Hi, How Can We Help You?

Blog

July 2, 2024

Inama y’ihuzabikorwa rya serivisi z’ubuzima za Kiliziya Gatolika mu Rwanda

Kuva ku itariki 19 kugeza kuri 21 Kamena 2024, i Karongi habereye inama y’ihuzabikorwa rya serivisi z’ubuzima za Kiliziya Gatolika mu Rwanda ikaba yari ifite intego nyamukuru yo gusuzuma ishyirwa mu bikorwa rya gahunda y’ibikorwa bya Caritas Rwanda 2020-2024 mu rwego rw’ubuzima, no gukusanya ibitekerezo bizaherwaho mu gushyiraho gahunda y’ibikorwa nshya ya 2025-2030.

Iyi nama kandi yari igamije gusangira ibyagezweho biciye mu mishinga y’ubuzima ishingiye ku baturage, gusuzuma ishyirwa mu bikorwa ry’ibyifuzo bijyanye n’ubuzima byaturutse mu Nteko Rusange ya Caritas Rwanda 2023, no kungurana ibitekerezo ku mikorere n’imikoranire hagati ya komisiyo y’ikenurabushyo ry’ubuzima n’amavuriro ya Kiliziya Gatolika.

Ubwo yafunguraga iyi nama ku mugaragaro, Nyiricyubahiro Myr Mwumvaneza Anaclet, Umushumba wa Diyosezi ya Nyundo akaba na Perezida wa Caritas Rwanda, yavuze ko ku bufatanye na Leta y’u Rwanda, Kiliziya Gatolika igira uruhare mu kunoza uburyo bwo kwivuza no kubona ubuvuzi bwiza ku baturage binyuze mu mavuriro yayo arimo ibigo nderabuzima 110 n’ibitaro 10. Akaba ari muri uru rwego Kiliziya ifitanye amasezerano y’ubufatanye na Minisiteri y’Ubuzima. Musenyeri Anaclet yanavuze ko Kiliziya ikomeje kwishimira ubufatanye bwiza buriho hagati yayo n’iyi Minisiteri mu ishyirwa mu bikorwa rya politiki y’igihugu igenga ubuzima, anibutsa ko: “Ubutumwa bwa Kiliziya mu mavuriro bushingiye ku guteza imbere ubuzima bwa muntu nta kuvangura”.

Nyiricyubahiro Myr Mwumvaneza Anaclet, Umushumba wa Diyosezi ya Nyundo akaba na Perezida wa Caritas Rwanda, ni we wafunguye iyi nama ku mugaragaro.

Bwana Bajyanama Donatien, wari uhagarariye Minisiteri y’ubuzima muri iyi nama, mu ijambo rye yavuze ko iyi nama yateguwe mu gihe cyiza kuko muri uku kwezi kwa Kamena 2024 Guverinoma irimo gusoza igenamigambi ry’ubuzima rya kane HSSP 4 na gahunda y’igihugu yo kwihutisha iterambere mu cyiciro cyayo cya mbere (NST1), Leta ikazahita itangira ibindi bishya. Bwana Donatien yavuze ko nyuma yo kureba ibyagezweho na Kiliziya Gatolika mu rwego rw’ubuzima, kureba imbogamizi n’ibitaragezweho, bizafasha Leta mu igenambigambi ry’ubuzima rishya na gahunda ya NST2 hakazitabwa gushyiramo ibitaragezweho no gushakira umuti imbogamizi zatumye bitagerwaho.

Iyi ntumwa ya Minisiteri y’ubuzima muri iyi nama kandi yavuze ko hari agahimbazamusyi kagiye kujya gahabwa abakozi b’amavuriro bakorera mu bice bigoye kugeramo kugira ngo bajye batanga serivisi bishimye. Yagize ati: “Mu gihe cya vuba ibizahabwa abo bakozi bizagaragarizwa ibigo nderabuzima biri kure. Ibijyanye n’inyubako zishaje, tuzakomeza ubufatanye kugira ngo zigende zivugururwa kuko tutishimiye gutangira serivisi ahantu hatameze neza”. Uyu muyobozi yongeyeho ko Kiliziya isabwa kugira ibishushanyo mbonera by’inyubako z’ibitaro n’ibigo nderabuzima byayo yifuza ko bivugururwa kugira ngo nibiba ngombwa ko bivugururwa biherweho.

Mu kiganiro kirebana n’imikoranire hagati ya komisiyo y’ikenurabushyo ry’ubuzima n’amavuriro ya Kiliziya Gatolika cyayobowe na Padiri Senani Callixte Umunyamabanga w’iyi komisiyo, cyaranzwe n’ibibazo n’ibisubizo, hibukijwe ko mu mavuriro abarwayi, abarwaza n’abakozi bakeneye ubufasha mu bya roho n’isanamitima (appui spirituel et moral). Muri iki kiganiro kandi hafashwe umwanzuro ko amavuriro yose ya Kiliziya akwiriye kugira shapele; adafite ubushobozi akaba ashatse icyumba gisimbura iyo shapele abantu bari kwa muganga bajya basengeramo.

Bwana Bajyanama Donatien, wari uhagarariye Minisiteri y’ubuzima muri iyi nama.

Ku birebana na komite z’ubuzima, abari mu nama basabye ko abaturutse muri Kiliziya baba 50% abo hanze nabo bakaba 50%. N’ubwo mu kiganiro yatanze uwari uhagarariye Minisiteri y’ubuzima yari yavuze ko muri komite ncungamutungo y’ibitaro hatakirimo uhagarariye nyir’ikigo kubera impungenge ko yagaruka no muri komite z’ubuzima, kandi inzego zombi zifatirwamo ibyemezo, abari mu nama basabye ko yasubizwamo, ahubwo akaba ushinzwe gukurikirana ubuzima bwa roho mu mavuriro (chaplain).

Ku bijyanye n’abafasha b’ingo, iyi nama yanzuye ko ku rwego rwa Paruwasi abafasha b’ingo bazajya batoranywa hagendewe ku bushake bagaragaje, hanyuma bubakirwe ubushobozi.

Iyi nama yanarebeye hamwe imyanzuro y’inama y’Inteko Rusange ya Caritas Rwanda ya 2023, aho basanze irimo gushyirwa mu bikorwa neza.

Abari bitabiriye inama ubwo yafungurwaga ku mugaragaro.

Uwari uhagarariye ikigo PMSS Ltd (ikigo gicuruza imiti Kiliziya Gatolika ifitemo imigabane) yatanze ikiganiro kirebana n’uko ishoboramari rya Kiliziya Gatolika ryifashe n’ibiteganijwe mu gihe kizaza. Abari bahagarariye RSSB batanze ikiganiro ku mavugurura ku kwakira no kwishyura inyemezabwishyu z’ubwisungane mu kwivuza z’amavuriro. Abari bitabiriye inama bagaragaje ko aya makuru bari bayakeneye babaza ibibazo byinshi, bituma basobanukirwa impamvu hari igihe bishyuza bigatinda.  Basanze kenshi biterwa n’uko baba batakurikije ibisabwa.

Muri iyi nama kandi habayeho kugaragaza ibyagezweho mu mishinga y’ubuzima itandukanye, ndetse abayitabiriye bahabwa amahugurwa magufi ku kurinda amakuru (Data Protection), kugira ngo babashe gusigasira amakuru y’abantu bakira umunsi kuw’undi.

Nyuma yo gusuzuma ishyirwa mu bikorwa rya gahunda y’ibikorwa bya Caritas Rwanda 2020-2024 mu rwego rw’ubuzima, aho basanze yarashyizwe mu bikorwa neza ku rwego rushimishije, habayeho gukusanya ibitekerezo bizaherwaho mu gushyiraho gahunda y’ibikorwa nshya ya 2025-2030 mu rwego rw’ubuzima.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

This field is required.

You may use these <abbr title="HyperText Markup Language">html</abbr> tags and attributes: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <s> <strike> <strong>

*This field is required.