Hi, How Can We Help You?

Blog

June 30, 2023

Iwawa: Caritas Rwanda na Diyosezi ya Nyundo bakoze ubukangurambaga bugamije guhindura imyitwarire no kurwanya virusi itera SIDA

Ku bufatanye na Diyosezi ya Nyundo, ku wa 27 Kamena 2023, Caritas Rwanda ibinyujije muri gahunda yayo ya USAID / Igire-Gimbuka, yakoze ubukangurambaga bugamije guhindura imyitwarire no gukumira virusi itera SIDA mu kigo ngororamuco cya Iwawa. Urubyiruko 5.182 (bose ni abasore) ruri kugororerwa mu kigo ngororamuco cya Iwawa  ruhamya ko bahabwa ubufasha n’inkunga byuzuye bizabafasha gusubira muri sosiyete.

Ubu bukangurambaga bwatangijwe n’igitambo cya Misa yasomwe na Musenyeri Mwumvaneza Anaclet. Muri iki gitambo, Musenyeri Anaclet  urubyiruko 84 ruri Iwawa rwahawe amasakaramentu: 53 babatijwe, 7 bahawe ukaristiya naho 24 bahabwa isakaramentu ryo gukomezwa. 4 bagarukiye Imana.

Ubu bukangurambaga bwabimburiwe n’igitambo cya Misa yasomwe na Musenyeri Mwumvaneza Anaclet, Prezida wa Caritas Rwanda.

Ubu bukangurambaga bwari bugamije gukangurira uru rubyiruko kwirinda icyorezo cya Sida, gufata neza imiti igabanya ubukana bw’agakoko gatera Sida no guhindura imyitwarire. Ibi bijyanye n’imwe mu ntego za Program ya Igire-Gimbuka yo kugera ku byiciro by’abantu bafite ibyago byinshi byo kwandura virusi itera SIDA bigerwaho bigoranye nk’abana bo mu muhanda, abangavu baba mu bikorwa by’uburaya mu bigo by’ubucuruzi no bigo bigororerwamo abantu n’ahandi.

Nyuma y’igitambo cya Misa, amakipe y’umupira w’amaguru yo muri  iki kigo ngororamuco cy’Iwawa yahawe imyenda ya siporo n’imipira yo gukina imyenda kugira ngo barusheho gukora imyitozo ngororamubiri, ifite umumaro ukomeye ku buzima bwabo ndetse no kuruhura ubwonko. Mu ijambo bavuze nyuma y’umupira w’amaguru wakinwe, Musenyeri Anaclet Mwumvaneza, umuhuzabikorwa wa gahunda ya Igire-Gimbuka mu turere twa Rubavu ba Rutsiro n’umuforomo ushinzwe gutanga imiti igabanya ubukana bw’agakoko gatera Sida (ARV) batanze ubutumwa bugamije guhindura imyitwarire ndetse no kurinda ubuzima ariko cyane cyane kwirinda virusi itera Sida.

Amakipe y’umupira w’amaguru yo kuri iki kirwa yahawe imyenda n’imipira byo kugiknana.

Ku bijyanye no kwirinda virusi itera Sida, urubyiruko rugororerwa  Iwawa rwasabwe gukorana bya hafi n’abaforomo bari kuri iki kirwa  kugira ngo bisuzumishe virusi itera Sida ku bushake ndetse no kugirwa inama kugira ngo hakumirwe ubwandu bushya no kuba bafata imiti igabanya ubukana mu gihe habonetse ubwandu bushya.

Amakipe, nyuma yo kwakira imyenda n’imipira yo gukina.

Igire-Gimbuka ni gahunda y’imyaka itanu iterwa inkunga na PEPFAR / USAID, yita ku mfubyi n’abandi bana bugarijwe n’ibibazo (OVC). Igamije kugabanya ibi bibazo n’ubwandu bwa virusi itera Sida ndetse n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina (GBV) mu mfubyi n’abana bugarijwe n’ibibazo n’imiryango yabo, mu korohereza abantu bose kugera ku iterambere na serivisi zijyanye no kurwanya Sida ndetse no kwita ku bahuye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.  Iyi gahunda ishyirwa mu bikorwa na Caritas Rwanda mu turere 4 two mu Ntara y’Iburengerazuba ari two Rubavu, Rutsiro, Karongi na Nyamasheke.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

This field is required.

You may use these <abbr title="HyperText Markup Language">html</abbr> tags and attributes: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <s> <strike> <strong>

*This field is required.