Hi, How Can We Help You?

Blog

July 26, 2023

Rulindo: Abana 197 bari bafite imirire mibi bitaweho mu minsi 12, ubuzima bwabo buba bwiza

Kubura kw’amafunguro ahagije, ubukene, kutabona serivisi z’ubuvuzi hafi, imitekerereze iciriritse, ubujiji no kutaboneza urubyaro biri mu bituma imirire mibi ikabije ikomeza kuba ikibazo ku bana benshi. Mu kugerageza gukemura iki kibazo cy’imirire mibi ku bana, muri Mata na Gicurasi uyu mwaka, Gahunda ya Gikuriro Kuri Bose ya Caritas Rwanda yakusanyije amakuru ajyanye n’umubare w’abana bafite imirire mibi bo mu Karere ka Rulindo kandi igenera Frw 1.475.000 gufasha imiryango itishoboye kugira ngo ikore gahunda yo kuzahura imirire ku bana mu gihe cy’iminsi 12. Muri iki gihe, abana 197 bari bafite imirire mibi bongeye kugira ubuzima bwiza.

Gikuriro Kuri Bose (GKB) yakoranye n’abantu bitanze batizigamye, barimo inzobere mu by’ubuzima, abakorerabushake banyuranye bita ku baturage ndetse n’abayobozi b’inzego z’ibanze, maze bahuza imbaraga kugira ngo bakore iki gikorwa cy’iminsi 12 cyo kwita ku mirire y’abana bari bafite imirire mibi ikabije.

Kugira ngo iki gikorwa kigende neza, GKB yakoranye n’Akarere ka Rulindo hategurwa gahunda zinyuranye zirimo kwita ku mirire, gutanga serivisi z’ubuzima, gukora ubukangurambaga burebana no kwita ku mirire myiza no guteza imbere ubukungu (mu baturage). Inkunga y’amafaranga yakoreshejwe mu kugura ibiribwa bikungahaye ku ntungamubiri, amata n’ibiribwa bifite intungamubiri biboneka aho abantu batuye kugira ngo imirire y’aba bana izahuke. Buri rugo rufite umwana wazahaye rwahawe Frw 9000.

Nyuma y’iki gikorwa cyo kuzahura imirire ku bana bazahaye, ubuzima bw’abana 197 bari bafite imirire mibi cyane bwatangiye kugaragaza ibimenyetso ko bwazahutse. Ibiro byabo n’uburebure byatangiye kwiyongera, kandi ubuzima bwabo muri rusange burushaho kuba bwiza. GKB yakurikiranye ishyirwa mu bikorwa ry’iyi gahunda yo kuzahura imirire y’iminsi 12, yakomeje gukurikirana aba bana na nyuma y’uko iyi gahunda isojwe, kugira ngo imirire yabo ibe myiza kurushaho.

Abakozi ba GKB hamwe n’umukozi ushinzwe ubuzima no kwita ku bajyanama b’ubuzima mu bigo nderabuzima (C&EHO) n’inzobere mu mirire bagize uruhare mu gukurikirana no kuvura abo bana, kugira ngo batere imbere kandi bakire. Muri iyi minsi 12, GKB yigishije abarezi n’abaturage ku mpamvu zitera imirire mibi, ibimenyetso byayo n’uburyo yakumirwa. GKB kandi yatanze igitekerezo ko buri kwezi hajya habaho umunsi w’imirire w’umwana, cyakiranwa yombi n’Akarere ka Rulindo, ahazajya hategurwa igikoni cy’umudugudu ababyeyi bakigishwa kugaburira umuryango indyo yuzuye mu Karere kose. Ababyeyi kandi bigishijwe akamaro ko konsa neza hamwe n’isuku kugira ngo birinde imirire mibi.

Umukozi wa GKB ushinzwe imirire mu muryango, Bizimana Jean de Dieu, ubwo yasuraga umuryango uherereye mu mudugudu wa Nyirataba, akagari ka Taba, umurenge wa Tumba mu karere ka Rulindo, muri Gicurasi 2023.

Mukamana Béatrice, ufite umwana wakize imirire mibi nyuma y’iyi minsi 12, yagize ati: “Umwana wacu yari amaze igihe kinini afite ikibazo cy’imirire mibi. Byaratubabazaga cyane guhora tubwirwa n’abajyanama b’ubuzima ko umwana wacu ari mu muhondo (afite imirire mibi) imbere y’abandi babyeyi bafite abana bakura neza. Ku kigo nderabuzima baduhaga amata ariko imirire mibi yanga gushira. Iyi minsi 12 yatubereye igisubizo, turavuga ngo reka dukoreshe imbaraga zose n’inama tugirwa, none umwana wacu ameze neza”.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

This field is required.

You may use these <abbr title="HyperText Markup Language">html</abbr> tags and attributes: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <s> <strike> <strong>

*This field is required.