Ku itariki 24 Werurwe 2025, urubyiruko rwibumbiye mu itsinda ryo kubitsa no kugurizanya “Imbaduko y’Iterambere – Murambi” rifashwa n’umushinga wa Gera Ku Ntego (GKN) rwubakiye inzu Nteziryayo Eric, umugabo wubatse ufite n’abana babiri, akaba atuye mu Mudugudu wa Murambi, Akagali ka Ntanga, Umurenge wa Mugesera mu Karere ka Ngoma ho mu ntara y’Iburasirazuba.
Igitekerezo cyo kubakira Eric cyatanzwe n’umwe mu banyamuryango b’iri tsinda, abandi basanga ni cyiza baragishyigikira, 12 mu banyamuryango bajya kumwubakira ariko bafashijwe n’abandi 5 bo mu rubyiruko rw’aho hafi rutari mu itsinda. Eric wubakiwe yari aherutse gusenyerwa n’ibiza byatewe n’imvura, igisenge kiraguruka n’inkuta ziragwa.
Inzu yubatswe ingana na metero 4 kuri 5, ikaba ifite ibyumba bibiri byo kuraramo, uruganiriro n’ikirongozi. Isakajwe amabati 12. Mu kuyubaka, uru rubyiruko nta bindi bikoresho rwaguze uretse imbingo, ahubwo rwatanze umuganda wo gucukura itaka, kuvoma amazi, gukata urwondo, guparata no guhoma inkuta. Ibyakozwe byose hamwe bifite agaciro na Frw 78.000.
Nyuma y’iki gikorwa, umufashamyumvire w’uyu mushinga (GKN) mu murenge wa Mugesera Niyimenya Florence yashimiye abitabiriye anabasaba gukomeza gukora ibikorwa by’urukundo no kwibumbira mu matsinda yo kwizigama no kugurizanya mu rwego rwo kugabanya umubare w’urubyiriko rwishora mu biyobyabwenge n’izindi ngeso mbi, dore ko urubyiruko ari imbaraga z’igihugu zubaka kandi vuba.
Umushinga w’urubyiruko Gera Ku Ntego (GKN) uterwa inkunga na CRS, ukaba ugamije gushimangira inzira irambye yo guteza imbere urubyiruko hitabwa ku bikenewe, amahirwe, ndetse n’ibyihutirwa mu Rwanda.
Uyu mushinga ushyirwa mu bikorwa na Caritas 4 za Diyosezi (Butare, Cyangugu, Byumba na Nyundo) ku bufatanye n’ihuzabikorwa rya Caritas Rwanda, kandi ugashingira ku mubano usanzweho n’abafatanyabikorwa barimo Leta, abikorera, ndetse na Kiliziya, kugira ngo bahuze imbaraga mu gutuma haboneka imari no kwihangira imirimo, ari zo nzitizi zikomeye mu guhanga imishinga mito n’iciriritse ndetse no guteza imbere urubyiruko mu Rwanda.