Hi, How Can We Help You?

Blog

June 8, 2023

Muri Paroisse ya Gakeri hatangijwe ubukangurambaga bwo kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 6 Kamena 2023, muri Paruwasi Gatolika ya Gakeri (Diyoseze ya Nyundo) hatangijwe ubukangurambaga bwo kurwanya ihohotera rikorerwa abana aho bamwe baterwa inda bakiri abangavu. Uyu munsi wahuriranye no gusoza icyumweru gatolika cy’uburezi buri iyi Paruwasi.

Insanganyamatsiko y’icyumweru cy’uburezi uyu mwaka iragira iti: “Turere umwana ushoboye kandi ushobotse”. Nk’uko Padiri Ndacyayisaba Donatien wigishije mu gitambo cya Misa cyasomwe mu gutangiza uyu munsi yabisobanuye, umubyeyi agomba guhugura umwana akamurera, akamenya itsinda agenderamo, aho abona atari byiza akamugarura mu nzira nzima. Igitsure cy’umubyeyi kirakenewe uko umwana yaba angana kose. Abana kandi nabo bagomba gutanga impanuro ku babyeyi aho babona bitagenda neza kuko mu kinyarwanda bavuga ko igi ryahanuye inyoni bitangana.

Mu muhango wo gutangiza ubukangurambaga bwo kurwanya ihohoterwa rikorerwa umwana, abanyeshuri bo ku bigo 6 byari byitabiriye uyu munsi berekanye imbyino n’imivugo bitanga ubutumwa bujyanye n’uyu munsi.

Abana basusurukije abashyitsi muri ubu bukangurambaga.

Ibiganiro byatanzwe byagarutse ku burere bw’abana, bihamagarira ababyeyi n’abarezi kwita ku bana ndetse n’abana basabwa kumvira inama nziza bahabwa. Musangirumutima Gaspard ukuriye urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) mu Karere ka Rutsiro yashishikarije abana bari bitabiriye iki gikorwa kwirinda ingeso mbi nko kunywa ibiyobyabwenge, bakumvira abarezi n’ababyeyi babo, ku buryo bazavamo abantu beza babereye u Rwanda.

Ukuriye RIB mu Karere ka Rutsiro yatanze ikiganiro.

Hatanzwe kandi ikiganiro gishishikariza kurwanya akarengane gakorerwa abana, hirindwa inda ziterwa abangavu, abana bigishwa kwirinda ababashuka babarusha ubwenge. Abagabo n’abasore bahamagariwe kwirinda gusambanya abana kuko ari icyaha gihanwa n’amategeko. Abari bahari bose basabwe gutanga amakuru ku gihe hagamijwe kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana.

Mu butumwa bwari bwanditse ku byapa binini Gahunda ya Igire-Gimbuka yari yamanitse kuri uyu munsi, harimo ubutumwa bw’uburyo butatu bukurikira:

-Ijwi ryawe rihuze n’ayacu, dukumire ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Rinda,Kumira,Tanga amakuru ku gihe.

-Mugabo nawe musore, uruhare rwanyu ni ingenzi mu rugamba rwo kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana.

-Irinde kwemerera ugushuka ngo agushore mu busambanyi,utica ejo hazaza hawe.

Mu gusoza uyu muhango, abana biga mu mashuri abanza y’ayisumbuye barushije abandi gutsinda bahembwe ibikoresho by’ishuri.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

This field is required.

You may use these <abbr title="HyperText Markup Language">html</abbr> tags and attributes: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <s> <strike> <strong>

*This field is required.