Hi, How Can We Help You?

Blog

July 17, 2023

Nyamasheke: USAID Rwanda yasuye gahunda ya Caritas Rwanda, Igire-Gimbuka

Kuri uyu wa kane tariki 13 Nyakanga 2023, itsinda riturutse muri USAID Rwanda ryasuye gahunda ya Igire-Gimbuka mu Karere ka Nyamasheke, ahishimiwe ubufatanye buri hagati y’iyi gahunda n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze, ndetse n’inzego zishinzwe kwita ku buzima.

Uru ruzinduko rwari rugamije kureba ibimaze kugerwaho na Gahunda ya Igire-Gimbuka, kugenzura no gusuzuma intambwe n’impinduka nziza iyi gahunda yazanye aho ikorera, kuzamura ubufatanye hagati y’inzego no gushimira abakorerabushake, abagenerwabikorwa n’abafatanyabikorwa muri rusange.

Mu ntangiriro, iri tsinda rya USAID ryasuye abantu batandukanye barimo ubuyobozi bw’umurenge wa Kanjongo, ibitaro bya Kibogora, ribonana n’abakorerabushake ndetse n’abagenerwabikorwa. Nyuma ryaje guhura n’abana bakurikirana gahunda ya Mugabukwiye bo ku kigo cy’ishuri cya GS Saint Nicholas Nyamasheke School ndetse n’abatoza babo.

Nyuma y’ibiganiro bagiranye, itsinda rya USAID ryashimiye ubuyobozi bw’inzego z’ibanze ku bufatanye bukomeje kugaragaza mu ishyirwa mu bikorwa rya Gahunda ya Igire-Gimbuka, cyane cyane mu gutanga ibyumba bikorerwamo inama mu gihe iyi gahunda ishaka gutanga ubutumwa ku bagenerwabikorwa n’abandi bakenerwa kugira ngo ibikorwa bigende neza.

Mu gusura Ibitaro bya Kibogora, umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza Madame Mukankusi Athanasie yashimye Caritas Rwanda binyuze muri Gahunda yayo ya Igire-Gimbuka kuko ifasha aka Karere kwita cyane ku bantu bafite virusi itera SIDA ibaha inama no kubitaho kugira ngo bafate imiti neza ubuzima bwabo bukarushaho kuba bwiza. Yavuze kandi ko Igire-Gimbuka yabafashije gukora ubukangurambaga mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ahakozwe ibiganiro bihuza abana babyaye n’ababyeyi babo kugira ngo bakorerwe isanamitima kandi imibanire yabo irusheho kuba myiza.

Madamu Mukankusi Athanasie, Umuyobozi wungirije w’akarere ka Nyamasheke ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, ubwo USAID yasuraga ibitaro bya Kibogora.

Ibyifuzo byatanzwe n’ibisubizo byatanzwe

Bimwe mu byifuzo byatanzwe n’ubuyobozi, harimo ko gahunda ya Mugabukwiye (yigisha abahungu kuzavamo abagabo bahamye batagira ihohoterwa) ndetse na gahunda yigisha ubuzima bw’imyororokere zihabwa abana bari hagati y’imyaka 10 na 14 zagezwa no mu bindi bigo kuko kugeza ubu zigera muri bike bibifashijwemo na Igire-Gimbuka. Aha hatanzwe hatanzwe igitekerezo ko abatoza basanzwe barahuguwe kandi bafite imfashanyigisho bahugura abandi barimu bo mu yandi mashuri.

Ikindi cyifuzo cyatanzwe n’abagenerwabikorwa ndetse n’ubuyobozi ni ukongera umubare w’abana bishyurirwa amafaranga y’amafunguro ku ishuri. Aha itsinda rya USAID ryasubije ko umuti urambye ari ugukora ibikorwa biteza imbere imiryango kandi abafatanyabikorwa bose bakabigiramo uruhare bafatanije n’Akarere.

Ku kirebana no kuba imyaka y’abana bitabwaho n’umushinga yazamurwa ikava kuri 18 ikagera kuri 22 (icyifuzo cya bamwe mu babyeyi), itsinda rya USAID ryasubije ko bitakunda kuko n’abafite kugeza ku myaka 18 bose batagerwaho n’iyi gahunda.

Muri uru rugendo kandi ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamasheke bwavuze ko bufite ikibazo cy’abakora uburaya benshi busaba ko Gahunda ya Igire-Gimbuka ko yabufasha mu bukangurambaga buhamagarira abakora uyu mwuga kuwuvamo, kuko abana babo usanga nabo usanga baterwa inda bakiri bato cyangwa bakwishora mu buraya, abandi bakazerera ku mihanda. Aha impande zombi zumvikanye ko zizafatanya muri ubu bukangurambaga.

Kuri iki kibazo, itsinda rya USAID yagiriye inama Program ya Igire-Gimbuka kwita ku bana bavuka kuri aba bakora umwuga w’uburaya mu guhitamo abagenerwabikorwa mu gihe kiri imbere.

Abana ba GS Saint Nicholas Nyamasheke bakurikirana gahunda ya Mugabukwiye, bari kumwe n’itsinda rya USAID n’irya Caritas Rwanda.

Mu bundi byashimiwe Program ya Igire-Gimbuka harimo gutanga inkunga y’amafaranga yafashije imiryango kwiteza imbere, kurwanya akato gakorerwa abana bafitr ubwandu bwa Sida mu mashuri no guhugurira abaforomo kwita ku bafite ubwandu bwa Sida.

Nyuma yo gusura abavuzwe haruguru bose, itsinda ya USAID ryashimiye Caritas Rwanda kuko gahunda ya Igire-Gimbuka irimo gushyirwa mu bikorwa neza, risaba ko abafite ubumuga bari mu bagenerwabikorwa bamenyekana bagahabwa ubufasha bwihariye bakeneye, no gukomeza kunoza ubufatanye buri hagati y’inzego zinyuranye n’iyi gahunda.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

This field is required.

You may use these <abbr title="HyperText Markup Language">html</abbr> tags and attributes: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <s> <strike> <strong>

*This field is required.