Hi, How Can We Help You?

Blog

April 7, 2023

Kiziba: Amatsinda afashwa na Caritas Rwanda mu mushinga wa PAC yagabanye Frw asaga miliyoni 17

Amatsinda yo kubitsa no kugurizanya 24 afashwa n’umushinga PAC wa Caritas Rwanda, agizwe n’impunzi zo mu nkami ya Kiziba ndetse no mu nkengero zayo, ku wa gatatu tariki 5 Mata 2023 yagabanye Frw 24,035,975 yabitse mu gihe cy’amezi 10. Aya arimo ubwizigame bungana na Frw 17,050,900 n’inyungu za Frw 6,985,078.

Abagize aya matsinda batoranijwe kuko bakennye, abenshi bakaba baraturutse mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri cy’ubudehe. Batoranijwe ku bufatanye n’inzego z’ibanze ndetse n’iz’impunzi. Bamaze gutoranywa bahawe amahugurwa anyuranye arimo arimo Hinduka wigire, uburyo bwo gukora no gucunga imishinga mito ibyara inyungu, uburinganire n’ubwuzuzanye, ndetse n’amahugurwa ku buhinzi no kuzuza ibitabo by’imari.

Bamaze guhugurwa, bibumbiye mu matsinda yo kubitsa no kugurizanya, aho bavuga ko bize umuco wo kudasesagura, bakiga gukoresha amafaranga bagujije mu matsinda akabungukira kandi bakishyura neza.

Mukahirwa Denise, uturiye inkambi iri mu murenge wa Rwankuba yagize ati: “Baraduhuguye, badukangurira kwibumbira mu matsinda. Nkajya nibaza aho nzajya nkura amafaranga. Twatangiye twizigamira Frw 500  tugenda twongera tugeza ku Frw 2500”.

Denise yongeraho ko umushinga PAC wa Caritas Rwanda wabahaye inkunga ya  Frw 800.000 babonye mu byiciro bibiri. Icyiciro cya mbere (Frw 400.000) yaguzemo ihene 5 n’ingurube 1 ibyara ibyana 6, buri kimwe akigurisha Frw 20.000. Kuva ubwo yatangite umushinga w’ubworozi, ntiyongera kubura amafaranga yo kwizigamira.

Mukahirwa Denise, umugenerwabikorwa wo hanze y’inkambi ya Kiziba yatanze ubuhamya uko yatangiye korora amatungo akayagurisha bikamufasha kutabura ubwizigame mu itsinda.

Ati: “Icyiciro cya 2 nari mfite inzu isa nabi. Nguza kuri Sacco, nguza Frw 100.000 mu itsinda nongeranya n’ayo bampaye yose aba Frw 500.000 maze nsana inzu yanjye y’ibyumba bitatu”.

Undi mugenerwabikorwa witwa Kubwimana Cansilda wo mu nkambi ya Nyabiheke, avuga ko Caritas yabakuye mu bwigunge ibinyujije mu mushinga wayo. Mu buhamya yatanze kuri uyu munsi wo kugabana kw’amatsinda, yavuze ko ku Frw 800.000 PAC yabahaye yongeyeho andi Frw 600.000 maze akora ubucuruzi bw’imyenda akorera hanze y’inkambi. Kuri ubu, avuga ko amaze kwizigamira Frw 4.500.000 kuri konti.

Ubutumwa bwatanzwe kuri uyu munsi bwibanze ku gushimira Caritas Rwanda ku bikorwa byayo biteza imbere abatishoboye, ndetse no gukangurira abagenerwabikorwa gusigasira ibyagezweho, bakomeza kwizigamira mu matsinda no gukoresha amafaranga bizigamye baka inguzanyo bakazishyura neza.

Mu matsinda 8 yarushije andi ubwizigame, 2 ni ayo mu nkambi ya Kiziba, naho adi 6 ni ayo hanze y’inkambi. Buri ryose ryaragabanye Frw arenze miliyoni 1. Mu yo hanze y’inkambi, harimo 2 yagabanye arenze miliyoni 2. Kugira ngo aya matsinda abigireho, yagiye yongera ubwizigame mu bihe bitandukanye.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

This field is required.

You may use these <abbr title="HyperText Markup Language">html</abbr> tags and attributes: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <s> <strike> <strong>

*This field is required.