Hi, How Can We Help You?

Blog

January 25, 2023

Karongi: Caritas Rwanda yakoranye inama n’abafatanyabikorwa b’umushinga wayo wa Graduation

Ku ya 19 Mutarama 2023, Caritas Rwanda ibinyujije mu mu mushinga wayo wa Graduation yagiranye inama n’abafatanyabikorwa bayo mu nkambi y’impunzi ya Kiziba (mu Karere ka Karongi) kugira ngo baganire ku bikorwa by’ingenzi uyu mushinga wagezeho muri 2020-2022 na gahunda y’ibikorwa biteganijwe mu 2023.

Nk’uko Caritas yabisangije abitabiriye inama, mu 2022 umushinga wageze ku miryango 235 (impunzi 165 n’abaturiye inkambi 70). Abagenerwabikorwa 235 batoranijwe barahuguwe, kandi bafashwa kwiga imishinga ibateza imbere. Ingo 233 ni zo zabonye inkunga y’amafaranga angana na Frw 800.000 kuri buri rugo, kandi abagenerwabikorwa bazirimo bashyira mu bikorwa imishinga ibyara inyungu. Impamvu harimo ikinyuranyo cy’ingo ebyiri, ni uko hari babiri batarangije amashuri y’imyuga bari baratangiye kwiga, bibaturutseho (muri TVET).

Muri 2022 kandi, abagenerwabikorwa 233 bibumbiye mu matsinda 10 ya SILC (8 bo mu nkambi y’impunzi na 2 bo mu baturage baturiye inkambi). Kuva mu 2020 kugeza mu 2022, amatsinda 30 ya SILC yashinzwe n’abagenerwabikorwa 665 bose hamwe, aho bizigamiye 31.784.500 Frw mu myaka itatu.

Abakozi b’umushinga wa Graduation basobanuye ibikorwa byagezweho muri 2022, ndetse n’ibiteganijwe muri 2023.

Mu bikorwa biteganijwe muri 2023, abagenerwabikora 422 ni bo bazatoranywa (impunzi 295 n’abaturage 127 bazakira), kandi bahugurwe ku birebana n’amatsinda yo kuzigama no kugurizanya, ibijyanye n’imari, kwihangira imirimo, igenamigambi ry’ubucuruzi, n’ubuhinzi n’ubworozi. Abagenerwabikorwa kandi bazahuzwa n’ibigo by’imari kugira ngo bakorane nabyo.

Abitabiriye amahugurwa bashimye ibyagezweho mu mushinga wa Graduation mu myaka itatu ishize, basaba ko hakomeza gushyirwa imbaraga mu gutoranya neza abagenerwabikorwa nk’uko byagenze mu myaka ishize, umushinga wa Graduation ukazafatanya n’inzego z’ibanze ndetse n’ubuyobozi bw’impunzi muri iki gikorwa.

Abitabiriye inama kandi basabye ko n’abantu bakuze barengeje imyaka 59 ariko bagifite imbaraga zo gukora bajya bahabwa amahirwe mu mushinga wa Graduation. Ibi babihereye ku kuba abagenerwabikorwa ba Graduation baba bafite hagati y’imyaka 18 na 59. Abakozi b’umushinga wa Graduation basubije ko umugenerwabikorwa urengeje iyi myaka adahezwa, ahubwo ahitamo umuntu mu muryango we ukiri muto bagafatanya gukora umushinga.

Abafatanyabikorwa batanze ibitekerezo binyuranye, byafasha umushinga wa Graduation kurushaho kuzana impinduka nziza mu bagenerwabikorwa.

 

Muri iyi nama kandi abagenerwabikorwa 2 batanze ubuhamya. Umwe ni Niyibizi Habimana umwe mu mpunzi ziba mu nkambi ya Kiziba wakoze umushinga w’ubucuruzi, akaba ari n’umu agent wa Equity. Avuga ko mbere yo gutangira uyu mushinga, umuryango we wari ubayeho mu bukene bukabije, dore ko n’amafaranga bahabwa atashoboraga kubatunga ukwezi kose. Nyuma yo gutangira gucuruza rero ubuzima bwarahindutse. Inkunga y’amafaranga yahawe n’umushinga wa Graduation ndetse n’itsinda abarizwamo ryo kwizigama no kugurizanya byagize uruhare runini muri izi mpinduka nziza.

Uwiringiyimana Agnès, umwe mu bagenerwabikorwa ba Graduation baturiye inkambi, yiteje imbere.

Naho Uwiringiyimana Agnès, umwe mu bagenerwabikorwa baturiye inkambi, yavuze ko yari afite akaduka gato karimo utuntu duke (gafite agaciro ka 200.000 Frw), ariko we n’umuryango we bakaba bari babayeho mu bukene. Nyuma yo guhugurwa, yahawe inkunga yongera ibicuruzwa mu iduka rye, akaba yavuze ko ubu rifite agaciro karenze 1,500,000 Frw.

Umushinga wa Graduation ushyirwa mu bikorwa na Caritas Rwanda, ugaterwa inkunga n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi (UNHCR).

Leave a Reply

Your email address will not be published.

This field is required.

You may use these <abbr title="HyperText Markup Language">html</abbr> tags and attributes: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <s> <strike> <strong>

*This field is required.