Hi, How Can We Help You?

Blog

July 27, 2023

Inama ya komite nyobozi y’Umushinga wa Gera Ku Ntego

Hagamijwe dusuzuma aho umushinga w’urubyiruko Gera Ku Ntego (GKN) ugeze ushyirwa mu bikorwa, komite nyobozi yawo yateranye ku ya 25 Nyakanga 2022 kuri Hotel Sainte Famille i Kigali. Abitabiriye iyi nama bashimangiye ko harushaho gushyirwa imbaraga mu bufatanye hagati y’abashyira mu bikorwa uyu mushinga, abafatanyabikorwa na Caritas Rwanda.

Mu ijambo rye rifungura iyi nama ku mugaragaro, Padiri Oscar Kagimbura, Umunyamabanga Mukuru wa Caritas Rwanda yibukije ko inama nk’iyi ifasha abitabiriye kwigira ku bandi no kungurana ibitekerezo kugira ngo umushinga urusheho gushyirwa mu bikorwa neza.

Padiri Oscar Kagimbura, Umunyamabanga Mukuru wa Caritas Rwanda, ubwo yafunguraga iyi nama ku mugaragaro.

Kuva mu Kwakira 2022 kugeza muri Kamena 2023, umushinga wa Gera Ku Ntego washyizeho amatsinda yo kubitsa no kugurizanya 359 mu turere 8 uyu mushinga ukoreramo ari two Nyabihu, Rutsiro, Huye, Gisagara, Nyamasheke, Rusizi, Burera na Gicumbi. Aya matsinda yizigamiye Frw 113.140.430 kandi arenga 75% byayo akoresha ihererekanya ry’amafaranga hakoreshejwe ikoranabuhanga. Inguzanyo abanyamuryango b’aya matsinda batse zigera ku Frw 56.356.864. Amatsinda yo kubitsa no kugurizanya kandi yahujwe n’ibigo by’imari aribyo RIM, Umurenge Sacco, Umutanguha na BPR (Banki y’Abaturage).

Mu mezi 9 kuva uyu mushinga watangira, urubyiruko 4800 rwo mu turere umunani rwahawe amahugurwa mu birebana n’ubuhinzi (guhinga imboga n’imbuto, ibirayi,…), Ubworozi (Ingurube, inkoko), Ubukorikori no gukora imitako (gukora inkweto, kuboha, kudoda,…) na gutanga serivisi cyangwa gukora ubucuruzi (kuri interineti serivisi, guhererekanya amfaranga hakoreshejwe ikoranabuhanga & gutanga serivisi za banki, n’ibindi). Bamaze guhugurwa, batangije imishinga ibabyarira inyungu mu byo bahuguwemo.

Mu rwego rwo kwagura ibikorwa bya Gera Ku Ntego, umushinga washimangiye ubufatanye n’abafatanyabikorwa batandukanye, nk’inzego za Leta, abatanga serivisi z’imari, ndetse n’ishyirahamwe ry’abikorera ku giti cyabo kugira ngo bahe amahirwe abagenerwabikorwa ba GKN. Nk’umusaruro, Akarere ka Rutsiro kahaye Frw 5.971.000.000 itsinda ryo kubitsa no kugurizanya ryitwa Urunana Gisizi; naho Akarere ka Gicumbi gaha itsinda ryo kubitsa no kugurizanya rya Rwamiko Frw 1.500.000 rifashishije rishinga ubucuruzi bujyanye no guhanga imideli.

Binyuze mu buvugizi bwakozwe na Caritas Butare kandi, amatsinda atatu ya yahawe Frw 11.600.000 yatanzwe n’abaterankunga batandukanye, mu gihe abantu batatu b’urubyirukp (bo muri Rutsiro na Gicumbi) bahawe inkunga ingana na Frw 3.000.000, atanzwe na BDF ndetse na VUP.

Mu bindi bimaze kugerwaho, hari umukozi woherejwe gukorera muri  Minisiteri y’Urubyiruko, ashinzwe kumenya amakuru ajyanye n’amahirwe ku rubyiruko, akayamenyesha umushinga wa Gera Ku Ntego kugira ngo abagenerwabikorwa bayo badacikanwa nayo.

Inzitizi umushinga wa GKN wahuye nazo, harimo gutinda kubona inkunga yifashishwa n’umushinga; kuba ibyifuzo by’urubyiruko byari hejuru cyane kurenza ibyateganijwe n’umushinga no gutinda gushyira mu bikorwa ibikorwa byawo no gutanga raporo.

Abari mu nama ubwo baganiraga aho umushinga ugeze ushyirwa mu bikorwa.

Ibitekerezo byatanzwe kugira ngo umushinga urusheho gushyirwa mu bikorwa neza

Iyi nama yasabye ko hashyirwa imbaraga zisumbuye mu mikoranire myiza na no guhanahana amakuru hagati y’itsinda rihuza ibikorwa bya GKN, Caritas 4 zishyira mu bikorwa uyu mushinga n’abandi bafatanyabikorwa kugira ngo  ibyagezweho bisigasirwe, n’ibitaragerwaho bigerweho neza. Hari kandi gushishikariza abagenerwabikorwa guhindura imyumvire, ibikorwa bimaze kugerwaho na Gera Ku Ntego bakabigira ibyabo.

Ikindi cyagarutsweho, ni ukurushaho gukorana neza n’inzego z’ibanze, cyane cyane kwibuka kuzimenyesha igihe hari igikorwa kigiye kuba, kuzitumira no kuziha raporo igihe kirangiye. Abari mu nama kandi bavuze ko mu gihe habaye ibikorwa bihuza inzego z’urubyiruko, hakwiye gukorwa imenyekanisha ry’ibikorwa bya Gera Ku Ntego.

Umushinga w’urubyiruko Gera Ku Ntego watangijwe Catholic Relief Service Rwanda, ukaba ushyirwa mu bikorwa na Caritas Butare, Caritas Cyangugu, Caritas Byumba na Caritas Nyundo, ku bufatanye no guhuza ibikorwa na Caritas Rwanda. Ugamije gutanga ibisubizo ku byo urubyiruko rukeneye n’amahirwe rufite mu Rwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

This field is required.

You may use these <abbr title="HyperText Markup Language">html</abbr> tags and attributes: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <s> <strike> <strong>

*This field is required.