Hi, How Can We Help You?

Blog

June 5, 2023

Rutsiro: Ibiganiro bihuriza hamwe abana babyaye n’ababyeyi babo byazanye imibanire myiza hagati yabo

Hagamijwe kureba umusaruro wavuye mu biganiro byiswe GBV clinics (bigamijwe kurwanya isambanywa ry’abana) byabaye mu Ukuboza umwaka ushize, ku itariki ya 1 n’iya 2 Kamena 2023, Caritas Rwanda ibinyujije muri Gahunda ya Igire_Gimbuka yahuye n’abana b’abakobwa 31 babyaye bagacikiriza amashuri bo mu Karere ka Rutsiro bari babyitabiriye. Abifuje gusubira ku ishuri kandi ababyeyi babo babemerera gusigarana abana bashyizwe ku rutonde, ngo bashakirwe ibigo by’ishuri n’ibindi bikenewe, mu kwezi kwa cyenda bazajye kwiga.

Umukozi wa Igire-Gimbuka ushinzwe kwita ku buzima bwo mu mutwe aganira n’umwe mu bana babyaye..

Aba bakobwa babyaye baherekejwe n’ababyeyi babo bari bahurijwe hamwe mu Ukuboza 2022 mu gihe cy’iminsi 3 mu Karere ka Nyamasheje ari 50 no mu Karere ka Rutsiro (39). Bahawe serivisi zitandukanye zirimo isanamitima bo n’ababyeyi babo, gupima ubwandu bw’agakoko gatera Sida ku babishaka, kwandikisha abana babo, gupima ibiro n’imikurire y’umwana ndetse no gutanga ikirego ku babishaka.

Abana bapimwe ibiro n’uburebure, aho basanze umwana ari mu mutuku, mama we ndetse n’umubyeyi wamuherekeje bakagirwa inama.

Nyuma yo kwitabira GBV clinics, bamwe muri aba bana b’abakobwa bahawe Frw 150.000 buri wese kugira ngo bakore imishinga mito/iciriritse ibateza imbere, abandi bashaka kwiga mu gihe abana bazaba bamaze gukura n’ababyeyi bakemera kubasigarana batangiye kwiga amashuri y’imyuga mu kwezi kwa gatanu gushize. Kugeza ubu bagera kuri 11.

Kuri uyu wa 1 no ku wa 2 Kamena 2023, umukozi wa Igire-Gimbuka ushinzwe uburinganire n’iterambere ndetse n’ushinzwe kwita ku buzima bwo mu mutwe bahuye na bamwe mu bana b’abakobwa babyaye bari bitabiriye GBV clinics zo mu kwezi kwa 12 umwaka ushize. Nyuma y’ibiganiro umwe kuri umwe basanze hafi ya bose imiryango itakibahoza ku nkeke nyuma y’uko Caritas Rwanda yaganirije ababyeyi babo muri ya minsi 3 ikababwira ko n’ubwo babyaye bakiri abana kandi badakwiye kubuzwa amahoro mu miryango. Abahawe inkunga y’amafaranga nabo abenshi barimo kuyikoresha neza mu mishinga yiganjemo iy’ubworozi n’ubucuruzi buciriritse.

Muri ibi biganiro, abagaragaje ubushake bwo gusubira ku ishuri kandi ababyeyi babo bakaba bemera gusigarana abana bashyizwe ku rutonde, bakaba bagiye gushakirwa ibigo by’amashuri mu kwezi kwa cyenda uyu mwaka bakazatangira kwiga. Caritas kandi izabaha ibikoresho by’ishuri, bishyurirwe n’ifunguro rya saa sita ku biga bataha.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

This field is required.

You may use these <abbr title="HyperText Markup Language">html</abbr> tags and attributes: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <s> <strike> <strong>

*This field is required.