Bijyanye n’intego yayo y’iterambere ridaheza, USAID Gikuriro Kuri Bose yishimiye gufatanya n’inzego zose za Leta mu Kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’abantu bafite ubumuga inatanga inkunga yatumye ibirori by’uyu mwaka wa 2024 birushaho kuba byiza cyane. Ibirori by’uyu mwaka byashimangiye imbaraga n’ubushake mu kubaka ubushobozi bw’abantu bafite ubumuga. Uyu munsi kandi wabaye urubuga rw’ubukangurambaga k’uburenganzira n’uruhare rw’abafite ubumuga ndetse no gukuraho imbogamizi bahura nazo muri sosiyete.
Ubufatanye bugamije impinduka: USAID Gikuriro Kuri Bose ku ruhembe mu iterambere ridaheza
Binyuze mu kwimakaza ubudaheza muri gahunda z’imirire n’imikurire y’abana bato, USAID Gikuriro Kuri Bose yafashije abantu bafite ubumuga kugera kuri serivisi z’ubuzima, uburezi n’imirire. Abakorerabushake 1,533 ba gahunda y’iterambere ridaheza, abayobozi mu nzego z’ibanze hamwe n’abafatanyabikorwa batandukanye muri Burera, Rulindo na Nyabihu bubakiwe ubushobozi bwo guteza imbere no gushyira mubikorwa gahunda z’iterambere ridaheza. Ibi byafashije kuziba icyuho mu mitangire ya serivise no kugabanya ubusumbane muri sosiyete. Abaturage bakomeje kuzamura uruhare rwabo kandi gahunda zidaheza bakomeje kuzigira izabo. Ibi bishimangira icyizere cy’iterambere ridaheza kandi rirambye.
USAID Gikuriro Kuri Bose iharanira ubuzima bwiza kuri bose ifasha abantu bafite ubumuga kubona serivise z’ubuvuzi bwihariye
USAID Gikuriro Kuri Bose ifatanya n’ibigo by’ubuzima mu gufasha abafite ubumuga kubona serivise zihariye z’ubuvuzi zijyanye n’ubumuga bafite. Mubufasha butangwa harimo amafaranga y’urugendo, amafunguro, ubuvuzi ndetse no kubahuza n’ibigo by’ubuvuzi.
Ubu bufasha bwatumye abana, abagore n’abagabo bagera kwi 180 bo muri Burera, Rurindo na Nyabihu aho Caritas Rwanda ishyira mu bikorwa USAID Gikuriro Kuri Bose babona ubuvuzi bwihariye burimo insimburangingo, inyunganirangingo n’ibindi bya ngombwa kugira ngo bashobore kubaho kimwe n’abandi bose muri sosiyete.
Mukakabera Beltrilde, Umubyeyi wo mu karere ka Rulindo ufite umwana wavukanye ubumuga bw’ indosho nyuma akaza gufashwa na USAID Gikuriro Kuri Bose kubona ubuvuzi bwihariye bwo kugorora ibirenge yagize ati: “Mbere yo guhabwa ubufasha na USAID Gikuriro Kuri Bose, kugeza umwana wanjye ku bitaro byihariye byari inzozi. Uyu munsi, hejuru y’ubuvuzi abona yatangiye no kwisanzura aho yiga kw’ishuri.”
Binyuze mu mikoranire n’ibigo by’ubuvuzi, abaturage n’abafatanyabikorwa, USAID Gikuriro Kuri Bose igamije kugabanya imbogamizi zituma abantu bafite ubumuga batabaho mu buzima bwiza, bwuzuye kimwe n’abandi bose aho batuye.
Abantu bafite ubumuga mu rugendo rwo kwigira: Uruhare rw’amatsinda yo kwizigama no kugurizanya hamwe n’ubufasha butaziguye bw’amafaranga
Binyuze mu matsinda yo kwizigama no kugurizanya hamwe n’ubufasha butaziguye bw’amafaranga bwahawe imiryango 1326 itishoboye irimo abantu bafite ubumuga muri Burera, Rulindo na Nyabihu, USAID Gikuriro Kuri Bose ikomeje gutanga ubufasha bugamije kuzamura ubushobozi n’iterambere ry’abantu bafite ubumuga. n’ubufasha butaziguye bw’amafaranga bufasha abafite ubumuga gushora mu dushinga duto tubyara inyungu tugira uruhare rukomeye mu rugendo rwo kwigira. Ibi bikuraho zimwe mu nzitizi ziturka ku bukene, bikazamura kwihesha agaciro no kwigirira icyizere bituma abantu bafite ubumuga bagira uruhare rufatika muri gahunda zose z’iterambere aho batuye.
Uruhare rwa buri wese rurakenewe
Mugihe dutekereza ku nsanganyamatsiko y’uyu mwaka “Kuzamura uruhare rw’abantu bafite ubumuga mu miyoborere twubaka ejo heza”, USAID Gikuriro Kuri Bose irashimangira uruhare rwayo mu kubaka sosiyete ifite iterambere ridaheza, abafatanyabikorwa bose bakaba bahamagariwe guhuza imbaraga muguharanira ko abafite ubumuga babona amahirwe yo kubaho neza cyane cyane abana bato. Twese hamwe, twubake isi idasigaza umuntu numwe inyuma. Twizihize ubudasa, dufate ingamba zifatika zo guteza imbere ubuzima budaheza buri munsi!