Hi, How Can We Help You?

Blog

September 25, 2023

Kugoboka abahuye n’ibiza byo muri Gicurasi 2023

Ingo zigera ku 3.342 zo mu Ntara y’Amajyaruguru n’iy’Uburengerazuba zagizweho ingaruka n’imyuzure no kuriduka k’ubutaka byatewe n’imvura nyinshi yaguye ku itariki 2 n’itariki 3 Gicurasi 2023, ni zo zahawe ubufasha binyuza mu mushinga wa EA 17-23/RRF. Washyizwe mu bikorwa na Caritas Rwanda ku bufatanye n’inzego z’ibanze, Caritas Internationalis na Caritas za Diyoseze, ku nkunga ya Caritas Italiana, Caritas Korea, Caritas Japan, Caritas Slovenia, CRS, Trocaire, n’abandi bantu bafite umutima utabara.

Imibare yatangajwe na Ministeri ishinzwe ibiza ku itariki 13 Gicurasi, igaragaza ko ibi biza byahitanye ubuzima bw’abantu bagera ku 135, abandi 110 barakomereka, kandi isenya amazu 5.963. Abagizweho ingaruka n’ibi biza bahise bahungishirizwa mu masite y’ubutabazi 83.

Caritas Rwanda ku bufatanye na Caritas za Diyoseze, yegereye abahuye n’ibiza irabaganiriza, ndetse ihamagarira abantu bose kwegeranya inkunga y’amafaranga, ibiribwa n’ibindi byakenerwa mu kubagoboka. Hatanzwe inkunga ikurikira:

Abatanze inkunga Inkunga (€)
Caritas za Diyoseze 250.917
CRS 221.971
TROCAIRE 84.457
Caritas Italiana 30.000
Caritas Rwanda 28.340
Caritas Korea 28.057
Caritas Japan 10.000
Caritas Slovenia 10.000
Abandi bantu bafite batanze inkunga 1.133
Igiteranyo 664.875

 

Inkunga yose yatanzwe isaga miliyoni 759 z’amafaranga y’u Rwanda. Mu gushyikiriza iyi nkunga abo yari igenewe, Caritas Rwanda ku bufatanye na Caritas za Diyoseze Ruhengeli na Nyundo (zone ya Gisenyi n’iya Kibuye), ndetse n’inzego z’ibanze mu guhitamo abahabwa ubufasha bababaye kurusha abandi, hakurikijwe ibi bikurikira :

-Ingo zifite abana bari munsi y’imyaka 5 ;

-Ingo ziyobowe n’abapfakazi ; ingo zirimo abakuze cyane ;

-Ingo z’abana b’imfubyi (abana barera abandi) ;

-Ingo zirimo abana bagiye bagaragarwaho n’imirire mibi ;

-Ingo zirimo abantu bafite ubumuga;

-Ingo zitabonye ubufasha buhwanye n’ubwatanzwe.

Caritas ya Diyoseze ya Kibungo yashyikirije Caritas ya Diyoseze ya Nyundo-Kibuye inkunga ku itariki 26 Gicurasi 2023.

Ingo 3.342 zo mu turere twa Burera, Ngororero, Rubavu, Nyabihu, Rutsiro na Karongi (aho uyu mushinga w’ubutabazi wa EA 17-2023/RRF wakoreye), zahawe inkunga y’ibiribwa, imyambaro, ibikoresho by’isuku n’inkunga y’amafaranga ibafasha gusubira mu buzima busanzwe nyuma yo guhura n’ibi biza. Muri zo, 625 zahawe Frw 50.000 (buri rugo), naho izigera kuri 2717 zihabwa Frw 92.000 (buri rugo).

Uko bakoresheje inkunga y’amafaranga bahawe

Kuva tariki 16 kugeza kuri 18 Kanama 2023, itsinda rigizwe n’abakozi ba Caritas Internationalis, Caritas Rwanda, Caritas za Diyoseze za Ruhengeli, iya Nyundo zone ya Gisenyi n’iya Kibuye ndetse n’inzego z’ibanze zo mu turere twa Burera, Rubavu na Karongi, ryasuye abagizweho ingaruka n’ibiza, bahawe ubufasha mu mushinga wa EA17-2023/RRF.

Bamwe mu bahawe inkunga y’amafaranga bavuze ko basannye amazu babagamo yari yarasenyutse, ariko bakora umusingi ukomeye nk’uko babigiriwemo inama n’ubuyobozi.

Abandi baguzemo amatungo azabafasha kubona ifumbire no kugurisha icyororo bakiteza imbere. Hari kandi n’abikenuye bagura ibikoresho bari bakeneye, abandi batangiza imishinga mito ibabyarira inyungu.

Nayubusa Bonifride, yakoresheje yahawe aguramo intama ngo izamuhe icyororo n’ifumbire, andi ayagura ibikoresho by’ishuri by’umwana.

Mu biganiro bagiranye, iri tsinda ryasabye abagizweho ingaruka gukomeza kwihangana, ndetse no gushakisha icyabateza imbere.

Abasuwe bashimiye uburyo bitaweho na Caritas ndetse n’inzego z’ibanze, bahabwa ibyo bakeneye, no banaganirizwa, bavuga ko byabahumurije.

Bahamya ko ubufasha bahawe na Caritas babukuyemo isomo ryiza, bakaba bavuga ko nabo bazajya bafasha bagenzi babo bari mu bibazo. Umwe muri bo witwa Siborurema Claude wo mu Karere ka Burera, yagize ati: “Urukundo rwatugezeho, turareba turavuga ngo uru rukundo abavandimwe batugaragarije ntabwo dukwiriye kurupfusha ubusa. Buriya byaduhaye n’isomo, rizadufasha mu buzima. N’ubwo natwe duciriritse, twiyemeje kuzafasha abafite amazu yasenyutse, igihe bazaba bahawe uburenganzira n’ubuyobozi bwo kongera kubaka”.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

This field is required.

You may use these <abbr title="HyperText Markup Language">html</abbr> tags and attributes: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <s> <strike> <strong>

*This field is required.