Hagamijwe kongerera ubushobozi amashuri n’ingo mbonezamikurire, Caritas Rwanda ibinyujije mu mushinga wayo wa ECD uterwa inkunga na Plan International Rwanda, yahaye ibikoresho amarerero 43 yo mu Karere ka Gatsibo kuri uyu wa kabiri tariki 3 Ukwakira 2023. Iki gikorwa cyabereye kuri Paruwasi ya Kiziguro.
Ibikoresho byatanzwe harimo iby’isuku nk’ amajerekani, kandagirukarabe n’amasabune. Hatanzwe kandi ibikoresho by’imikino n’ibikinisho binyuranye bizafasha mu gukangura ubwonko bw’umwana, byaba iby’abana bato cyangwa abakuru. Hatanzwe n’igitabo cy’imfashanyigisho, abarezi bazajya bifashisha mu ngo mbonezamikurire.
Mu birebana n’imyigire, hatanzwe ibikoresho byomekwa ku nkuta biriho amashusho, inyuguti n’imibare, amagambo yo mu zindi ndimi aherekejwe n’amashusho, bizifashishwa mu kwigisha abana. Hatanzwe kandi umukeka munini uzajya wicarwaho n’abana mu gihe bari mu marerero. Mu birebana n’inyunganiramirire, hatanzwe ifu y’igikoma ya SOSOMA ndetse n’isukari.
Ubutumwa bwatanzwe mu gikorwa cyo gushyikiriza komite z’ababyeyi ibi bikoresho, bibukijwe ko isuku ari ngombwa cyane mu rugo mbonezamikurire, dore ko bahawe ibikoresho byose bibafasha muri iyi gahunda.

Ikindi basabwe kwita ku gutegurira indyo yuzuye abana, kandi bagashishikariza ababyeyi no kuyitegura mu miryango yabo. Kuba ababyeyi bari mu matsinda, bizafasha kwihutisha ubu butumwa.
Ibi bikoresho bifite agaciro ka Frw 10.203.500, bije kunganira ibindi aya marerero yahawe mu kwezi kwa mbere uyu mwaka. Uretse ibikoresho, ababyeyi n’abarezi bahuguwe ku nkingi esheshatu z’imbonezamikurire y’abana bato ari zo imirire, ubuzima, isuku n’isukura, uburere buboneye, kurinda no kurengera umwana, ndetse no gukangura ubwonko cyangwa se uburezi.

Early Childhood Development Project (ECD Project) ni umushinga wa Caritas Rwanda, ukora ibikorwa byibanda ku kwita ku mwana kuva agisamwa, kugeza ku myaka 6, hagamijwe gukangura ubwonko bwe no kumutegura kwiga, kumuha uburere buboneye, kumurinda indwara n’imirire mibi, ndetse n’ihohoterwa iryo ari ryo ryose.
Komite z’ababyeyi zakiriye ibi bikoresho, zashimiye Caritas Rwanda na Plan Rwanda yatanze inkunga, kuko ibikoresho byatanzwe bigiye gutuma ingo mbonezamikurire zikora neza kurushaho. Ikindi, bavuze ko bizatera umwete ababyeyi, bakabona ko igikorwa cyo kurera Leta y’u Rwanda n’abafatanyabikorwa bayo bakitayeho.
Ndagiwenimana Jean Bosco umwe mu bakiriye urugo mbonezamikurire wo mu Murenge wa Kabarore, yavuze ko izi ngo mbonezamikurire zari zifite imbogamizi yo kubura ibikoresho bimwe na bimwe byatumaga akazi zikora katagenda neza. Ati: “Nk’ubu twari dufite kandagirukarabe imwe iba ku muryango aho abana binjirira. Kandi murabizi ko abana bicara bakora hasi. None ubu iyo twahawe tuzayishyira hafi y’umusarani, ku muryango aho binjirira naho hari hasanzwe indi. Abana bazajya bakaraba maze bagire isuku”.