Ku wa 22 Kanama 2025, Caritas Rwanda yakoranye inama na Caritas za Diyosezi mu rwego rwo gusuzuma ibikorwa by’umwaka wa 2025, ari wo wa mbere wa Gahunda y’imyaka 6 ya Caritas Rwanda (2025-2030). Iyi nama yabereye kuri Centre Bonne Espérance ku Kicukiro.
Mu ijambo rifungura iyi nama ku mugaragaro, Padiri Oscar Kagimbura, Umunyamabanga Mukuru wa Caritas Rwanda yavuze ko iyi nama igamije gusuzuma aho ibikorwa Caritas yateganije mu mwaka wa 2025 bigeze bishyirwa mu bikorwa no kureba ibyihutirwa kugira ngo bishyirwemo imbaraga.
Gahunda y’ibikorwa yasuzumwe kandi ivugururwa binyuze mu mashami ya Caritas ari yo: Ishami ry’Ubuyobozi n’Imari, Ishami ry’Ubuzima, Ishami ryo Gufasha abatishoboye n’Ubutabazi, n’Ishami ry’Amajyambere.
Isuzuma ry’ibikorwa bya Caritas biteganijwe muri 2025 ryerekanye ko birimo gushyirwa mu bikorwa uko bikwiriye keretse aho inkunga zahagaze bitararangira. Iri suzuma ryagaragaje ko hari bike byahindurwa. Urugero ni ibikorwa birebana n’ingo mbonezamikurire y’abana bato (ECD) hamwe biba mu Ishami ry’Ubuzima, ahandi bikaba mu Ishami ry’Amajyambere. Abari mu nama bavuze ko byashyirwa mu Ishami ry’Ubuzima.
Gahunda ya Caritas Rwanda y’imyaka 6 (2025-2030) ifite intego rusange ikurikira: “Guteza imbere imibereho y’abatishoboye mu buryo burambye, no kubageza ku iterambere ryuzuye, twese dufatanije.”
Kugira ngo usome Gahunda ya Caritas Rwanda n’imyaka 6 (2025-2030) yose, kanda aha hakurikira: SPlan-Caritas-Rwanda-FNL-2530-20032025-Final-compressed.pdf