Hi, How Can We Help You?

Blog

July 21, 2023

Karongi : Abakozi ba Caritas Rwanda n’aba Caritas Nyundo-Kibuye bakoranye inama y’imikoranire myiza

Hagamijwe kunoza imikoranire myiza hagati ya Caritas Rwanda na Caritas za Diyoseze, abakozi ba Caritas Rwanda n’abakozi ba Caritas ya Diyoseze ya Nyundo-Kibuye bakoranye inama kuri uyu wa kane tariki 13 Nyakanga 2023.

Muri iyi nama, hasobanuwe muri rusange ibikorwa by’imishinga ya Caritas Rwanda ikorera muri Diyoseze ya Nyundo-Kibuye, kugira ngo abakozi bose barusheho kumenya ibikorwa byayo. Nk’uko byasobanuwe na Padiri Kagimbura Oscar, Umunyamabanga Mukuru wa Caritas Rwanda yavuze ko ikigenderewe muri iyi nama ari ugushimangira imikoranire myiza hagati ya Caritas zombi. Yagize ati : Ikigenderewe ni ugushimangira imikoranire myiza hagati ya Caritas Rwanda na Caritas ya Diyoseze Nyundo-Kibuye. Twifuza ko imikoranire yarushaho kuba myiza kuko twese dusenyera umugozi umwe”.

Ikindi, Padiri Oscar Kagimbura yasabye ko abakozi ba za za Caritas bakwimakaza imyitwarire myiza no kuba inyangamugayo mu byo bakora kugira ngo bakomeze kugaragaza isura nziza ya Caritas Rwanda.

Father Kagimbura Oscar, Umunyamabanga Mukuru wa Caritas Rwanda’ (Iburyo) na Padiri Hatangimbabazi Elie, Umuyobozi wa Caritas Nyundo-Kibuye (Ibumoso) ubwo baganirizaga abakozi ba Caritas zombi.

Abakozi batanze ubuhamya bw’uburyo bagirana imikoranire myiza. Bavuze ko bakorana n’abapadiri bakuru ba za paroisse aho bagiye hose gukorera, kandi bagatanga raporo muri Caritas ya Diyoseze ya Nyundo-Kibuye. Ikindi ni uko raporo ijya mu bafatanyabikorwa b’Akarere ka Karongi (JADF Kibuye), bahuriza hamwe bagakora raporo 1 ikaba ari yo itangwa. Bavuze ko iyi mikoranire ikwiriye kugezwa n’ahandi kuko ari byiza.

Padiri Elie Hatangimbabazi, umuyobozi wa Caritas Nyundo-Kibuye yavuze ko kuba hari imishinga ingana gutya muri Diyoseze ya Nyundo-Kibuye ari umugisha, bikaba n’amaboko kugira ngo abaturage b’Akarere ka Karongi bitabweho. Ati : “Iyo haje umushinga mushya, kuwumenyesha Diyoseze biradufasha kuko hari igihe abakristu babitubaza natwe nta makuru tubifiteho. Bo ntibazi gutandukanya Caritas Rwanda na Caritas za Diyoseze. Kandi ni byo byiza turi umwe”.

Padiri Elie Hatangimbabazi yongeyeho ko gutanga amakuru ku gihe biba byiza kuko hari igihe abakiristu bababaza ibibazo ku mishinga mishya kandi ari iya Caritas Rwanda nayo batayibonyeho amakuru.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

This field is required.

You may use these <abbr title="HyperText Markup Language">html</abbr> tags and attributes: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <s> <strike> <strong>

*This field is required.