Hi, How Can We Help You?

Blog

August 7, 2024

Inama y’imikoranire yahuje abakozi ba Caritas Rwanda na Caritas Butare

Ku itariki 29/07/2024, abakozi ba Caritas Rwanda n’aba Caritas Butare bakoranye inama y’umunsi umwe, igamije kuganira ku byakorwa ngo ibikorwa bya Caritas birusheho gutangazwa, ingamba zo kuzamura umusaruro w’ukwezi k’urukundo n’impuhwe, gusuzuma ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro y’Inteko Rusange ya Caritas Rwanda ya 2023 irebana n’Ishami ryo gufasha abatishoboye n’ubutabazi n’ibikorwa byari biteganijwe muri Mutarama-Kamena 2024.

Mu bijyanye no kugaragaza ibikorwa bya Caritas, abari mu nama bumvikanye ko inkuru zigomba kwandikwa ku bikorwa binyuranye by’amashami ya Caritas, kimwe no ku bindi bikorwa bya Kiliziya bijyanye no kwita ku batishoboye.

Padiri Boniface Kamulegeya, umuyobozi wa Caritas Butare wari uyoboye iyi nama yavuze ko hakwiriye ko abakozi ba Caritas Butare bakeneye amahugurwa ku gukora raporo nziza zaherwaho mu gukora inkuru zanditse. Aha yasabye abakozi ba Caritas Butare gutanga raporo zirimo amakuru yuzuye n’amafoto. Kuri iyi ngingo, abari mu nama bahise baganira ku bwiza bwo gukora inkuru yanditse.

Ku birebana umwanzuro w’inteko Rusange ya Caritas Rwanda, uvuga ku kwizihiza umunsi wa Caritas n’uw’umukene, abari mu nama basanze iyi minsi yizihizwa uko bikwiriye. Muri iyi nama kandi havuzwe ku gikorwa Caritas Butare imaze iminsi ikora cyo gusura Caritas za Paruwasi, komite zazo zikuzuzwa, kandi izisinziriye zikongera kubyutswa.

Uku gusura Caritas za Paruwasi bizajya bikorwa kabiri mu mwaka bikazafasha kuzamura umusaruro w’ukwezi k’urukundo n’impuhwe. Kuri ubu Caritas ya Butare imaze gusura 21 kuri 26, abakozi bayo bakaba barabwiwe n’abakristu ko ibihe byahindutse, umusaruro mwinshi basigaye bawubona mu kwezi kwa 2.

Mu bijyanye n’ubukangurambaga burebana n’iterambere ryuzuye rya muntu, Caritas Butare yahaye inkunga y’amafaranga bamwe mu bakene yafashaga kugira ngo bakore udushinga duto tubabyarira inyungu, inabafasha kwibumbira mu matsinda yo kubitsa no kugurizanya. 20 kuri 48 by’ababonye inkunga y’amafaranga barimo gukora neza biteza imbere. Abahawe inkunga kandi bahabwa n’inyigisho zigamije guhindura imyumvire, kugira ngo bave mu bukene. Buri wese yahawe inkunga iri hagati ya Frw 26.000 na Frw 20.000.

Mu bikorwa byari biteganijwe muri Mutarama-Kamena 2024, abakozi ba Caritas Butare bavuze ko ubukangurambaga kuri Caritas mu mashuri ari bwo butakozwe, ariko ko bizakorwa abana nibatangira ishuri.

Kuganira ku bikorwa bizajya muri gahunda ya Caritas Rwanda ya 2025-2030, abari mu nama banzuye ko bizaganirwaho mu nama izabahuza kuri 12 na 13 Kanama 2024 ku rwego rw’igihugu.

Nyuma y’inama, abari mu nama basuye Home Saint Raphaël iherereye mu Karere ka Gisagara, yita ku bageze mu za bukuru n’abafite ubumuga batishoboye.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

This field is required.

You may use these <abbr title="HyperText Markup Language">html</abbr> tags and attributes: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <s> <strike> <strong>

*This field is required.