shami. Padiri Sewadata yaboneyeho gutumira Padiri Twagirayezu, umunyamabanga mukuru, kugirango ageze ijambo rye ku bari bateraniye aho. 

Mu ijambo rye, Padiri Twagirayezu yashimye umwete n’ubwitange abakozi ba Caritas Rwanda bagaragaza, akaba ari nabo byera imbuto nziza, cyane cyane mu gihe cy’icyorezo cya Covid-19. Yashishikarije kandi umuco mwiza wo gufashanya uranga abakozi ba Caritas, kandi yizeza abari bateraniye muri aho inkunga izakenewa mu gufasha abakozi bose ba Caritas Rwanda kugera ku nshingano zabo.

Iyi nama kandi yari umwanya ku bayobozi b’amashami anyuranye ndetse n’abahuzabikorwa b’imishinga ya Caritas Rwanda kwerekana abakozi bayoboye, cyane cyane ko abenshi bari bitabiriye iyi nama bavuye mu mapnde zose z’igihung, aho Caritas Rwanda ikorera. Abayobozi b’amashami ndetse n’imishinga ya Caritas Rwanda bahawe umwanya wo kwibutsa muri make ibyo amashami / imishinga yabo ikora, imbogamizi ndetse n’ibikorwa byagezweho mu mwaka ushize.

Mu ijambo rye, Bwana Prosper Sebagenzi, ukuriye ibikorwa na za porogaramu muri Caritas Rwanda yashimye imikorere rusange y’abakozi bose anashishikariza abakozi ba Caritas Rwanda kudacogora ku muco wo gukorera hamwe ndetse n’ubufatanye bibaranga. 

Madamu Therese Nduwamungu, Umuyobozi w’ishami ry’ubutabazi ndetse n’umushinga wa PAC yatanze ikiganiro mu izina ry’abakozi bose, aho yashimye imbaraga z’ubuyobozi mu gushyigikira imirimo y’abakozi bose ba Caritas Rwanda. Madamu Nduwamungu yibukije kandi abari aho amategeko akubiye muri safeguarding policy ya Caritas Rwanda, cyane cyane ku bakozi bakorera mu ntara (field officers).

Inama yasojwe hafatwa ifoto y’urwibutso ndetse no kwiyakira ari nako abakozi baganira banarushaho kumenyana. 

Leave a Reply

Your email address will not be published.

This field is required.

You may use these <abbr title="HyperText Markup Language">html</abbr> tags and attributes: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <s> <strike> <strong>

*This field is required.