Hi, How Can We Help You?

Blog

July 31, 2023

Mahama: Amatsinda afashwa n’umushinga wa Graduation yagabanye ubwizigame busaga miliyoni 58

Nyuma y’umwaka atangiye, amatsinda 10 yo kubitsa no kugurizanya afashwa n’umushinga wa Graduation uterwa inkunga na HCR ugashyirwa mu bikorwa na Caritas Rwanda, yagabaye Frw asaga miliyoni 58 kuri uyu wa kane tariki 27 Nyakanga 2023. Aya matsinda agizwe n’abanyamuryango 200 barimo impunzi zo mu nkambi ya Mahama n’abaturage baturiye iyi nkambi iri mu Karere ka Kirehe. Iki gikorwa cyabereye mu nkambi ya Mahama.

Umuyobozi w’inkambi ya Mahama Vuganeza André, yishimiye bagize aya matsinda kuko babashije kwizigama amafaranga menshi azabafasha kurushaho kwiteza imbere bagura igishoro, ariko abibutsa ko uwo muhati bagomba kuwukomeza birinda gusesagura, ubusinzi n’ibindi byabasubiza inyuma.

Yishimiye ko imibanire y’impunzi n’abaturiye inkambi imeze neza. Yagize ati: “Impunzi n’abaturiye inkambi bahinga hamwe rwose bakeza kandi nta ntibibana imyaka. Iki ni ikintu cyo kwishimira”.

Ubundi butumwa bwatanzwe n’abashyitsi bafashe ijambo muri uyu munsi bwashimiye amatsinda ku bw’igikorwa cy’indashyikirwa cyo kwizigamira Frw 58.860.000, ariko babibutsa ko bagifite urugendo kuko gutera imbere biharanirwa umunsi ku wundi.

Bwana Manzi Murenzi Vincent, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mahama, yibukije abari muri aya matsinda yo kubitsa no kugurizanya  ko bagomba kurushaho gukora bagamije kugira ejo heza. Yabibukije ko ubu batakiri abo gufashwa kuko bamaze gutera intambwe yo kwigira ugereranije n’igihe batangiriye. Avuga ku muco wo kwizigama, yagize ati: “Mukoreshe amafaranga macye andi mujye muyizigama, kugira ngo murusheho kubaka ejo hanyu hazaza”.

Manzi Murenzi Vincent, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mahama, ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye iki gikorwa.

Bamwe mu bagenerwabikirwa batanze ubuhamya

Musoni Innocent, umwe mu bagenerwabikorwa b’umushinga wa Graduation baturiye inkambi, yahawe amahugurwa y’ubuhinzi ahabwa n’inkunga ya Frw 800.000 muri Mata 2022. Abarizwa mu itsinda ryo kubitsa no kugurizanya Icyerekezo Kampombo. Nyuma yo guhabwa inkunga yatangiye ubucuruzi bw’imboga bwagiye bumwungura none ubu ageze ku gishoro cya Frw 2.500.000.

Musoni avuga ko mbere yo gufashwa n’umushinga wa Graduation yahingaga imboga nke ariko ntiyeze, ariko nyuma yo guhugurwa yarahinze areza. Kuri ubu ahinga imboga kuri hegitari 1, ubutaka bwo mu gishanga akodesha Frw 350.000 ku mwaka. Yagize ati: ”Kuri ubu amashu nahinze barimo kumpa Frw 400.000 naho ibitunguru bakampa Frw 1.900.000”.

Musoni Innocent, umugenerwabikorwa w’umushinga wa Graduation, wahinze imboga akiteza imbere.

Undi mugenerwabikorwa witwa Ndayarinze Marie Louise yavuze ko yahawe amahugurwa n’inkunga ya Frw 800.000 agatangira kuboha ibikapu byo guhahamo bya purasitiki. Arabigurisha akabikuramo amafaranga, ndetse ubu afite abantu yigisha kubiboha bakamwishyura. Amaze kwitabira amamurikagurisha atatu.

Muri iki gikorwa, abashyitsi basuye ibikorwa bitandukanye bya bamwe mu bagize amatsinda bagiye bakora bikabateza imbere. Harimo abacuruzi, abakora ubukorikori, abatanga serivisi zinyuranye n’aborozi.

Habayeho gusura ibikorwa bya bamwe mu bagenerwabikorwa bari baje kumurika. Aha, umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge Manzi Murenzi Vincent, yaganiraga n’umwe uboha ibikapu.

Itsinda rya mbere ryitwa Icyerekezo cy’Iterambere Kamombo, rigizwe n’abatuye mu nkambi y’impunzi 20 ryagabanye Frw 8.556.650 Frw. Irya kabiri ryitwa Twiyunge Duhindurubuzima rigizwe n’impunzi 19 rikaba ryagabanye Frw 8.386.100 Frw. Irya gatatu ryagabanye Frw 6,979,700. Aya matsinda uko ari 3 yahawe igihembo cy’ishimwe.

Ubwo itsinda rya mbere ryitwa Icyerekezo cy’Iterambere Kamombo ryashyikirizwaga igihembo.

Amatsinda yarashe ku ntego ni 10 yo mu mwaka ushize. Muri uyu mwaka hatangijwe andi matsinda yo kubitsa no kugurizanya 36.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

This field is required.

You may use these <abbr title="HyperText Markup Language">html</abbr> tags and attributes: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <s> <strike> <strong>

*This field is required.