Hi, How Can We Help You?

Blog

July 7, 2023

Nyabihu: Binyujijwe muri Gikuriro Kuri Bose, Caritas Rwanda yatangije ubuvugizi, Leta iha inyunganirangingo abafite ubumuga

Nyuma yo kubona imbogamizi zikomeye abafite ubumuga bo mu Karere ka Nyabihu bafite zo kugera aho abandi bari, mu kwezi kwa 4 uyu mwaka Caritas Rwanda ibinyujije muri gahunda yayo ya Gikuriro Kuri Bose iterwamo inkunga na USAID binyuze muri CRS, ku bufatanye n’Akarere ka Nyabihu, yegeranije amakuru ajyanye n’umubare w’abafite ubumuga, ubwoko bw’inyunganirangingo bakeneye zibafasha kugenda, n’inzitizi z’amafaranga zababujije kubona ibyo bikoresho by’ingenzi. By’umwihariko iri kusanyamakuru ryerekanye ko amagare y’abafite ubumuga 324 n’imbago 400 ari byo bikenewe byihutirwa.

Hashingiwe kuri aya makuru, Akarere ka Nyabihu kakoze ubuvugizi muri Guverinoma kugira aba bafite ubumuga babone inyunganirangingo. Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima RBC cyatanze amagare 76 azifashishwa n’abamugaye, Urugaga rw’imiryango y’abantu bafite ubumuga NCPD rutanga imbago 100 mu gihe Akarere ka Nyabihu ko katanze imbago 80.

Amagare 76 azifashishwa n’abafite ubumuga yatanzwe na RBC yakiriwe n’Akarere ka Nyabihu, Gikuriro Kuri Bose itanga imodoka zo kuyageza ku bayakeneye mu midugudu itandukanye yo mu Karere ka Nyabu. Imbago 100 zabonetse zo zizatangwa muri uku kwezi kwa Nyakanga 2023.

Ntibategera Bernadette, wo mu Murenge wa Rambura, wavuye ku ntebe y’igiti yahoraga yicayeho, yishimiye kwakira iri gare rizajya rimufasha kugera aho abandi bari bitamugoye cyane (atavunitse). Uyu mukecuru ugeze mu za bukuru, wahoze yishingikiriza bagenzi be kugira ngo bamugeze mu bandi, ubu ashobora kugendagenda hafi mu buryo bworoshye. Yagaruye ubushobozi bwo kwijyana adakeneye umuntu iruhande rwe buri mwanya, bimufasha kwitabira ibikorwa bitandukanye no kujya aho abandi bari, gusura inshuti n’imiryango no kwitabira ibirori igihe byabaye.

Ntibategera Bernadette, mu igare rye rishya ryamukuye mu bwigunge.

Ubu buvugizi bwatangijwe na Gikuriro Kuri Bose bwahinduye ubuzima bw’abantu benshi bafite ubumuga. Abari barahawe akato cyangwa bagahezwa babonye ubwigenge n’amahirwe yo kujya aho abandi bari. Ubu bagira uruhare mu burezi, mu kazi, no mu bikorwa rusange, bityo bakagira uruhare mu iterambere ry’imibereho n’ubukungu by’igihugu.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published.

This field is required.

You may use these <abbr title="HyperText Markup Language">html</abbr> tags and attributes: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <s> <strike> <strong>

*This field is required.