Hi, How Can We Help You?

Blog

May 9, 2022

Inama nyunguranabitekerezo y’abayobozi b’ishami ry’ubutabazi muri diyosezi

Inama nyunguranabitekerezo y’abayobozi b’ishami ry’ubutabazi muri diyosezi

Ku wa mbere tariki ya 9 Gicurasi 2022, Caritas Rwanda yagiranye inama n’abayobozi b’ishami ry’ubutabazi muri diyosezi zigize Kiliziya Gatolika y’u Rwanda kugira ngo baganire ku buryo bwo kunoza ubukangurambaga ndetse n’ikenurabushyo muri diyosezi zabo. Iyi nama yabereye muri Centre Pastoral Saint Paul yari umwanya wo kuganira  n’abayobozi b’ishami ry’ubutabazi, ibyavuye mu nteko rusange ya Caritas Rwanda 2022.

Iyi nama yayobowe na Padiri Yves Sewadata, umunyamabanga mukuru wungirije wa Caritas Rwanda yari ifite intego nyamukuru yo kuganira uburyo bwiza bwo guteza imbere no gukomeza imirimo ijyanye n’ubukangurambaga ndetse no gutera inkunga abatishoboye. Padiri Yves yasangije abitabiriye inama raporo y’ibikorwa byakozwe binyuze mu ishami ry’ubutabazi, nk’uko byagejejwe ku nteko rusange ya 2022. Abitabiriye iyi nama baganiriye kandi kuri muri raporo ikubiyemo bikorwa bitandukanye byagezweho, ingengo y’imari yakoreshejwe, abafashijwe, imbogamizi bahuye nazo ndetse n’ibisubizo byatanzwe kuri ibyo bibazo.

Soeur Gaudiose Nyiraneza ushinzwe ubukangurambaga muri Caritas Rwanda yamenyesheje abitabiriye amahugurwa ko Caritas Rwanda izatangiza gahunda yo gusura diyosezi zose mu gihe kidatinze kugira ngo isabane n’abayobozi b’ishami ry’ubukangurambaga ndetse n’ubutabazi ku nsanganyamatsiko ” Kuba hafi y’abatishoboye: inshingano kuri buri mukristu ”. (Mk 14,7). Iyi gahunda igamije kandi guhura n’abagenerwabikorwa b’ishami no kumva ingorane bahura nazo mu kazi ka buri munsi, hagamijwe kubakorera ubuvugizi.

Abitabiriye amahugurwa bahisemo komite izafasha Soeur Gaudiose Nyiraneza gutegura igitabo cy’amahugurwa kizifashishwa mu gihe cyo gusurwa maze basaba ko ukwezi k’Urukundo n’Impuhwe kwakongerwamo, ndetse n’imbogamizi zitandukanya n’uburyo bwo guhangana nazo mu gihe kizaza. 

Komite yatowe irimo aba bakurikira:

Soeur Gaudiose Nyiraneza: Caritas Rwanda

Esperance Mujawamariya: Diyosezi ya Gisenyi / Nyundo 

Gaspard Mutabazi: Diyosezi ya Nyundo / Kibuye

Antoine Murara: Diyosezi ya Gikongoro

Abayobozi b’amashami bashimye amahirwe yatanzwe na Caritas Rwanda yo guhura no gusabana kandi basaba ko nibura buri mezi atandatu, hagomba gutegurwa inama nk’iyi. Basabye kandi ko inama nk’izi nazo zigomba gutegurwa ku bakozi ba Caritas ku rwego rwa za paruwasi, kugira ngo basobanukirwe neza imbogamizi bahura nazo kandi babone ibisubizo babikesheje inkunga ya Caritas Rwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

This field is required.

You may use these <abbr title="HyperText Markup Language">html</abbr> tags and attributes: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <s> <strike> <strong>

*This field is required.