Hi, How Can We Help You?

Blog

November 18, 2023

Rubavu: Hakozwe ubukangurambaga bwo kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina, hibandwa ku kurwanya inda ziterwa abangavu mu bigo by’amashuri

Ku bufatanye na Ministeri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF) ndetse n’Akarere ka Rubavu, Caritas Rwanda ibinyujije muri gahunda yayo ya Igire-Gimbuka yakoze ubukangurambaga bwo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina hibandwa ku kurwanya inda ziterwa abangavu mu mashuri. Ni igikorwa cyabaye kuva tariki 15 kugeza 16 Ugushyingo 2023, mu mashuri y’Akarere ka Rubavu.

Amashuri yakozwemo ubu bukangurambaga ni GS Rubavu ya II na GS Shwemu yo mu murenge wa Rugerero (15/11/2023) ndetse na GS Rambo yo mu murenge wa Nyamyumba.

Ubutumwa bwatanzwe binyuze mu ndirimbo, amakinamico n’imyitozo ngororamubiri, bukaba bwaribanze ku guhamagarira abana b’abakobwa kwirinda icyatuma ubuzima bwabo buhungabanywa, birinda ababashuka, ibigare bibi bibakururira mu ngeso mbi ndetse no kuganiriza ababyeyi igihe babonye impinduka ku mubiri wabo n’igihe bahohotewe, no kugana Isange One Stop center iri hafi yabo kugira ngo bahabwe ubutabazi bw’ibanze mu gihe bahohotewe n’ibimenyetso bifatwe.

Ikipe ya Vision Jeunesse Nouvelle ikora imyitozo ngororamubiri kuri GS Rubavu II.

Nyuma y’amakinamico yatambutse arimo ubutumwa, yagiye akinwa n’abanyeshuri bo muri ibi bigo ndetse n’itsinda ryari ryaturutse muri Jeunesse Nouvelle, abanyeshuri bagiye babazwa ibibazo birebana no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, hibandwa cyane cyane ku kurwanya inda ziterwa abangavu. Abanyeshuri nabo bagiye babaza ibibazo abatanze ibiganiro kugira ngo basobanukirwe neza.

Aurelie Nyiransabimana ushinzwe uburinganire n’ubuzima budaheza muri Gahunda ya Igire-Gimbuka ya Caritas Rwanda, aganira n’abanyeshuri ababaza ibibazo ku kurwanya inda ziterwa abangavu mu mashuri.

Mu ijambo rye yagiye atanga mu mashuri atandukanye muri ubu  bukangurambaga, Madamu Umutoni Aline, Umuyobozi mukuru ushinzwe guteza imbere umuryango no kurengera abana muri MIGEPROF, yashishikarije abakobwa gufata ingamba nziza zo gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina ribakorerwa, rishobora kubatera kubyara nabo bakiri abana, bikabangiriza ejo hazaza habo.

Muri ubu bukangurambaga, abanyeshuri bagiye batsinda neza kurusha abandi mu mwaka w’amashuri wa 2022-2023 bahembwe amakayi mato, amanini (registres) n’amakaramu. Abakobwa bakuru bahawe n’impapuro z’isuku bifashisha mu gihe bari mu mihango. Kuri buri kigo hahembwe abakobwa batanu n’abahungu batanu.

Abanyeshuri batsinze neza kurusha abandi mu mwaka w’amashuri wa 2022-2023 bahembwe amakayi, registres, amakaramu, n’ibikoresho by’isuku byifashishwa umuntu ari mu mihango ku bakobwa.

Imibare yatangajwe n’ibarura rusange ry’abaturage ku bijyanye n’ubuzima ryakozwe mu 2019-2020 rigaragaza ko inda ziterwa abangavu ziri ku kigero cya 5.1% mu bantu b’igitsina gore bafite hagati y’imyaka 15 na 19 mu gihugu hose, uyu mubare ukaba 4.1% mu ntara y’uburengerazuba (Rubavu iza imbere na 5.5%, Karongi ukaba 0.5%, Rutsiro: 2.1% naho Nyamasheke: ikaba ifite 2.2%).

Ubu bukangurambaga bwakozwe mu rwego rwo kwitegura iminsi 16 yo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, izatangira tariki 25 Ugushyingo isozwe ku itariki 10 Ukuboza 2023. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka ku rwego rw’igihugu iragira iti: “Dufatanye! Dukumire ihohoterwa rishingiye ku gitsina“.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

This field is required.

You may use these <abbr title="HyperText Markup Language">html</abbr> tags and attributes: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <s> <strike> <strong>

*This field is required.