Hi, How Can We Help You?

Blog

April 3, 2023

Inteko rusange ya Caritas Rwanda ya 2023 irishimira ibyagezweho muri 2022

Kuva ku wa mbere tariki 27/03 kugeza kuri 28/03/2023 Inteko rusange ya Caritas Rwanda yateraniye kuri Hotel Cenetra i Kabuga, aho yishimiye ko ibyari byateganijwe gukorwa mu mwaka ushize wa 2022 byagezweho ku kigero cya 98%.

Mu ijambo rifungura ku mugaragaro iyi nteko rusange, Perezida wa Caritas Rwanda akaba na Musenyeri wa Diyoseze ya Nyundo Musenyeri Anaclet Mwumvaneza yavuze ko Caritas Rwanda yakomeje ubutumwa bwayo bwo kwita ku bakene n’abababaye n’ubwo hariho ingaruka z’icyorezo cya COVID-19, ndetse n’izamuka ry’ibiciro ryatewe n’intambara ya Ukraine.

Umunyamabanga wa Nonciature mu Rwanda, Padiri Thomasz Gdula, yibukije ibyo Nyir’ubutungane Papa Fransisko yavuze mu ijambo yagejeje ku bagize Caritas Italiana agira ati: “Uko ibihe bigenda bihinduka, ibibazo n’ingorane ni byinshi, abakene bararushaho kwiyongera, n’’ibihe bigoye ni byinshi cyane ku isi”.

Kugira ngo ibi bibazo bikemuke nk’uko Padiri Thomasz Gdula abivuga, hari inzira 3 Papa Fransisko yatanze. Hari inzira yo kwita ku bakene bababaye kurusha abandi, hakaba inzira y’Ivanjiri kuko imurikiwe n’urukundo rwa kivandimwe, ndetse n’inzira ya gatatu ari yo yo gushakisha igisubizo mu gukemura ibibazo by’ubuzima hagamijwe gufasha abakene.

Inzego zinyuranye za Caritas Rwanda zerekanye ibyagezweho mu mwaka wa 2022, hakurikijwe imyanzuro y’Inteko rusange ya Caritas Rwanda ya 2022.  Muri rusange, imyanzuro yashyizwe mu bikorwa ku kigero gishimishije (98%).

Mgr Anaclet Mwumvaneza, Prezida wa Caritas Rwanda ni we wafunguye iyi nama ku mugaragaro.

Mu ishami rishinzwe imiyoborere n’imari, habayeho gusana inyubako zisanzwe; umusanzu mu kigega cy’abakozi umaze kugera kuri miliyoni 95 z’amafaranga y’u Rwanda, imikoranire n’abafaranyabikorwa yarashimangiwe mu gihe ubushobozi bwo gukurikirana no gutanga raporo nabwo bwongerewe ingufu, nko gutegura igenzura ry’imari, gusuzuma imishinga, gukusanya, gusesengura no kubika amakuru.

Ku bijyanye n’ibikorwa by’urukundo, ibikorwa bikurikira ni byo byagezweho :

-Abatishoboye bitaweho;

-Mbere na mbere hakozwe ubukangurambaga ku bakristu n’abandi bantu b’umutima mwiza ku bikorwa by’urukundo n’impuhwe binyuze mu bitangazamakuru bya Kiriziya Gatorika ndetse no gusanga abantu aho bari.

-Mu nkambi z’impunzi bamwe bahawe ubushobozi ngo bashobore kwikura mu bukene bateze imiryango yabo imbere

-Habayeho kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’abakene muri Paruwasi zose;

– Caritas Byumba yafunguye ikigo Incubation Centre cyo gusubiza mu buzima busanzwe urubyiruko ruva muri gereza;

– Imfubyi n’abana bo mu miryango itishoboye (OVC) basoje amashuri y’imyuga (TVET) mu bijyanye no guteka;

-Habayeho guha ibikoresho by’ishuri imfubyi n’abana bo mu miryango itishoboye muri gahunda ya USAID / GIMBUKA;

– Umuco wo gufasha ababaye wageze no mu bigo by’amashuri, aho abana bafashije bagenzi babo bo mu miryango itishoboye.

Muri make abakene bafashijwe mu ngeri zose bagera kuri 271,056 hakoreshejwe hafi miliyari 8 z’amafranga y’uRwanda.

 

Mu ishami ry’ubuzima, umunsi w’abarwayi wizihijwe ku rwego rwa Caritas Rwanda (mu bitaro bya Ruli) no ku rwego rwa Caritas za Diyosezi. Abantu 22.700 bahawe amasomo agamije kuzamura imirire yabo, mu gihe abantu 2.327 bafite imirire mibi ikabije boherejwe mu bigo nderabuzima ngo bitabweho. Mu ishami ry’ubuzima kandi, ingo 39,309 bagejejweho serivise zo guteganya imbyaro hakoreshejwe uburyo bwa kamere (NFP). PFN

Mu bijyanye n’iterambere, abagenerwabikorwa bongereye umusaruro w’ubuhinzi-bworozi, bongererwa ubushobozi bwo kwihangira imirimo no kongera imari, kimwe no guhangana n’imihindagurikire y’ikirere. Aha hakoreshejwe 357.250.150 Frw.

Mu byifuzo by’Inteko Rusange ya Caritas Rwanda ya 2023, harimo guhuza no gushyira imbaraga mu bukangurambaga bahereye ku rubyiruko, ubufatanye hagati ya komisiyo y’Abepiskopi ishinzwe ubuzima na Caritas Rwanda, gushimangira ubufatanye n’imikoranire hagati ya Caritas Rwanda, Komisiyo y’Abepiskopi ishinzwe umuryango na Serivisi ishinzwe ibikorwa by’umuryango (SNAF), ndetse no kuvugurura ibikorwa by’iterambere no gushyigikira Caritas za Diyosezi muri ibi bikorwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

This field is required.

You may use these <abbr title="HyperText Markup Language">html</abbr> tags and attributes: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <s> <strike> <strong>

*This field is required.